Mufti w’u Rwanda yashimye iterambere ry’Abayisilamukazi mu karere ka Ngoma

Mufti w’u Rwanda, Gahutu Abdulkalim, ubwo yasuraga Abayisilamu bo mu karere ka Ngoma tariki 09/12/2012 yashimye ko Abayisilamukazi baharanira kwiteza imbere bibumbira mu mashyirahamwe akora ibintu bitandukanye.

Mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye uburyo abayisilamukazi biteza imbere, Mufuti w’u Rwanda yemereye amatsinda arusha ayandi amafaranga angana na miliyoni yo kubafasha.

Mufti w'u Rwanda ashyikirizwa impano yagenewe n'Abayisiramukazi ba Ngoma.
Mufti w’u Rwanda ashyikirizwa impano yagenewe n’Abayisiramukazi ba Ngoma.

Abayisilamukazi bo mu karere ka Ngoma bari mu mashyirahamwe atandukanye abaha inyungu ndetse bakagira ibimina bibafasha kubona igishoro ngo bacuruze.

Uhagarariye Abayisilamukazi mu karere ka Ngoma, Tuyisenge Jaliya, yavuze ko mu mezi umunani bamaze bibumbira mu mashyirahamwe ngo biteze imbere hari byinshi bimazeguhinduka.

Yabisobanuye agira ati “Umuyisilamukazi wo mu karere ka Ngoma ubu yarajijutse, ubu nta bwigunge tukirimo ntidutinya twegera ubuyobozi tukabubwira ibibazo dufite bakadufasha.”

Abayisilamukazi ba Ngoma bamurika ibikorwa byabo.
Abayisilamukazi ba Ngoma bamurika ibikorwa byabo.

Mu byo Abayislamukazi bo mu karere ka Ngoma bamurikiye Mufti w’u Rwanda harimo amashyihamwe y’aborozi, ababoha ibintu bitandukanye ndetse n’abibumbiye mu bimina bahana mafaranga ngo biteze imbere bakora imishinga ibyara inyungu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka