Inama y’Umushyikirano yahumurije abarimu

Abarimu ibihumbi 39 bahemberwa muri koperative Umwarimu SACCO bagiye kujya babona inguzanyo ku buryo bworoshye nk’uko byavugiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera i Kigali ku nshuro ya 10.

Minisiteri y’Imari n’iy’Uburezi zemereje muri iyo Nama ko kuva ubu koperative Umwarimu SACCO yabonye imari ihagije yo kuguriza abarimu bayihemberwamo kuko Leta y’u Rwanda yahaye iyo koperative miliyari zikabakaba 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi ngo bizafasha iyo koperative kujya iguriza abarimu benshi kurusha mu minsi yashize aho ngo abarimu bake aribo babonaga inguzanyo uko bayikeneye.

Museruka Joseph uyobora Umwarimu SACCO yabwiye Kigali Today ko iyo mari Leta y’u Rwanda iherutse kubongerera izafasha kubona amafaranga ahagije yo kuguriza abarimu basaga ibihumbi 39 bakenera inguzanyo muri koperative Umwarimu SACCO.

Bwana Museruka ati “Twari dufite ikibazo cyo kutabonera abanyamuryango ba koperative amafaranga ahagije igihe bayakeneye kuko twari dufite amafaranga make dusaranganya mu bantu benshi.

Iriya nkunga ya Leta izadufasha cyane kandi n’inyungu twasabaga izagabanuka ku barimu bahemberwa muri koperative Umwarimu SACCO hirya no hino mu gihugu.”

Koperative Umwarimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006 ariko Banki Nkuru y’u Rwanda iyemerera gukora nk’ikigo cy’imari mu mwaka wa 2008.

Iyi koperative ishyigikiwe na Leta yatekerejwe hagamijwe gufasha abarimu kujya babona inguzanyo ku buryo bworoshye kuko bavugwaho kuba bamwe mu bakozi bahembwa umushahara muto mu Rwanda hose.

Umuyobozi mukuru w’Umwarimu SACCO aravuga ko iyo koperative imaze kuguriza abarimu ibihumbi 35 amafaranga miliyari 35, ariko ngo abandi ibihumbi 4 ntibaragerwaho n’inguzanyo.

Abarimu bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 14% ariko ngo iyi mari ya Leta izatuma inyungu ku nguzanyo igabanuka igere kuri 11.5%.

Iyi koperative ngo ifite abanyamuryango ibihumbi 60, ariko abayihemberwamo ari nabo bashobora guhabwa inguzanyo ni abarimu ibihumbi 39.

Abandi ngo baracyafite inguzanyo bari barafashe mu mabanki bahemberwagamo mbere, bakaba badashobora kuyavamo mbere yo kwishyura iyo myenda yose nk’uko umuyobozi w’umwarimu SACCO abivuga.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ayo bahembwa yo azongerwa ryari???more needed!!!

lol yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka