Mu cyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012, umuyobozi mukuru ba banki y’abaturage y’u Rwanda, Herman Klaassen n’uwari umwungirije José Habimana beguye ku mirimo yabo y’ubuyobozi bw’iyi banki.
Mu rwego rwo kuremera abatishoboye bakuwe muri nyakatsi, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma batanze matera ngo bace na nyakatsi yo kuburiri.
Abatuye santere ya Muyira iherereye mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bavuga ko bakunda inyama z’intama kuko ziryohera kurusha izindi. Ibi bituma muri ako gace ayo matungo bayorora ku bwinshi kandi nta nyama z’andi matungo wapfa kuhabona.
Nyuma yo kugaragara ko hakunze kubaho ibibazo hagati ya ba rwiyemezamirimo n’inzego za Leta zitanga amasoko kubera imikorere idahwitse, ba rwiyemezamirimo badakora neza bagiye guhagurukirwa.
Nyuma yo gukoresha neza inkunga bahawe muri gahunda y’ubudehe maze bakiteza imbere, Akarere ka Gakenke kageneye abaturage 50 n’imidugudu itatu yo mu Murenge wa Kivuruga ibihembo byo kunganira imishinga batangiye.
Imwe mu mpamvu itera ikibazo cyo kutabona amazi meza ahagije abaturage bo mu karere ka Ngororero bafite ni ukutita ku masoko y’amazi. Ako karere gafite amasoko y’amazi menshi aturuka mu misozi ariko ntiyitabwaho uko bikwiye.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka muhanga (JADF), rigiye gukora ubushakashatsi bugamije kureba uko gutanga serivisi bihagaze muri aka karere.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bari muri gahunda ya VUP bagenewe miliyoni 70 n’ibihumbi 555 by’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri gahunda zo kubateza imbere cyane cyane abakiri mu bucyene kugira ngo bashobore ku busohokamo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko igiciro cya lisansi na mazutu mu mujyi wa Kigali kitagomba kurenza amafaranga 1050 kuri litiro imwe, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012.
Nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ngororero havugwa ikibazo cyo kutagira amacumbi yifashishwa n’abantu bakenera kurara mu karere, kuri ubu ikibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti.
Isosiyete itwara abagenzi titwa Kigali Bus Services (KBS) yafunze imiryango tariki 4/10/2012 yaho yakoreraga mu mujyi wa Nyanza nyuma y’amezi atanu gusa itangiye gukora ingendo hagati ya Nyanza na Kigali.
Abakina imikino y’amahirwe ishobora kubafasha gutsindira ibihembo bitandukanye, bagiye kujya bishyura 15% by’ibyo bihembo mu Kigo cy’Igihugu gishiznwe kwakira Imisoro (RRA), mu gihe nyiri ugukoresha tombola we azajya asora 13% ku nyungu yasaguye.
Sosiyete y’itumanaho Airtel ikorera mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuhanzi King James kuri uyu wa gatatu tariki 03/10/2012, kugira ngo ayibere umu-ambasaderi wo kuyimenyekanisha ku bakunzi be. King James asanzwe akorana na sosiyete Bralirwa ikora ibinyobwa.
Nyuma y’uko uburobyi mu kiyaga cya Kivu busubukuwe, igiciro cy’isambaza ku kiro cyavuye ku mafaranga 1500 kijya ku mafaranga 1250. Nyuma y’amasaha make uburobyi busubukuwe tariki 02/10/2012, umurobyi wa mbere yahise aroba ibiro 120.
Nyuma y’amezi abiri uburobyi mu kiyaga cya Kivu buhagaritswe kubera amafi yari amaze kuba make, tariki 02/10/2012, i Kivu cyongeye gufungurwa ku mugaragaro.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abikorera bo muri iyo ntara kureka imico yo kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bagakorana n’abandi haba imbere mu gihugu ndetse no hanze hagamijwe iterambere rirambye.
Mu karere ka Ngororero hamaze iminsi havugwa ubwambuzi bw’abaturage bakorera amabanki n’ibigo by’imari iciriritse, none hiyongeyeho abambura VUP muri gahunda yo gufasha abaturage kwiteza imbere bahabwa inguzanyo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kugaragariza inzego zibakuriye ikibazo cy’ubukene bw’abatuye aka karere kugirango zibashe kubibafashamo.
Santere ya Mugu iri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera yabaye indiri y’ibiyobyabwenge na forode kuko ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda kandi hakaba nta polisi ihakorera mu buryo buhoraho.
Nyuma y’imyaka irindwi abagore murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bakora umwuga wo kuboha agaseke, baravuga ko ubu mu ngo zabo hasigaye harangwa amahoro kuko nta mugore ugisabiriza umugabo ngo namuhe amafaranga y’ihaho.
Nizeyimana Evariste uhagarariye abikorera bo mu karere ka Burera arasaba abashoramari bavuka muri ako karere gushora imari yabo mu karere bavukamo kugira ngo bagateze imbere kurusheho kwesa imihigo.
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku gipimo cya 9.4 ku ijana mu mwaka wa 2011/12 buvuye kuri 7.4 mu mwaka wawubanjirije.
Akarere ka Karongi gafite umwihariko utaboneka mu tundi turere tw’Intara y’Uurengerazuba, wo kuba mu tugari twose uko ari 88 harimo byibuze koperative imwe y’urubyiruko.
Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya “Ecole de Sciences de Gisenyi” ryo mu karere ka Rubavu niryo ryegukanye umwanya wo guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa yo kwihangira imirimo ku rubyiruko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’izindi nzego bakomeje igikorwa cyo kwishyuza abantu bambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse byaba ibikora n’ibitagikora kugira ngo amafaranga asubizwe ba nyirayo.
Abatuye akarere ka Ngoma ubundi gasanzwe kazwiho kugira ibitoki byinshi, baravuga ko bugarijwe n’izamuka ry’ibiribwa birimo n’ibitoki ririguterwa n’umuyaga waguye ari mwinshi ukonona insina.
Mbonyubwabo Epimaque yatorewe kuba Perezida yungirizwa na ba visi perezida babiri aribo; Kanyambo Ibrahim na Nyiransengimana Donatille mu matora y’abahagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngororero yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Inzu y’ubucuruzi Nova Market Complex yatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012 ibaye igisubizo kuri bamwe mu bacururiza mu isoko rya Musanze rigiye gusenywa kugira ngo ryubakwe bijyanye n’igiye.
Abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe, iherereye mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batangaza ko iyo mine yabateje imbere ndetse inateza imbere aho batuye.
Ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Rusizi byahuriye hamwe byiga ku kibazo cy’abafata inguzanyo ntibubahirize amasezerano yo kwishyura bigatuma ibigo by’imari bihomba.