Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko hari abantu bajya bamubwira ngo azarekere kujya avuga ibintu byose uko biri ngo batazamwica. Umukuru w’igihugu yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gusozi, mu ijambo ritangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abayobozi ba Ambasade y’igihugu cy’amahanga i Kigali baherutse gusanga Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana ku kazi ke, bakamutera ubwoba, bamukangisha kumwima Viza, kuko abavugaho amakuru mpamo y’ibibi bakoreye u Rwanda.
Perezida wa Repubulika arasaba Abanyarwanda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo, byaba na ngombwa bagapfa baburwanira aho gupfa nk’isazi yicwa ihagaze.
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mata 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubyeyi witwa Jean Bosco Nkurikiyinka wo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, amaze imyaka 14 arera abana batatu bo mu muryango ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uwamahoro Angelique, wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, utuye mu Mudugudu wa Cyonyo Akagari ka Bushoga Umurenge wa Nyagatare,ubu ni ‘umwana mushya mu muryango’ we, kuko amaranye na wo imyaka itatu gusa.
Kalendari yitiriwe Papa Gerigori kuva uku kwezi kwatangira yatwinjije mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025.
Ubwo ibitero by’Interahamwe byazaga ari simusiga kuwa 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntagwabira Gaston yavuye iwabo i Musenyi n’umuryango we wose, bambuka igishanga baturanye bafata hakurya batatanira ahitwa Nyiramatuntu, abandi na bo bakomeza kugenda bicwa umugenda bagana i Ntarama.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko uretse imibiri mikeya yatunganyijwe byihariye, iyindi yari isanzwe igaragara ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi amaherezo igomba gushyingurwa.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iri gukosora imvugo ikunze gukoreshwa cyane muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, aho abakoze Jenoside begera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakabasaba imbabazi, ndetse bakerekana n’indi migirire yerekana ko bahindutse.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yabwiye abanyamakuru ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri ku rwego rushimishije.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi atari byinshi, ariko u Bubiligi buri muri bacye badashaka kwibuka.
Nyuma y’uko Umujyi wa Liège wo mu Bubiligi watangaje ko utazategura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanenze ubuyobozi bw’uwo mujyi. Yagize ati “Ikigaragara ni uko virusi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwirakwizwa n’abayobozi ba DR (…)
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024 yatangaje ko yafashe umugabo ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sibomana Emmanuel
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje uburyo hari abana b’abatutsi bicishijwe umuti wica udukoko.
Umuyobozi w’Inama Njyanama w’Agateganyo mu Karere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert, avuga ko kwibuka abari abakozi ba Leta n’ibigo byayo, bikwiye kujyana no kunenga abari abayobozi muri izo nzego, kuko hari abakozi bishe abayobozi babo, cyangwa abakoresha bakica abo bakoreshaga.
Abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahawe ubutabera kuko abagize uruhare muri Jenoside babihaniwe, na none ariko ngo bumva ubutabera bazabugeraho byuzuye umunsi abayoboye ubwicanyi na bo bafashwe bagahanwa kuko kugeza ubu batarafatwa.
Abarokotse Jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo bayobowe n’uwitwaga Marara n’umuhungu we banasize ubuzima mu guhangana n’ibitero by’interahamwe.
Nyuma yo gusura urwibutso rw’i Ntarama mu Karere ka Bugesera, tariki 15 Kamena 2024, abakozi b’ibitaro bya Kacyiru batanze inka 10 ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, ku (…)
Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza ryitwa Le Petit Prince riri i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, buvuga ko abana baryigamo bazajya barangiza amashuri bafite ubumenyi bubafasha guhangana n’imvugo hamwe n’ibikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari bw’Abanyabisesero, kuva mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa, bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bose kugeza ku babyiruka.
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bihaye umukoro wo gukomeza gutandukana n’abanyamategeko bo muri Leta za mbere, bateshutse ku ihame ryo kubahiriza amategeko nta vangura.
Abarokokeye muri Saint Paul, Sainte Famille, CELA na CALCUTTA, tariki 14 Kamena 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/NCCR), rwiyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bigisha abandi cyane cyane urubyiruko rubakomokaho.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banagabira inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Shyogwe, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Umubyeyi witwa Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga asanga abakoze Jenoside bakiriho, baragiriwe imbabazi zitagira urugero ku byaha bakoze, bityo ko bakwiye kujya bashimira Perezida Kagame, kuko yihanganiye ubugome bwabo ndengakamere akabasubiza Ubunyarwanda.
Olive Mukarusine wari ufite umugabo wakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bakaba bari batuye muri imwe mu mazu yarwo, avuga ko ibyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 nta kitaramugezeho, akabaho mu buzima bwuzuye umubabaro na nyuma y’uko ihagarikwa n’Inkotanyi kuko yari (…)
Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka (…)