Nyarugunga: Muri Jenoside abari baturanye no kwa Habyarimana bahuye n’akaga
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro hafi y’ahari hatuye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal, bavuga ko bahuye n’akaga ubwo Jenoside yatangiraga. Kuva muri ako gace ngo bahunge byari bigoye kubera ko hari harinzwe cyane, hagaragara Interahamwe nyinshi, abarindaga umukuru w’igihugu n’abasirikare ba Leta y’icyo gihe bo mu kigo cya Kanombe, bose bafatanyaga mu kwica Abatutsi.

Nyuma y’uko indege yari itwaye Habyarimana yari imaze kuraswa ikagwa iruhande rw’urugo rwe, Abatutsi bari batuye muri ako gace batangiye kwicwa, hashyirwaho na za bariyeri kugira ngo hatagira abahunga.
Nubwo banyuze mu bihe bigoye, abarokotse Janoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyarugunga, bashima ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabafashije kwiyubaka no kubana neza n’abandi mu myaka 31 ishize, by’umwihariko bakishimira ko ubu u Rwanda rufite umutekano.
Uwitwa Nyawera Marie Merci ati “Twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye, ariko Leta y’Ubumwe igenda ibidufashamo, ibasha kwishyurira abana bari barasigaye nta babyeyi bafite, yubakira abatishoboye, ibasha gushyira hamwe incike, ubu ababashije kwiga twariyubatse, dufite ibyo dukora tubikesha Leta yacu. Twarabyaye, dutunze ingo zacu, kandi dushima ko ubu dufite amahoro muri Leta itavangura Abanyarwanda, itagendera ku moko. Kuba turyama tugasinzira turabyishimira.”
Ufitinema Rosalie uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga, na we ashima uko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ati “Barahabwa inkunga zitandukanye haba mu buvuzi, haba mu gutera inkunga imishinga iciriritse, haba mu kubaha inkunga y’ingoboka, amacumbi, n’ibindi. Ikindi dushima ni uko dufite umutekano, uwarokotse Jenoside araryama agasinzira, bitandukanye na cya gihe wabaga uvuga uti ntabwo buri bucye, bwacya ukavuga uti ntabwo buri bwire.”

Icyakora abarokotse Jenoside bo muri uyu Murenge wa Nyarugunga bagaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko kuri iyi nshuro, habonetse abana babiri b’imyaka 23 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ufitinema Rosalie uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga ati “Urumva ko bo Jenoside yanabaye batari bavuka. Birababaje cyane kuko birumvikana ko ari ibyo bakura mu babaganiriza. Niba Leta iduha inyigisho nziza, ikatubwira ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, ariko uyu munsi tukaba tukibona ingengabitekerezo, Leta ikwiye gukaza ingamba, urubyiruko rukigishwa kutumva amabwire y’ababyeyi bagifite iyo ngengabitekerezo, ariko n’abakuze bakigishwa ko ibyabaye kera bitazongera.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Huss Monique, wifatanyije n’abatuye muri Nyarugunga mu gikorwa cyo kwibuka cyabaye tariki 10 Mata 2025, yijeje abaturage ko Leta y’u Rwanda ishize imbere ubumwe, umutekano n’iterambere, yizeza abarokotse Jenoside ko Igihugu giharanira ko ahazamukaga mu bibazo byinshi by’ubuzima bahuye na byo, babasha kuhagenda nk’ahatambitse.

Ati “Ibyo birasaba imbaraga kugira ngo twese nk’abaturage ba Nyarugunga twumvise ubuhamya n’amateka yaho, dukomeze gufatanya kugira ngo uwarokotse Jenoside akomeze kwiyumvamo imbaraga, kandi n’undi wese ntasigare inyuma, tubashe gufatanya nk’abaturage ba Nyarugunga mu iterambere, mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Tuyishimire Fiacre yashimiye abaturage baturutse hirya no hino baje kwifatanya na bo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko nk’Umurenge biyemeje gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abarokotse Jenoside, no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.





Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyarugunga turibuka
Kdi twiyubaka
Twubak’uRwanda ruzira Amacakubiri