Volleyball: Abakinnyi ba RDC bifatanyije na APR #Kwibuka31

Bafashe umunota wo Kwibuka mbere y'umukino
Bafashe umunota wo Kwibuka mbere y’umukino

Abakinnyi ba VC La Loi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bifatanyije na APR kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu irushanwa nyafurika ririmo kubera mu gihugu cya Nigeria, aho rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore (African Women’s Club Championship 2025).

Nk’uko byemejwe n’akanama gashinzwe gutegura no gukurikirana irushanwa (Organizing Committee), hemejwe ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri buri mukino urimo ikipe yo mu Rwanda hazajya hafatwa umunota wo kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka