Muhanga: Barishimira kubakirwa ikimenyetso cy’amateka y’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije, barishimira kuba bamaze kubakirwa ikimenyetso cy’amateka y’abishwe muri Jenoside, bakajugunywa muri Nyabarongo.

Ikimenyetso cy'amateka y'Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo
Ikimenyetso cy’amateka y’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo

Ni ikimenyetso cy’amateka kigizwe n’urukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi basaga 400, bajyanwaga kurohwa muri Nyabarongo ari bazima, ku buryo kubibuka byari bigoranye kubera ko imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umwe mu babyeyi ufite abari bagize umuryango we baroshywe muri Nyabarongo, avuga ko gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo igihe cyo Kwibuka, bitari bihagije kuko nta kimenyetso na kimwe basigaranaga.

Agira ati "Ni byo twazanaga indabo kuri Nyabarongo amazi agahita azitwara tutaranahava, ariko ubu tuzajya tuzizana no kuri uru rukuta ruriho amazina y’abacu, ni ibyo kwishimira".

Ubundi bashyiraga indabo mu mazi gusa
Ubundi bashyiraga indabo mu mazi gusa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko icyo kimenyetso cy’amateka kizanafasha gukomeza Kwibuka no gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kuzirikana amateka ya Ndiza mu kwica Abatutsi bakajugunywa mu mazi.

Agira ati "Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo ni bumwe mu bwicanyi bw’ubugome n’agashinyaguro, ariko ni n’uburyo bwo kuzimanganya ibimenyetso kuko imibiri y’abaroshywe muri Nyabarongo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Aya mazina yanditse hano rero adufasha gusubiza agaciro abacu twunamira tukanabibuka".

Depite Barthelemy Karinijabo wari waje kwifatanya n’Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Rongi, avuga ko ikimenyetso cyubatswe kizatuma ababuze ababo bakomeza kubaha agaciro, kandi bigafasha kugaragaza ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati "Uru rukuta rw’amazina ruzadufasha kwibuka abo tureba, ariko runatubere gihamya y’amateka y’inzangano z’amacakubiri yaranze iki gice cya Ndiza. Turifuza kandi ko iki kimenyetso cyatubera imfashanyagisho yo gusobanurira abatoya bene ayo mateka, bakabona ukuri kwayo".

Banashimiye Kiliziya Gatolika Diyosezi Kabgayi yemeye gutanga ubutaka bwo kubakaho icyo kimenyetso, munsi gato ya Kiliya ya Paruwasi Ntarabana, aho abantu bazajya baza kwibukira bitabagoye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka