Ubu merewe neza kuko nabashije kubabarira - Ubuhamya bwa Habarurema

Nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Bosco Habarurema yivugira ko yabashije kongera kubaho ari uko ababariye abamuhemukiye, byatumye akira amarira, ubwoba n’uburwayi bw’umutwe butakiraga, akaba amerewe neza, cyane ko yaranabyibushye kuko yavuye ku biro 52 ubu akaba afite ibibarirwa muri 80.

Jean Bosco Habarurema ufite (micro) ubwo yatangaga ubuhamya, na Barambanza (upfukamye) asaba imbabazi mu ruhame
Jean Bosco Habarurema ufite (micro) ubwo yatangaga ubuhamya, na Barambanza (upfukamye) asaba imbabazi mu ruhame

Habarurema atuye mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye. Yivugira ko Jenoside ikirangira yari yarahungabanye byatumaga ntacyo ageraho.

Agira ati “Natekerezaga abanjye nabuze, natekereza n’ibyo nari mfite ntakigira, nkumva ntaye ubwenge. Umutwe wahoraga undya, nta mahoro mfite mu mubiri wanjye. Guhura n’uwankoreye icyaha byanteraga ikibazo, nkumva ndashaka kumwihisha. Iyo namukubitaga amaso nahitaga ndwara umutwe. Paracetamol ni zo zari zintunze. Nari nzi ko zizantera igifu ahubwo.”

Akomeza agira ati “Iyo nabonaga Umuhutu naratitiraga, ariko nkabibana mu mutima wanjye. Numvaga kumwegera ari ikibazo, nkumva ashobora kunyica. Uwandebaga inyuma ntiyabibonaga, ariko nyine imbere narashize. Nari igikaratasi cyibereye aho ngaho.”

Yakoraga umurimo w’ubufundi, ariko nta faranga yatahanaga kuko yayamariraga mu nzoga, byatumaga ahora yasinze. Ngo wasangaga anasaba gufashwa mu buryo bw’imibereho, nyamara amafaranga yarabaga yayabonye.

Urugo na rwo urebye yari yararuhariye umugore, akaba ari we wita ku bana babyaye, we ari nk’aho ntacyo abamariye. Birumvikana ko atari anabanye neza n’umugore we.

Intandaro yo gukira ngo yabaye Padiri Ubald Rugirangoga, waje gutanga inyigisho ku gusaba imbabazi no kuzitanga muri paruwasi ya Rugango, muri 2019, na we arazitabira, aza no kuba umufashamyumvire wegera abantu bamwe akabashishikariza gusaba imbabazi, abandi akabashishikariza kuzitanga, kugira ngo bose babashe gukira mu mutima.

Ni no muri urwo rwego yegereye bamwe mu bamuhemukiye mu gihe cya Jenoside, abamara ubwoba, baramwegera bamusaba imbabazi, na we arazibaha. Ibi ni na byo byatumye amererwa neza ku mutima no ku mubiri.

Mu mvugo isa n’itebya ati “Naje kuvamo umufashamyumvire, ntangira no kuganiriza ba bandi baduhemukiye, ibikomere bitangira koroha. Ntangira kubaha impanuro! Ibaze guhanura umuntu waguhemukiye! Ubwo ariko umutima wanjye nari narawubatse warabaye urutare. Mbere ho narangwaga n’amarira.”

Akomeza agira ati “Maze kubaka umutima wanjye ni na bwo natangiye gutera imbere, ndubaka, nkakorera n’amafaranga nkabona araza ku mufuka. Ni ko kabiri ubona mfite. Nari nanutse cyane mfite ibiro 52. Inyigisho z’icyiciro cya mbere zatumye ngera kuri 54, ariko ku cya gatatu nahise ngira 60, icya kane 76. Icya gatanu urabona ko nezerewe. Ibitugu byari byarahetamye, sinegukaga, ariko urabona ubu ngenda nemye.”

Yungamo ati “Abana bari ab’umugore, njyewe nkavuga nti ese ubundi ndagira abana, ejobundi bazaba bongeye babishe! Numvaga no kubyara abo bazica nabireka. Mfite abana batandatu, bane barangije amashuri. Mfite uwarangije kaminuza, mfite n’abarimu. Ariko urumva mbere sinari kubagira! Ndi kurwana na babiri basigaye.”

Kuri ubu ngo yumva kwiyubaka bimurimo kandi akumva yanafasha bagenzi be.

Ati “Numva mugenzi wanjye ateye imbere nanjye naba nteye imbere, kuko hari igihe yaha umwana wanjye akazi, n’uwanjye akaba yaha uwe akazi, ugasanga abantu bose bagiranye urukundo. Ni yo mpamvu nubaka amahoro y’umutima, kuko iyo umuntu yayagize byose birashoboka.

Abo nahigaga ni bo banyitayeho mfunguwe - Ubuhamya bw’umwe mu bo Habarurema yababariye

Viateur Barambanza, ni umwe mu bo Habarurema yababariye. Kimwe n’abandi yasabye imbabazi, ngo yagiye aba mu bitero byo kubica, ku bw’amahirwe bakarokoka.

Nka Habarurema ngo yigeze kumwirukankana ngo amwice, aramucika. Ngo yigeze no kuba mu gitero cy’abagiye kumushakisha iwe ngo bamwice, baramubura.

Ati “Icyo gihe sininjiranye n’abagiye kumushakisha ngo bamwice, nasigaye hanze. Ariko iyo bamusangamo akabacika, njyewe aho nari nasigaye hanze ntiyari kuncika.”

Barambanza anasaba imbabazi abafite ababo baguye mu Babikira i Sovu bose, kubera ko yari mu bitero byabishe.

Agira ati “Mu Babikira haguye abantu benshi cyane. Nabigizemo uruhare kubera ko natoye amabuye yo kubatera. Amabuye si njyewe wayateye, ariko numva uwo ryafashe rikamwica naragize uruhare mu kumwica. Urumva niba naratoye amabuye 15, ubwo 15 mu bapfuye nakwemera ko ari njyewe wabishe.”

Jean Bosco Habarurema (ibumoso) na Viateur Barambanza bahujwe no gusaba ndetse no gutanga imbabazi none babanye mu mahoro
Jean Bosco Habarurema (ibumoso) na Viateur Barambanza bahujwe no gusaba ndetse no gutanga imbabazi none babanye mu mahoro

Habarureman na bagenzi be batanze imbabazi ndetse na Barambanza kimwe na bagenzi be baciye bugufi bakazisaba, bose bashima politiki ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye habaho inyigisho z’isanamitima, bakanashimira by’umwihariko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Butare yabahuje.

Barambanza ati “Nafunzwe imya 12 nta n’unshinja. Narafunguwe nsanga umugore wanjye yarapfuye, n’abana barapfuye hasigaye kamwe, nsanga n’inzu barayishenye. Abantu baranyegera barampumuriza, ba Habarurema bati ihangane, n’abandi nahemukiye bati ihangane, Imana ni yo nkuru.”

Akomeza agira ati “Abo nagize uruhare mu kubicira ababo ni bo banyakiriye, bandema agatima, baranyihanganisha bampa ibyo kurya. Umwe ati uzaze utore ibijumba, undi ati uzaze ufate ibishyimbo, Imana yarandokoye ndiho, nawe irakurokoye uvuyemo! Turabana, bampa ibiti ndubaka, nshaka umugore ufite abana batatu, aranyubaka, aranyubaha, ndamwubaha, ntera igikumwe, ndasezerana, dufitanye abana babiri.”

Nanone ariko, inzira yo kwizera abamwakiriye yabaye ndende, kubera ko ku ikubitiro atumvaga ukuntu bamwitayeho nyamara yarabahemukiye.

Ati “Habarurema twarasangiraga ariko mwishisha, ngatekereza ngo buriya nsanze afite ibijumba nkabiryaho hari igihe nasanga birimo uburozi, kiriya kigage hari igihe nasanga kirimo ikintu, hari ubwo twahura nijoro akantema. Ariko ibyo byose byarashize.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka