BK Group Plc yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside

Banki ya Kigali (BK) yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bashyira indabo ku rwibutso rwa BK
Bashyira indabo ku rwibutso rwa BK

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, kibimburirwa no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK, rw’abahoze ari abakozi 15 bayo, ruri ku cyicaro cy’iyo banki mu Mujyi wa Kigali.

Abahoze ari abakozi ba BK bibukwa barimo Bukombe Ignace, Semuhungu Faustin, Namahoro Thacien, Gapira Edison, Masengesho Emmanuel, Mudenge Alain, Karega Calixte, Eulade Ndayambaje, Letitia Umugwaneza, Athanasie Bamurange, Uwayirege Esperance, Ndejuru Thadée, Munyentwari Simon, Claver Kayumba na Maniraho Joseph.

Icyo gikorwa cyakurikiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwakozwe n’abakozi ba BK, inshuti hamwe n’imiryango y’abibukwa, bahagurukiye mu Mujyi rwagati ku cyicaro gikuru cy’iyo banki, berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi, bagiye bicirwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bunamiye bakanashyira indabo aharuhukiye iyo mibiri.

Dr. Uzziel Ndagijimana ashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali
Dr. Uzziel Ndagijimana ashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali

Hakurikiyeho ibiganiro n’ubuhamya byatanzwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye, ahanini byibanze ku kwerekana uko Jenoside yagiye itegurwa guhera muri za 1959, kugera ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

Mu buhamya bw’umwe mu bakozi ba BK barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gaspard Rugirabaganwa, yavuze ko nta habi batageze, kubera ko hari igihe cyageze bakajya basaba isengesho ryo gupfa bishwe n’isasu.

Ati "Twarahangayitse, ibaze nawe kugera aho umuntu yisabira Imana, ati gupfa ho ndapfa, ariko Imana imbabarire sinicwe n’ubuhiri nicwe n’isasu, urumva ko urupfu twari twarwakiriye."

Arongera ati "Iyo tubyibutse, tukibuka ko twarokotse Jenoside muri ubwo buryo bugoranye, muri iyo nzira y’umusaraba iteye ubwoba, tukibuka ko uyu munsi wa none dufite amahoro, dufite ubunararibonye, duhagaze ku maguru abiri, nta habi hashoboka tutageze. Ni yo mpamvu uyu munsi wa none turwanira kubaho, no gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ntizongere kubaho ukundi."

Dr Diane Karusisi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Kigali
Dr Diane Karusisi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Kigali

Uwari uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba BK bibukwa, yashimiye iyo banki uburyo yakomeje kugenda ibaba hafi muri gahunda zose zo kwibuka abavandimwe babo bishwe bazira uko bavutse, mu rwego rwo gukomeza kubaha icyubahiro ndetse no gufata mu mugongo hamwe no gukomeza abarokotse.

Yagize ati "BK Group muzi ibyo mwakoreye iyi miryango byinshi kandi tubashimira, singombwa ko twabirondora aha ngaha kuko nk’iyo ngiye muri BK mba nibonamo, mbona aho aba twibuka bakoreraga."

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc Group Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu gihe nk’iki cyo Kwibuka ari umwanya mwiza wo gushimira Intwari zahagaritse Jenoside, zigatabara benshi bahigwaga, zikabohora Igihugu, zigaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe byari bikomeye cyane, zikongera kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Ati "Muri iyi myaka 31 u Rwanda rwarahindutse kandi rwahindutse burundu bidasubirwaho, nta kizadusubiza aho twavuye, dufite ubuyobozi bwiza, icyerekezo cyiza. Abaturage basobanukiwe neza aho twavuye habi, aho tugeze heza, n’aho twifuza kugera heza kurushaho kandi vuba twese dufatanyije nk’Abanyarwanda."

Dr. Uzziel Ndagijimana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Dr. Uzziel Ndagijimana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Mu bari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi uko bibukwa ari 15, harimo umwe utarabona umuvandimwe n’umwe wo mu muryango we, witwa Claver Kayumba, ari na ho ubuyobozi bwa BK buhera busaba uwaba yari afite umuvandimwe cyangwa inshuti azi yahakoraga yishwe muri Jenoside, akaba atazi amakuru ye yakwegera ubuyobozi.

Mu bigo bitanu bigize BK Group habarirwa abakozi barenga 1600, benshi bakaba bari hagati y’imyaka 30-40, ku buryo bakeneye kumenya byinshi ku mateka yaranze ikigo bakorera.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka