Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanze ubutumwa ku banyamakuru bitabiriye kwibuka Abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwo kwamagana abayipfobya.
Umurenge wa Kimihurura wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu Mirenge yo hagati mu Mujyi, igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere, inzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ibi bikaba ari nako byari bimeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango One Acre Fund-Tubura, ufasha abahinzi kongera umusaruro, wasabye urubyiruko 3400 ruwukorera, kwigira ubutwari n’ubudaheranwa ku muhinzi witwa Sendanyoye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agahitira ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko rwari rugikomeje, akaza kuhavana ubumuga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, kwima amatwi abatifuriza u Rwanda ibyiza.
Banki ya Kigali (BK) yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo hibukwaga inzirakarengane z’abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira ibitekerezo byabo bya politiki, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko Abanyapolitiki bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mukarumanzi Claudette w’i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze uburyo yari agiye guhambwa ari muzima, atabarwa n’Intotanyi ubwo itaka bamurundagaho ryari rimugeze mu gatuza.
Irivuzumugabe Eric wabatirijwe akanakomerezwa muri Kiliziya gatolika, Paruwasi ya Mukarange, avuga ko yari yarayizinutswe burundu kubera urupfu rw’Abatutsi bayiciwemo n’uburyo bishwemo.
Abayobozi mu Karere ka Muhanga barasaba urubyiruko gutinyuka, gusobanuza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwabwiwe agoretse, kubera imiryango barerewemo yabahishe ukuri.
Uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza, kuva muri 1993-1994, aribukwa nk’Umututsi wazize Jenoside ariko akaba n’umuyobozi witangiye abaturage.
Uwamariya Dorothée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko amahiri n’imihini basabwe gukora ku ishuri nk’imirimo y’amaboko ibahesha amanita, ari byo bicishijwe muri Jenoside.
Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje uburyo amahanga nta bushake yagize bwo guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bacyihishe mu bihugu binyuranye.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, tariki 11 Mata 2024 habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Stade ya ULK, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa (…)
Kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, Abanyarwanda, inshuti zabo, abayobozi mu nzego zitandakuye, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera muri icyo gihugu, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abantu basaga Miliyoni mu 100 gusa.
Giraso Ella Parfaite, Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiruli (GS Kiruri) mu Murenge wa Base, yavuze umuvugo yahimbye uvuga ku bubi bwa Jenoside abaturage baratungurwa, ariko bashimishwa n’impanuro z’uwo mwana.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa, yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko bakwiye gukomeza kwigenera ibyo bashaka bashingiye (…)
Urubyiruko ruhuriye mu Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), rwiyemeje kwigira ku mateka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.
Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 10 Mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, (…)
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugenge byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, tariki 10 Mata 2024.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaganirije abakozi b’Akarere ka Gakenke, abasobanurira uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, busenywa n’abakoloni bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo ku rwego rw’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Inama Njyanama y’uwo Murenge, Kayumba Bernard, yasabye abitabiriye icyo gikorwa, by’umwihariko urubyiruko, guha agaciro ibyagezweho bakabisigasira kugira ngo bitazasenyuka.
Kiliziya Gatolika yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abagize ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, bakoze urugendo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu barokotse mu bafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, barifuza ko abari abayobozi icyo gihe babazwa aho imibiri y’ababo bishwe mu byitso iherereye bagashyingurwa mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, hazabaho ibikorwa byo kwegera abarokotse, incike n’abatishoboye baremerwe ndetse habeho na gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Imyaka 30 irashize Isi ibonye Jenoside, kugeza ubu, itakiri ingingo yo kugibwaho impaka zo kwemeza niba ari yo cyangwa atari yo.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yitabiriwe n’abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Senegal, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal (…)
Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje gutangwa ubutumwa butandukanye bukomeza u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ingaga za siporo ndetse n’amakipe yo mu Rwanda na yo yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe.
Mu gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Musanze wabaye umwanya wo kunenga ubutegetsi bwacuze umugambi wo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, abaturage bashishikarizwa kubakira ku mateka y’aho Igihugu cyavuye n’ibyo kigezeho ubu, birinda amacakubiri nk’imwe mu (…)