Kwibuka ni uguha icyubahiro ubuzima n’inzozi z’Abatutsi bishwe - One Acre Fund Rwanda
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo no kongera umusaruro, buratangaza ko Kwibuka ari uguha icyubahiro ubuzima n’inzozi by’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni bimwe mu byo batangarije mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi bitanu y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama byakozwe n’abakozi ba One Acre Fund mu Rwanda, barangajwe imbere n’umuyobozi wayo mu Rwanda ndetse n’umuyobozi uyihagagariye ku rwego rw’ibihugu uwo muryango ukoreramo, aho bababanje gusobanurirwa amateka yari yiganjemo uko Abatutsi bari batuye mu Karere ka Bugesera bagiye batotezwa, abandi bakicwa guhera mbere ya Jenoside kugera ubwo bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, basuye ibice bigize urwibutso rwa Ntarama, birimo iyahoze ari Kiliziya ya Ntarama, igice cyigishirizwagamo abana, icyahoze ari igikoni cya Kiliziya hamwe n’ikindi gice kiruhukiyemo imibiri y’abahiciwe n’abandi bagiye bicirwa mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Ntarama.
Mu buhamya bwa Angelique Mukabukizi warokokeye mu Murenge wa Ntarama, by’umwihariko agasimbuka urupfu rwo muri Kiliziya ya Ntarama ahiciwe umwe mu bana be hamwe n’abandi bavandimwe be, yagaragaje ko bahahungiye bumva ari ahantu hatagatifu ku buryo nta watekerezaga ko bashobora kuhicirwa.
Yagize ati “Twahaje numva ari ahatagatifu nta kintu ndi bube, nagezemo nsanga barafata agafuni bakagenda barimbura amatafari ku Kiliziya, batera umuntu. Nahise ndyama kuri aritari, ariko mbere yo kuharyama muramukazi wanjye wari umfashije akana kanjye bitaga Nyiranuma ati “Nyiranuma baramwishe, ndamubwira nti shyira hasi uceceke natwe ntabwo turiho, arambika hasi, barica. Kugira ngo mbashe guhumeka, hari akana k’umuturanyi bishe bakangerekaho mbasha guhumeka.”

Mu butumwa bwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko ari ngombwa gukomeza Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha icyubahiro.
Yagize ati “Kwibuka ni uguha icyubahiro ubuzima bwabo ndetse n’inzozi zabo zari iz’ubuzima burambye, no kugira igihugu gifite amahoro. Kwibuka ni umurage dutanga ku rubyiruko rwacu, tubatoza amateka nyayo kugira ngo Jenoside itazigera yongera ukundi. Ubumwe ni wo musingi w’u Rwanda rushya, utuma duhaguruka tugakorera hamwe tukubaka Igihugu.”
Abakozi ba One Acre Fund Rwanda by’umwihariko abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bavuga ko nk’Abanyarwanda ari inshingano yabo ya mbere kwigisha barumuna babo, ariko kandi ntibibagirwe n’abanyamahanga nk’Ikigo bahuriramo nabo.
Raїssa Muhaturukundo Ati “Dufite amahirwe ko dukorana n’abanyamahanga baturuka mu bihugu by’Afurika no ku yindi migabane y’isi, ariko rimwe na rimwe baba bafite amakuru atuzuye cyangwa atari yo ku bijyanye n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uburyo yakozwemo. Ni yo mpamvu ari ingenzi ko tubazana tukifatanya mu gihe tuba twibuka, tunafata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, tugafatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
One Acre Fund Rwanda, ikorana n’abahinzi bato barenga miliyoni imwe mu gihugu hose, barimo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


VIDEO - Abakozi b’umuryango One Acre Fund Rwanda uteza imbere ubuhinzi, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bunamira abishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama i Bugesera basaga ibihumbi bitandatu, bihanganisha n’abarokotse Jenoside yakorewe… pic.twitter.com/goVdDUaKlu
— Kigali Today (@kigalitoday) April 11, 2025
Ohereza igitekerezo
|