Uwa mbere wafungiwe muri 1930 ni uwangaga amacakubiri - Prof. Rutikanga
Prof. Bernard Noël Rutikanga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko umuntu wa mbere wafungiwe muri gereza yari izwi ku izina rya 1930 ari uwari umushefu witwaga Nturo, akaba yarafunzwe azizwa kwanga amacakubiri yari ari kubibwa n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda.

Yabibwiye imbaga y’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Kigoma mu Karere ka Huye, tariki 13 Mata 2025, mu kiganiro ku mvano y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo kiganiro, uyu mugabo w’impuguke mu by’amateka, yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda bari barigeze bashyamirana, ariko ko byashobotse biturutse ku macakubiri yatangijwe n’Ababiligi baje gukoloniza u Rwanda, guhera mu 1916.
Musenyeri Class w’Umugatolika, ngo yabagaragarije ko kugira ngo babashe gutegeka u Rwanda neza bakwiye kwifashisha Abatutsi, kuko ari bo bari bazi ubwenge, kandi n’abandi baturage bakaba barashoboraga kubumva.
Ibyo ngo babigendeyeho, maze bashinze amashuri akigwamo ahanini n’abana b’Ababatutsi, ku buryo urebye bonyine bari 99%. Birumvikana ko no mu gutanga akazi bifashishaga abize, ari bo Batutsi.
Ati “Nko muri 1959 ku Bashefu 45 bari mu Rwanda, ab’Abatutsi bari 43, Abahutu ari babiri gusa. Naho ku Basushefu 559, ab’Abatutsi bari 549. Bashyirwagaho kandi n’abayobozi bo hejuru b’Ababiligi.”
Mu myaka ya za 1920, Abakoloni biyemeje gukora ibarura rusange ry’Abanyarwanda banagaragaza ubwoko bwabo, ariko bitegereje babona basa banashyingirana, ni ko gufatira ku mitungo bari bafite.
Kubera ko umutungo ukomeye mu Rwanda icyo gihe wari inka, abari bafite inka guhera ku 10 kuzamura babita Abatutsi, abafite inka munsi ya 10 babita Abahutu, umubumbyi yitwa umutwa. Nuko biyemeza no gutanga indangamuntu.
Rutikanga ati “Havuyemo umushefu umwe witwaga Nturo wo mu Kabagari, aravuga ati ariko ibi bintu mugiye gukora bizica Igihugu cyacu! Nimubireke! Icyo gihe gereza y’i Kigali izwi ku izina rya 1930 yari yuzuye. Bivugwa ko Nturo ari we wa mbere wayifungiwemo kubera kwanga iby’amoko mu ndangamuntu.”

Rutikanga anavuga ko isenya ry’ubumwe bw’Abanyarwanda atari aho ryahagarariye kubera ko Ababiligi bashatse no kubaka imihanda, amashuri n’ibindi bikorwa by’amajyambere, ariko nta gihembo kigenewe ababikora, bagahitamo kubikoresha abaturage.
Icyo gihe abagomba kubikora bari bagizwe ahanini n’Abahutu, babatumaga Abashefu n’Abasushefu ndetse n’abamotsi, akazi katakorwa neza abayobozi bakabibazwa, hanyuma na bo mu rwego rwo kugira ngo bagume ku buyobozi bakifashisha ibiboko mu guhana abatakoze uko bigomba.
Abakubitwaga bafataga ko ababarenganya ari Abatutsi, bituma babanga.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi (1939-1945), umwami Rudahigwa yatangiye gusaba ubwigenge, bituma Abakoloni batangira kumwanga, noneho batangira kuzamura Abahutu bamwe na bamwe, Abatutsi bakigizwayo. Ni na bwo hatangiye amashyirahamwe yaje kuvamo amashyaka mu 1950, ku buryo hageze mu 1959 Ababiligi bavuga ko bagomba kwikiza Abatutsi.
Rutikanga ati “Ni bwo ku itariki ya 1 y’ukwa 11 mu 1959 byavuzwe ko umusushefu Dominique Mbonyumutwa, yakubiswe urushyi n’insoresore z’Abatutsi, imvururu zigatangira, Abatutsi bagatwikirwa bakanicwa ndetse bagacirwa ishyanga, Abakoloni babireba ntibagire icyo babikoraho.”
Ibyabaye nyuma ya 1959 byose narabibonye - Prof Rutikanga
Mu 1959 ngo ababyeyi ba Rutikanga banze guhunga bava ku Kabaya mu Kingogo aho bari batuye, ariko bigeze mu 1961 biba bibi, bava ku izima bahungira muri Congo.
Ati “Propaganda ya Kayibanda yadukurikiye muri Congo. Twari turi i Masisi, ahonga Abanyekongo batumerera nabi batwicamo bamwe, nuko duhungira muri Tanzaniya noneho. Nahamaze imyaka 30.”
Mu 1960, Kayibanda ngo yagiye mu Bubiligi, yiyemeza gukorana inama n’abanyeshuri b’Abahutu b’Abanyarwanda bahigaga, Abatutsi barahezwa.
Icyo gihe ngo bamubajije uko ibyo mu Rwanda bizarangira, arababwira ngo “Kugira ngo Abatutsi babeho neza mu Rwanda ni uko Yezu Kristu yagaruka ku Isi, kandi agacumbika i Rwanda.”
Rutikanga ati “Ibyabaye mu gihe cya Repubulika ya mbere murabizi. Ubwicanyi, ivangura. Muzi ubwicanyi bwabereye hano mu Bufundu mu 1963. Ni na bwo hatangiye gukoreshwa ijambo Jenoside. Abantu bavanwa mu byabo bajyanwa i Bugesera na Rukumberi, hari ahantu habi. Mu Bugesera ho hari isazi ya Tsetse yaryaga abantu bagapfa. Hazaho n’itegeko rivuga ko Abatutsi batazasubizwa ibyabo.”

Kayibanda kandi ngo uretse ubwicanyi n’ivangura, nta kindi kintu yari yaragejeje ku Banyarwanda, ku buryo muri za 1968 hari abadepite bagaragaje mu nyandiko ko nta terambere ari kuzanira Igihugu, ni bwo yatangiye ivanguraturere, yiyegereza Abanyenduga benewabo.
Habyarimana yaje kumusimbura mu 1973 avuga ko azanye amahoro, ubumwe n’amajyambere, ariko nanone na we yakomeje guheza Abatutsi ishyanga.
Ni bwo havutse Inkotanyi, hanyuma igihe zateraga u Rwanda mu 1990 bitangira kuvugwa ko Abatutsi bateye u Rwanda.
Rutikanga ati “Nyamara si Abatutsi bateye, ahubwo Abanyarwanda bari baraheze ishyanga. Harimo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa. Ni bwo hatangiye gutegurwa Jenoside.”
Icyo gihe ngo byageze mu 1992, Perezida Habyarimana abwira umusirikare mukuru witwaga Gen Deogratias Nsabimana, kumutegurira raporo imugaragariza inyangarwanda n’icyo zigomba gukorerwa.
Icyo gihe Gen. Nsabimana yavuze ko abanzi b’u Rwanda ari Inkotanyi zateye Igihugu hamwe n’impunzi zahunze kuva mu 1959, Abatutsi bari mu gihugu, Abahutu bose badashyigikira Habyarimana, n’umunyamahanga wese washakanye n’Umutusikazi kimwe n’abantu batuye mu Karere u Rwanda ruherereyemo bafitanye isano n’Abatutsi.
Rutikanga ati “Ubwo ni ukuvuga Abahima, Abatutsi b’i Burundi, Abamasayi, n’abandi bose bita aba Nilotique bo muri aka Karere.”
Abandi banzi yagaragaje ngo ni Umuhutu wese utishimye cyane cyane abashomeri bize, kimwe n’Abahutu bahunze mu myaka ya vuba.
Icyo gihe ngo basanze igice cya mbere n’icya kabiri (Abatutsi) bakwiye kwicwa bose, abasigaye bo hakagenda hashakishwa umuntu ku wundi.
Ni muri urwo rwego Jenoside yatangiye gutegurwa, haba mu kugura intwaro zizifashishwa no mu gukwirakwiza inyigisho z’urwango hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye, hanyuma muri Mata 1994 Jenoside iraba, iza guhagarikwa n’Inkotanyi mu Ntangiriro za Nyakanga 1994.

Ohereza igitekerezo
|
Turababaye cyane iyo trumvise abakoroni twunmva cicitsumigongo ariko twizeyeko abacu barimwijuru kd imanibatujeheza twese nkabanyarwanda duharamirwe ubumwe bwacu urukundo,gushyirahamwe twibuke twiyubaka