Ubumwe bw’Abanyarwanda burahari n’ubwo hakiri abatema inka n’urutoki by’abarokotse Jenoside - Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, avuga ko n’ubwo Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cyo hejuru cyane, hakiri abagizi ba nabi batari benshi babubangamira bangiza imyaka n’amatungo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo mu Karere ka Musanze, aho yifatanyije n’abaturage muri ako karere Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ibitse ibipimo byakorwaga n’icyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bigaragaza ko mu mwaka wa 2020 icyo gipimo cyari kigeze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015 na 82.3% muri 2010.
Ibyo bipimo kandi bikavuga ko 99% by’Abanyarwanda, bashyize imbere Ubunyarwanda kandi bakomeye ku ndangagaciro zibwimakaza, 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, ndetse ko 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwa buri munsi.
Ibi birashimangirwa n’itsinda ryitwa ’Twitaneho’ ry’Abanyarwanda batuye mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bishyize hamwe muri gahunda yiswe Mvurankuvure y’umuryango mpuzamahanga uharanira Amahoro witwa Interpeace.
Ni itsinda rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’abayikoze ariko bihannye bakabisabira imbabazi, abatari bari mu Gihugu mu gihe iyo Jenoside yakorwaga ndetse n’abari abasirikare bavuye ku rugerero.

Umwe mu bagize iryo tsinda witwa Semikore Céléstin, avuga ko nyuma yo gufungurwa ubwo yari arangije igihano cy’ibyaha bya Jenoside yakoze akabisabira imbabazi, inyigisho yahawe hamwe no kumuhuza n’abo yahemukiye ngo byaramutinyuye kandi bimukiza ivangura yari yaje azanye avuye muri gereza.
Semikore yagize ati "Natinyutse kubana n’abarokotse Jenoside, na bo banyiyumvamo turabana turasabana, ubu nta kibazo gihari. Mbere ya Mvurankuvure nari Semikore ucisha make ariko ukomera kuri Kamere. Iyo kamere yashoboraga gutuma ngambanira umuntu nkamuhemukira, ariko ubu nagize impuhwe n’urukundo hamwe no kubana neza n’abandi, nubaha ikiremwamuntu."
Semikore avuga ko umutima w’ubwicanyi yari yarawize mu mashuri, aho ngo bigishwaga ivangura ry’amoko na Leta zariho mbere y’umwaka wa 1994.
Iryo tsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ririmo kandi Uwase Christine warokokeye Jenoside muri Kiliziya ya Sainte Famille i Kigali, ariko i Gataraga ya Musanze akaba yarahaburiye murumuna we wari uhatuye, kugeza n’ubu ngo ntabwo barabona umubiri we.
Uwase ubu uganira akanyuzamo akamwenyura, avuga ko atari ko yari ameze mu myaka 2 ishize atarajya mu itsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge, kuko icyo gihe ngo yahoraga ari umusinzi ugira amahane akarwana, ndetse ngo nta n’ubwo yari yakababariye abamwiciye abo mu muryango we.
Uwase ati "Nari umunyamahane kandi ngatukana, nkanywa inzoga za yose kubera agahinda na ‘stress’ naterwaga n’abanjye naburiye muri Jenoside."

Iri tsinda ry’abaturage ba Rungu rivuga ko nyuma y’ibyumweru 15 bamaze biga kubana no kubabarirana, ndetse no guharanira kuba umwe, ubu bishyize hamwe batanga amafaranga 1300 ku kwezi buri wese, bakaba bamaze kugira ikiraro cy’intama 25 mu gihe kitarenga imyaka ibiri iryo tsinda rimaze rishinzwe
Iyo hagize umwe muri bo urwara baramugoboka muri wa musanzu batanga buri kwezi, kandi uko umwaka ushize bagabana ubwasisi basaguye kugira ngo bizihize ubunani badafite ikibazo.
Biyemeje kujya bahana abakwe n’abageni, bahora bagendana iyo hagize gahunda zisaba abaturage gukorera hamwe, ndetse no muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 31 yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda i Busogo bari bari kumwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, avuga ko nta kizahungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda ngo cyongere guteza Jenoside ikorerwa Abatutsi, kuko Abanyarwanda ngo bamaze kumva inyigisho bahawe na Leta.
Ati "Ubumwe bw’Abanyarwanda twabugezeho ku kigero kiri hejuru cyane, ariko n’ako gake kabura tugashakishe. Tujya tubona muri za raporo aho umuntu abyuka agatema inka y’undi amaguru akayisiga aho."
Ati "Hari ugenda agatema urutoki rw’uwarokotse Jenoside atagamije kwiba kuko atabijyana, ntabwo bireba inzego za Leta gusa, ahubwo uwo mutima mubi ushaka kugaruka kuri Jenoside tuwurwanye twese icyarimwe."


Ohereza igitekerezo
|