Umwarimu w’Umurundi yabwiye Abatutsi ko uzahungira iwabo azamwica - Ubuhamya
Murisa James warokokeye i Musha, avuga ko hari umwarimu w’Umurundi wahigishaga wangaga Abatutsi, ku buryo mbere gato ya Jenoside yasubiye iwabo ariko asiga avuze ko uzahahungirayo azamwiyicira.

Yabitangaje kuri uyu wa 13 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abarenga 8,000 biciwe kuri Kiliziya gatolika ya Musha mu Karere ka Rwamagana.
Murisa avuga ko Habyarimana agifata ubutegetsi ngo inka z’Abatutsi zaratemwe, ndetse mu mashuri hacibwamo ibice, icy’impirimbanyi anakibera umuyobozi ndetse n’igice cy’Inkotanyi cyane.
Bageze mu mwaka wa kane ngo bigishijwe n’umwarimu w’Umurundi, aho yafataga bamwe mu banyeshuri bahawe amazina arimo ‘Shingo ra Upanga’ bivuze ijosi ry’ikiryohera-muhoro, yahaye umwe mu bakobwa.
Uwo mwarimu ngo ajya gusubira iwabo yasize hari umuturage abwiye ko mu Rwanda hazaba Jenoside, kandi Umututsi uzahungira i Burundi azamwica.
Yagize ati “Twageze mu ishuri ryigishagamo Umurundi waje ahunze intambara iwabo, akatubwira ko yitwa Ntukamazina Aron Eric Hardy, akatwereka ko adukunda ariko aturyarya. Hari umukobwa twiganaga wari mwiza witwa Bazihizina, akajya amuhamagara ngo Shingo ra upanga tukumva ni akazina keza natwe yadushakira amazina nk’ayo, nyamara avuga ko ijosi rye ari ikiryohera-muhoro.”

Avuga ko FRODEBU ifata ubutegetsi, uyu mwarimu ngo yagurishije umuntu ubutaka bwatanzweho ingwate muri Banki y’Abaturage, arishyurwa ariko mu gihe yiteguraga gutaha haza undi muntu amenyesha uwahaguze ko yaguze ingwate ya Banki, bajya kumwaka amafaranga yari yahawe.
Icyo gihe ngo yababwiye ko mu Rwanda hagiye kuba Jenoside, kandi Umututsi uzahungira i Burundi azamwica.
Ati “Yabwiye Ruzindaza François ngo umbujije amahirwe hagiye kuba ihonyabwoko (Jenoside), kandi nta handi mufite muzahungira hatari i Burundi, ngiye iwacu kandi muzansangayo nzakwica.”
Murisa n’ubwo yabaga uwa mbere mu ishuri, yatsinzwe ikizamini cya Leta ndetse anangirwa gusibira ahitamo kujya mu bushabitsi, aho yahisemo umwuga w’ubudozi.
Avuga ko mu mwaka umwe gusa yari amaze kubaka inzu, ndetse ahita anashaka umugore ku buryo Jenoside yatangiye afite abana babiri.
Ati “Banyangiye gusibira ndataha niha gahunda ko ngomba gukora cyane n’uwasigaye mu ishuri atazanduta. Narebye imyuga yose mbona igoranye ariko rimwe mushiki wanjye asabwe njya kudodesha ipantalo banca amafaranga 400, ndebye uko ari menshi kandi idozwe mu gihe gito, mpitamo uwo mwuga mu mwaka umwe nari nujuje inzu.”

Avuga ko indege ya Habyarimana ikigwa ngo hatanzwe itangazo ko nta muntu wemerewe kuva aho ari, nabo baratuza ariko yigira inama yo kuva iwe adakinze ajya iwabo mu rugo n’umugore n’abana.
Ahageze ngo umugabo warariraga amatafari y’urusengero rwabo ngo yaje kumwishyuza, anamubwira ko agomba kurara amwishyuye.
Yagize ati “Umugabo warariraga amatafari y’urusengero yaje kunyishyuza mubwira ko nzayamuha ejo na we ansubiza ko nkwiye kumwishyura, kuko ejo mubwira nzaba ntakiriho.”
Nyuma ngo baje kwigira inama yo kujya ku rusengero i Musha ariko bari hafi kuhagera, ngo abakozi bose ba Komini Gikoro barabatangiriye, interahamwe zibinjiramo zitangira kubaka amafaranga.
Ngo bajyanywe mu busitani bwa Komini bagotwa n’abakozi bayo, bukeye hahamagajwe abajandarume b’i Rwamagana ngo babe ariho babajyana kuko bari benshi.
Avuga ko mu gihe umupolisi wa Komini yarimo arasa abaturage, we ngo yari arimo kubwiriza kuko yari asanzwe ari umuvugabutumwa ku buryo yanabwiye Burugumesitiri Bisengimana Paul, wayoboraga Komini Gikoro, ko akwiye kubarindira umutekano.
Yagize ati “Naramubwiye nti nkawe Burugumesitiri Bisengimana, Imana yaguhaye kuyobora Komini Gikoro, nk’umuyobozi yabonye ko wayobora abaturage kandi ukabageza kuri byinshi, none urimo kwica abanyantege nke aho kubakiza. Imana izabikubaza byose nta na kimwe kizayisoba umunsi w’urubanza.”

Bisengimana ngo yaje kubabwira ngo nibatahe iwabo, ariko interahamwe zahawe amabwiriza yo kubategera mu nzira zikabica.
Ngo baragiye bageze kuri bariyeri baricazwa batangira kubatemagura, ariko batabarwa n’uko interahamwe zirwaniye ikiraro cy’inyana buri wese avuga ko ari icye.
Bakomeje inzira bagana ku kiyaga cya Muhazi, by’amahirwe aza guhura n’Inkotanyi zimugeza mu nkambi y’i Muhura muri Gatsibo.
Yashimye Imana yakoresheje Inkotanyi zigahagarika Jenoside, ndetse hakubakwa Igihugu kizira ivangura ahubwo abantu batozwa kuba umwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaye abari abayobozi b’Amakomini ya Gikoro, Bisengimana Paul, Juvenal Rugambarara na Laurent Semanza basimburanye ku buyobozi bwa Komini Bicumbi, kuko bagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu duce bayoboraga aho kubarinda.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko Abatutsi biciwe i Musha benshi bapakiwe imodoka bajya kujugunywa mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro, ku buryo bishoboka ko hari imibiri ikirimo itaraboneka.
Yasabye ko kuri ibyo bisimu bashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso, mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bajugunywemo.
Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside 11, ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 84,124. Izi nzibutso zikazahuzwa hagasigara esheshatu (6).




Ohereza igitekerezo
|