Iya 11 Mata 1994: Umunsi wa nyuma Ababiligi barijije u Rwanda

 Speciose Mukayiranga warokokeye i Nyanza ya Kicukiro ubwo interahamwe zabashoreraga zibavanye kuri ETO Kicukiro
Speciose Mukayiranga warokokeye i Nyanza ya Kicukiro ubwo interahamwe zabashoreraga zibavanye kuri ETO Kicukiro

Ku myaka 74, Speciose Mukayiranga ni umwe mu banyarwanda babonye imbuto mbi z’ivangura n’amacakubiri byazanywe n’abakoloni, kuva yabyiruka kugera mu myaka 31 ishize, ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yamutwaraga uwo bashakanye, abana, abavandimwe n’inshuti.

Kuva mu 1962, Mukayiranga yabyirutse abona itotezwa rikomeye ry’Abatutsi iwabo I Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Ubwo kandi muri uwo mwaka, niho u Bubiligi bwitwaga ko bwafashije igihugu kwakira ubwigenge. Nyamara, yari intangiriro ahubwo yo gukoresha abahutu bacengewe n’urwango, mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura abatutsi nk’uburyo bwo gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.

Itotweza ry’Abatutsi ryarakomeje mu myaka yose yakurikiyeho, haba mu gihe cya Perezida Glegoire Kayibanda, ndetse n’igihe asimbuwe na Juvenal Habyarimana.

Urugero yibuka, nuko amaze gushaka, abahezanguni b’Abahutu baje iwe Kicukiro, maze baramutema baramukomeretsa.

Uko bucyeye n’uko bwije, hamwe n’amashyaka menshi yari amaze gushingwa, ashingiye ku iturufu y’ivangura, niko yakomeje kwakira ubutumwa bubi bumubwira ko abatutsi bazicwa, kugeza aho mu 1993 umugabo we byabaye ngombwa ko ajya kwihisha, amara icyumweru umuryango utazi aho ari, kuko bari bamuburiye ko atari amahoro.

Icyo gihe, abana be batanu nabo yabahungishirije i Butare, uyu munsi ni mu Karere ka Huye, ariko babiri n’ubundi baje kuhicirwa, batatu basigaye bagira amahirwe yo gucikira i Burundi barokoka batyo.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’1994, umuryango wa Mukayiranga noneho wabuze amahoro, ibintu birushaho kuba bibi, kugeza ubwo bahungiraga muri Centre Christus, i Remera.

Agira ati “Amagerenade yararaga avuga, wabonaga ugera mu rugo ariko ntumenye niba buri bucye cyangwa ngo bwire. Batwishe duhagaze ariko twarabananiye kuko twarakomezaga tukema ariko mu by’ukuri twarashize.Duhungira Christus ariko baza kutwirukana, kuko Col. Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Purefegitura ya Kigali yahadusanze akavuga ngo twateje umutekano muke. Twahavuye tariki 30 Werurwe dusubira mu rugo.”

Mata 1994 Ukwezi ijuru ryagwiriye Abatutsi

Kugera tariki 6 Mata 1994 Mukayiranga n’umugabo we bari mu rugo rwabo, ariko nyuma y’uko indenge yari itwaye Perezida Habyarimana ihanurwa, bumvise ko ibyabo birangiye.
Yagize ati “Tariki 7 Mata, twatangiye kumva bene wacu bishwe, barimo umupadiri wo kuri Christus, murumuna wanjye wari utuye mu Gatenga n’abana be, ndetse n’undi muvandime wanjye w’umubikira.”

Byaje kurushaho kuba bibi cyane ku muryango wa Mukayiranga tariki 8 n’i 9 Mata ubwo baterwaga n’abaturanyi babo, bakajya kwihisha mu rugo rw’umunya Canada wari utuye hafi yabo, bagasangayo umukozi akabashyira mu kazu ko mu gikari, ari naho bakomeje kumva ibyaberaga mu rugo rwabo.

Agira ati “Twumvise amajwi y’abaturanyi tuzi twajyaga dufasha, dutabara, dutahira ubukwe, twumva barinjiye, batangira kurwanira inkweto z’abana, barangije basahura ibyo bashatse byose, ibyo badakeneye barabitwika bahereye ku nzu y’ibitabo.”

Mu ijoro ry’uwa 9 Mata 1994, nibwo bafashe icyemezo cyo kuva mu rugo rwabo bagenda bashaka inzira ibageza mu ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro, kuko bari bazi ko hari abasirikare b’Ababiligi, bibwira ko bashobora kubatabara.

Bakihagera bahuriye n’abandi benshi baturutse mu bice bitandukanye by’umwihariko ibyegereye Kicukiro kubera ko bizeraga ko hari abasirikare benshi b’Ababiligi kandi bafite intwaro nta kabuza ko bashobora kubatabara.

Agira ati “Twarahageze twumva ko turi ku butaka bw’umuryango w’Abibumbye, dufite icy’icyizere cyo kubaho. Ariko kuwa 11 Mata, twatangiye kubona abayobozi bakomeye baza kujonjora abahutu bahungiyemo, kuko hari abatari mu mugambi wa Jenoside bumvise amasasu bagahungana n’Abatutsi batabizi.”

Yungamo ati “Ubwo abagabo bacu bumvise ko hari gutegirwa umugambi mubisha, bajya kubaza abasirikare b’Ababiligi niba bari buturengere, barababwira bati nimuhumure bene wanyu bazabarinda twe turagiye. Aho niho twatangiye kumva ko ibyacu birangiye.”

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita Ababiligi batangiye kujonjora abazungu mu bari aho.
Mukayiranga yagize ati “uko twari aho twese, iyo tuba abazungu ahari baba baratujyanye kuko batoranyije abazungu.”

Arongera ati “Bamaze gukora icyo gikorwa bafashe imodoka zabo, maze batangiye kuzatsa ngo bagende abana bacu barambarara imbere yazo, abandi bazurira zigenda, ariko babakubita ku ntoki babagwisha hasi, baratinyuka batwara abazungu n’imbwa zabo baragenda.”

Mukayiranga yibuka ko icyo gihe, Ababiligi ntibari bitaye ku marira y’ababyeyi babyaye bari bagiye kubona interahamwe zibicana n’ibibondo byabo.

Atanga urugero yagize ati “Twari dufite uruhinja rw’umuturanyi rw’iminsi ine, ariko nta mwana w’uruhinja bafashe, nta Mututsi uko yaba ariko kose bajyanye. Umubiligi yakoze Jenoside kuri ETO.”

Mukayiranga asanga tariki 11 Mata aribwo u Rwanda rwatereranywe neza nk’uko abisobanura, ati “Ni umunsi w’amateka ku gihugu cyacu, tutazibagirwa no mu buzima bwacu, n’umwana uzavuka muzabimubwire. Tariki 11, impinja barazisize, basiga ababyeyi n’abasaza batazi ibyo ari byo bari batunzwe n’izuba n’imvura.”

Nyuma yo gusigwa n’abasirikare b’Ababiligi mu mvura nyinshi, Interahamwe nibwo ngo zabiroshyemo zibatera amagerenade, zirabatema maze bakwira imishwaro batazi aho bajya, abadapfuye bisanga baguye mu gico cy’Interahamwe kuri za bariyeri inzira yose ya Kicukiro.

Abo zifashe, ngo zabicazaga hamwe, zikabatuka zibashinja urupfu rwa Habyarimana.
Ubwo bahereyeho babashyira ku murongo barabashorera babajyana i Nyanza ya Kicukiro. Ku mpande babaga bagoswe n’Interahamwe, naho abasirikare bari imbere n’inyuma ku buryo mu bo bari kumwe hari abagendaga bicwa.

Mukayiranga ati “Twakoraniweho, ijuru ryatuguyeho. Interahamwe zose zo mu Gatenga, Gikondo, i Nyanza n’abari bariyise Abazuru, interahame zikomeye muri Kicukiro ni zo zaje ziratwanjama. Rwari urugendo rurimo kwamburwa, gukobwa, kugenda badutema ibitsi muri ibyo byondo, nta nkweto twambaye…uwo ari we wese akubita urushyi, n’ibindi.”

Yongeraho ati “Ikintu kibabaza cy’u Rwanda nuko muri izo nterahamwe harimo n’abana bato n’abagore, umwana agatinyuka agakubita umusaza. Ubwo kandi ni nako bagendaga badutuka ngo mwa nyenzi mwe, mwa nzoka mwe… n’ibindi bintu bibi byinshi.”

Bagejejwe i Nyanza ya Kicukiro niho hantu hiciwe abantu benshi bari hamwe kuko babarashe, bakabateramo za gerenade nyuma bakabanyuramo bagenda batema abatarashiramo umwuka.

Mukayiranga ati “Nari ndyamye mu nyanja y’amaraso, maze kuko hari imvura, umvu w’amaraso y’Abatutsi b’i Nyanza umanuka umuhanda wose ugera Kicukiro centre. Nagiye kumva numva aho umugabo wanjye aryamye barakubise, ariko jye aho mu mirambo nari nkiri muzima.”

Ubwo kandi ngo ni nako basahuraga, bakavuga ngo ayo mabandi ntajyane amafaranga ikuzimu.

Aho i Nyanza ya Kicukiro muri iryo joro ngo hakoreshejwe intwaro gakondo zose zishoboka zirimo imihoro, ubuhiri, inyundo, inkota, amacumu n’ibindi.

Mukayiranga n’abandi batapfuye kuri uwo munsi bashoboboye kurokorwa n’Inkotanyi zabagezeho tariki 12 Mata.

Uretse Abatutsi batereranywe muri Eto-Kicukiro n’ingabo za ONU zo mu Bubiligi, Interahamwe zikajya kubicira i Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu munsi hari abandi Batutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, barimo ababarirwa mu 10,000 biciwe ku Ruhuha muri Komine Ngenda ubu ni mu Karere ka Bugesera, hamwe n’abandi bangana nk’abo biciwe kuri Komini Gashora no mu nkengero.

Avuga ibijyanye no kurokoka, yagize ati “nta kindi cyari kudukiza uretse akaboko k’Imana n’’Inkotanyi, twese uko mutureba twese ni ukubera bo. Amatwi yanjye amaso, umutima, ntiboshobora kubashushanyiriza agahinda nagize. Kandi sijye jyenyine ndavugira n’abandi.”

Nyuma yo gukora indangamuntu irimo amoko – Ibuku bakayiraga u Rwanda, bakazana Vernier Caliper ngo ijye ipima amazuru, nyuma yo kwica abami babiri b’u Rwanda, iya 11 Mata 1994 waba ari wo munsi wa nyuma Ababiligi barijije u Rwanda. Kongera kubigeraho bishobora kubagora.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka