Nafunzwe nshinjwa ko moto yanjye ifasha Inkotanyi - Ubuhamya bwa Rutagarama

Rutagarama Aloys, wari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyagatare, yafunzwe mu gihe cy’ibyitso, ashinjwa ko moto yamufashaga mu kazi ifasha Inkotanyi zakomeretse, ndetse ikanazanira abasigaye ku rugamba imiti.

Rutagarama wari umuyobozi w'ishuri yafunzwe azira moto
Rutagarama wari umuyobozi w’ishuri yafunzwe azira moto

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare hibukwaga abari abakozi b’icyahoze ari Komini Muvumba, ibice bya Komini Ngarama, Murambi na Kiyombe byahujwe bikaba Akarere ka Nyagatare, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994.

Avuga ko mbere ya Jenoside ubutaka buriho Akarere ka Nyagatare k’ubu bwari bugabanyijemo kabiri, hari igice kigenewe ubworozi uhereye Cyabayaga na Tabagwe kugera Kagitumba ku mupaka, ahandi uhereye Rukomo na Mimuri ugana mu Majyaruguru y’Igihugu hakaba hari hagenewe ubuhinzi.

Icyakora ngo mbere y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira hari gahunda yo kugabanya igice cyari kigenewe ubworozi, kikazengurukwa n’abakora ubuhinzi uhereye ahitwa Runyinya ukagera Nyabweshongwezi bakuwe mu Majyaruguru y’Igihugu, hagamijwe kubuza Abatutsi kuba bahungira muri Uganda.

Ati “Hari umugambi abantu batamenye kuko utagezweho ariko hariho gahunda yo gutuza abantu baturutse mu Majyaruguru (aba HB), guhera Runyinya kugera Nyabweshongwezi kugira ngo bakumire abashoboraga guhungira muri Uganda.”

Tariki ya 08 Ukwakira 1990, ngo ba Burugumesitiri Kamanzi Joseph wayoboraga Komini Ngarama na Rwabukombe Onesphore wayoboraga Muvumba, ku bufatanye n’ingabo za FAR, bashatse imodoka zitwara abantu babakura Cyabayaga na Rukomo baza gufatanya n’abasirikare kwica Abatutsi Gakirage.

Yagize ati “Ku mupango wabo, bazanye bisi Rukomo bapakiramo impunzi z’Abarundi, abandi babakura Cyabayaga noneho uko abasirikare barasa mu nzuri (Ranches) interahamwe, Abarundi na HB bagatema ushaka guhunga.”

Habanje igikorwa cyo gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Habanje igikorwa cyo gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Nyuma yo kwica Abatutsi ba Gakirage ngo hakurikiyeho gusahura Rwempasha kuko ngo Burugumesitiri Rwabukombe, yapakiye abaturage ba Rukomo bavanze n’impunzi z’Abarundi zahabaga baje mu cyiswe gutoragura ubunyenzi bwapfuye n’intwaro zabwo.

Rutagarama avuga ko aribwo Burugumesitiri Rwabukombe, yamutwariye moto TF 125 yari iy’akazi, bavuga ko ariyo yifashishwa n’Inkotanyi mu gutwara abakomeretse ndetse ikagarukana imiti n’ibiryo.

Yagize ati “Amaze kuyitwara nazindukiyeyo mubwira ko moto ari iyanjye arambwira ngo aravugana n’uwari uyoboye igisirikare, naho ari umutego banteze kuko bavugaga ngo iriya moto ijya kuzana inyenzi zakomeretse ikazigeza hakurya (Uganda) ikagarukana imiti n’ibiryo by’abasigaye ku rugamba.”

Akimenya ayo makuru ayahawe n’umupolisi, ngo yahise ataha ntiyongera kubaza ibya moto ariko nabwo ngo ataramenya ko barimo kumuhiga.

Ngo yaje gushimutwa anarwaye bikozwe n’umukozi wari uwa ORTPN wamusanze iwe hafi y’aho yakoreraga, bakaganira ariko yamugeza mu modoka agahita abwira abandi ko uwo bashakaga amubonye.

Agira ati “Arantwara angeza i Ngarama banshyira muri kasho bukeye bantwara i Muhura muri kasho ya Komini mpamara icyumweru. Nyuma badushyira mu modoka badutwara i Byumba kandi byari amarorerwa kuko abagiye mbere yanjye bose nta n’umwe ukiriho, bose batwikiwe mu cyobo cyari mu kigo cya gisirikare.”

Akomeza agira ati “Nahamaze amezi ane (4), kubera abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kuvuga ntibongeye kutwicira aho, ahubwo byavugwaga ko bakwimuriye ahandi i Kigali, tukanabyishimira ko batwimuye nyamara ari ukwicirwa mu mayira. Ku bw’amahirwe twe twarekuwe nyuma y’amasezerano ya N’Sele.”

Kuwa 29 Werurwe 1991, Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro, basinye amasezerano ya N’Sele yo guhagarika imirwano. Icyo gihe ayo masezerano yafunguje bamwe mu Banyarwanda bari muri gereza zitandukanye bashinjwa kwitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Ayo masezerano yasinyiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa N’Sele, yafatwaga nk’agiye guhagarika intambara yari imaze amezi atandatu hagati y’ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi, agafungura abafunzwe bashinjwa kuba ibyitso kandi agafungura n’inzira y’ibiganiro byo gucyura impunzi z’Abanyarwanda.

Abakozi b'Akarere ka Nyagatare biyemeje ko buri mwaka bazajya baremera uwarokotse Jenoside utishoboye
Abakozi b’Akarere ka Nyagatare biyemeje ko buri mwaka bazajya baremera uwarokotse Jenoside utishoboye

Muri Mata 1994, Rutagarama na bagenzi be bashyizwe mu kigo cya MINUAR, kandi nta musirikare wayo uhari, FAR yumvise amasasu y’Inkotanyi babahekesha ibikoresho byabo bajya kubicira i Busana, ariko ntibyashoboka kuko Inkotanyi zari zabegereye, bariruka barokoka gutyo.

Ubu hamaze kumenyekana Abatutsi batanu (5) bari abakozi ba Komini zahujwe bikaba Akarere ka Nyagatare, bishwe muri Jenoside ariko urutonde rukaba rugishakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bagiye kurushaho kwegera bamwe muri aba bakozi barokotse kugira ngo hamenyekane abishwe.

Rutagarama yorojwe inka
Rutagarama yorojwe inka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka