Nyarugenge: Umujyi wari wuzuye imirambo mu 1994 ubu urakeye kubera ubuyobozi bwiza
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, avuga ko muri Camp Kigali no mu nkengero zaho ari hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi mu Murenge wa Nyarugenge, dore ko hari hafi y’ahacurirwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi, kuko hari hafi y’ibiro bya Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bafatanyije gutegura Jenoside nka Bagosora wivugiye ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi, Agathe Kanziga wari umugore wa Habyarimana, n’abandi.

Umurenge wa Nyarugenge wibukira muri Camp Kigali, ahahoze ikigo cya gisirikare, hakorerwaga iyicarubozo ku Batutsi benshi by’umwihariko abari batuye muri uwo Murenge. Safari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyarugenge asanga kuhibukira abahiciwe ari ngombwa, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro, ubuyobozi bukaba bushyize imbere kubaka Igihugu kizira amacakubiri.
Yagize ati “Uyu Murenge wiciwemo Abatutsi benshi guhera tariki 07 Mata 1994, by’umwihariko kuri CHUK tariki 10 Mata 1994 hicirwa abarwayi n’abarwaza n’abaganga, bicwa nabi bigizwemo uruhare n’abarindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume, Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR.”
Yongeyeho ati “Ibitero byinshi byishe Abatutsi muri uyu Murenge byabaga biyobowe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu nzego zo hejuru zikomeye nka Colonel Renzaho Tharcisse, General Laurent Munyakazi, Burugumesitiri Bizimana, Karera, n’abandi barimo Angelina Mukandutiye uherutse kongera gufatanya na Rusesabagina mu bitero byo kwica Abanyarwanda mu minsi ishize, Nyirabagenzi Odette, Karushara Rose, Padiri Munyeshyaka Wenceslas wibereye mu Bufaransa kandi yarasize akoze amarorerwa mu Rwanda, n’izindi Nterahamwe nyinshi.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, ashima ko ubuyobozi bwiza buriho mu Rwanda bugaragaza itandukaniro, kuko mu gihe abayobozi bo hambere bahindanyije umujyi, ubuyobozi buriho ubu bwashyizeho gahunda yo kubaka umujyi ukeye, by’umwihariko mu gace ka Nyarugenge gafatwa nk’izingiro ry’Umujyi wa Kigali.
Ati “Uyu Murenge mubona ukeye gutya, mu 1994 wari wuzuye imirambo y’Abatutsi, ubwo bashyiraga icyifuzo cya General Laurent Munyakazi mu bikorwa, kuko yari yavuze ko agomba kubona umwanda wuzuye mu mihanda. Umwanda yavugaga bari Abatutsi bagombaga kwicwa bagashyirwa mu mihanda kuko yahise abaha n’ibikoresho bigizwe na za gerenade. Turashima Leta y’Ubumwe ko uyu munsi yahagize ahantu harangwa n’isuku, hishimirwa na buri wese.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, na we avuga ko Jenoside yakozwe mu bice bitandukanye by’uwo Murenge, ihitana abantu benshi, ariko ntibapfira gushira.
Ati “Turashima Imana ko hari abarokotse bo muri uyu Murenge wa Nyarugenge. Turashimira Ingabo zari iza RPA. Iyo bataba bo ntabwo tuba twicaye aha, iyo bataba bo ntabwo tuba twaragize Abatutsi barokoka, iyo bataba bo ntabwo tuba dufite iki gihugu, ndetse abantu baba baraheze ishyanga. Turashima na Perezida Paul Kagame wagaruriye Abanyarwanda Igihugu. Turashima ibyo akora, ndetse nk’abandi bayobozi dukwiriye kumureberaho kugira ngo tugere ikirenge mu cye.”

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Nyarugenge bashima ko u Rwanda rwakoze imirimo itandukanye yo kwita ku barokotse Jenoside.
Umurenge wa Nyarugenge ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge, babashije kubakira amazu imiryango 27 ndetse hanasanwa amazu 41. Abana basaga 800 bishyuriwe amashuri, Intwaza eshatu n’abarokotse 65 bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi.
Muri iyi minsi ijana yo kwibuka, ku bufatanye n’inzego zikorana n’Umurenge, barateganya gufata mu mugongo imiryango umunani yarokotse itishoboye, ndetse no guherekeza imiryango icyenda mu rwego rwo kwivana mu bukene.
Barateganya no gusoza inzu batangiye gusana y’umubyeyi utuye mu Kagari ka Rwampara mu Mudugudu wa Rwampara witwa Mukandori Hoziyana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bugaragaza ko nubwo hari byinshi byiza byagezweho, hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye ubufasha. Hari imiryango 55 idafite amacumbi yo kubamo, ndetse n’imiryango 76 y’abacitse ku icumu batishoboye bafite amazu ameze nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, ati “Twifuza ko ku bufatanye n’Akarere ndetse n’abikorera, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, n’abandi bafatanyabikorwa basanzwe bakorana mu Murenge wa Nyarugenge twagerageza kwiha intego y’uko bariya bantu badafite aho kuba ndetse n’ariya mazu yo gusanwa twazagerageza kugenda dufatanya kugira ngo turebe ko bariya bacitse ku icumu bari ahantu hatameze neza twagerageza gufatanya kugira ngo ariya mazu asanwe. Turashima ibyakozwe ariko nanone turacyafite urugendo, ni yo mpamvu nifuza ko buri wese wakorwa ku mutima yagerageza kugira ibyo adufasha kugira ngo mu by’ukuri tubane n’abandi batekanye. Ndashima bamwe batangiye gutera intambwe no kutugaragariza uruhare rwabo, ariko turacyafite urugendo.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo by’imibereho, abizeza ko ubuyobozi bw’Akarere bubari hafi, kandi ko buzakora igishoboka cyose kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza.







Kureba uko igikorwa cyose cyo #Kwibuka31 cyagenze mu Murenge wa Nyarugenge, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|