Nagombye guhindura amazina kugira ngo nemererwe kwiga - Ubuhamya bwa Nyirahonora

Umubyeyi witwa Nyirahonora Théophila wo mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, yavuze uko yahinduye izina rye Niwemuto akitwa Nyirahonora, mu rwego rwo kugira ngo abone uburenganzira bwo kwiga.

Nyirahonora Theophila (ufashe micro) yatanze ubuhamya ku buzima bushaririye yanyuzemo
Nyirahonora Theophila (ufashe micro) yatanze ubuhamya ku buzima bushaririye yanyuzemo

Ni mu buhamya yatanze ku wa Kabiri tariki 08 Mata 2025 mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Busogo ahibukwa Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo, no kunamira imibiri 460 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.

Nyirahonora wavutse mu 1962, imbere ya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari witabiriye icyo gikorwa, avuga ko yatangiye gutotezwa yiga mu mashuri abanza, akabuzwa uburenganzira bwe bwo kwiga atekanye.

Ati ‟Iri zina nitwa rya Nyirahonora byaje maze kuba mukuru kubera Politiki mbi yo kudafata abantu kimwe, no kudaha amahirwe umuntu uwo ari we wese ufite ubushobozi, kugira ngo ayo mahirwe ayakoreshe yubaka Igihugu”.

Nyirahonora wapfushije umubyeyi we (Papa) mu 1969 amaze gutangira ishuri, ngo uwo mubyeyi yapfuye nyuma y’itotezwa yakorerwaga agafungwa yitwa icyitso.

Ngo nyuma y’urupfu rwa se, Nyirahonora yize ashyizeho umwete, kubera ubuhanga bwe, byababazaga bamwe mu barimu bamwigishaga, kuko bari bazi ubwoko bwe ntibifuze ko atsinda.

Ati ‟Nari umuhanga cyane kuko nabaga uwa mbere, uretse mu mwaka wa kane nibwo mu gihembwe cya kabiri nasubiye inyuma, kubera kuzira ubwo buhanga”.

Arongera ati ‟Umwarimu wanyigishaga, aho kwishimira ko nabaga ndi umuhanga, yaduha imyitozo y’imibare nkayitsinda ndi umwe. Yarabinzizaga akankubita avuga ngo ariko ubwenge bw’Abatutsi buva he?”

Avuga ko mu gihembwe cya kabiri yari amaze gusobanukirwa neza ko afitiwe urwango, mu gushimisha umwarimu yiga nabi aba uwa 29.

Nyirahonora ati ‟Mu gutangaza amanota, abantu bibajije impamvu ntahamagawe bwa mbere nk’uko nari narabamenyereje kuba uwa mbere. Uwari Maître Principal bimurya ahantu ambaza impamvu yatumye nsubira inyuma, ndabimubwira nti iyo nabaye uwa mbere mwarimu arankubita. Arambaza ati ese nguhindurire mwarimu? Ndavuga nti oya ndamukunda uretse ko we anyanga”.

Arongera ati ‟Bashobora kuba baramuganirije mutsindisha urukundo, nibwo nongeye kwiga neza ndongera mba uwa mbere ndimuka njya mu wa gatanu. Ngeze mu wa gatandatu dukora ibizamini bya Leta, uwari Inspecteur ni we wazanaga amanota y’ibizamini ku ishuri, ahurira na Mama mu nzira amubwira ko bantegurira ibyangombwa kuko natsinze”.

Nyirahonora akimara kubwirwa na nyina iyo nkuru, ngo yahise yirukira kuri Komini Mukingo kureba ishuri bamwoherejemo, atungurwa no kwibura kuri lisite, gusa ngo asanga hari aho basibishije ‘blanco’ bandikamo irindi zina bifashishije ikaramu.

Uwo mwana (Nyirahonora) ngo yagarutse mu rugo arira abwira nyina ko atibona kuri lisite y’abatsinze, nibwo bababaye ariko barabyakira asubiye gusibira nabwo ntiyatsinda, abenshi bibaza ibiri kumubaho.

Nibwo yafashe umwanzuro wo kugana isuka ashaka kureka ishuri, icyemezo umubyeyi we atakiriye ahubwo akomeza kumukangurira kwiga, ari nabwo bafashe umwanzuro wo guhinduza izina uwari Niwemuto yitwa Nyirahonora.

Ati ‟Kubera ko umubyeyi wanjye yashakaga ko niga, yaratekereje ati uriya mwana azira ko ise azwi, nibwo bashatse uko bahindura amazina yanjye. Mama yagiye kwinginga ngo bankorere ifishi banyita Nyirahonora utari mwene Mbanzarugo wari uzwi, banyitirira Rutura twari duturanye”.

Avuga ko icyo gihe yahinduye ikigo kuko aho yari atuye bari bamuzi, ajya kwiga ku ishuri rya Muhoza mu Mujyi wa Musanze ahahoze ari Ruhengeri, abanza gutozwa kuvuga neza umwirondoro we bari bamaze kumwitirira, kugira ngo atabusanya.

Ati ‟Kugira ngo menyere kuvuga umwirondoro wanjye n’uwababyeyi dore ko n’amazina ya Papa twari twayahinduye, Mama yamaze icyumweru abintoza mbere yo kujya ku ishuri, ngira Imana ishuri ritangira nabimenyereye”.

Bamwe mu bakurikiye ubuhamya bwa Nyirahonora
Bamwe mu bakurikiye ubuhamya bwa Nyirahonora

Avuga ko nyuma yo kujya kwiga aho batamuzi, yatsinze ikizamni cya Leta yoherezwa kwiga ku Nyundo muri Lycée Notre Dame d’Afrique, atsinze Tronc Commun akomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku Kibuye mu ishuri Pédagogique ry’Ababikira.

Yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atangiye akazi

Nyirahonora avuga ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye, kubera ubuhanga yari azwiho yahise abona akazi n’ubwo atagatinzemo, nyuma yo kwakwa ruswa y’igitsina.

Ati ‟Nkirangiza amashuri nabonye akazi ahantu habiri, nari nabonye akazi muri Diyosezi ya Nyundo mbona n’akandi ko kwigisha hafi y’iwacu, mpitamo gukorera hafi y’umubyeyi wanjye. Nibwo haje Inspecteur d’Arrondissement (Umuyobozi w’ifasi) wavukaga hano i Busogo wari wamenye ko natangiye akazi kuri icyo kigo, aza kundeba”.

Arongera ati ‟Inspecteur yarambajije ati ni nde waguhaye akazi kuri iki kigo, ndavuga nti ni Inspecteur Scolaire wambwiye ngo nze nigishe. Ati sohoka muri iri shuri, nyuma ya saa sita uze mu biro byanjye kandi uze witwaje icyo wumva nkwiriye”.

Nyirahonora avuga ko ibyo bikimara kumubaho, yahise ataha ajya kubwira umubyeyi we ibyamubayeho, afata icyemezo cyo kujya ku Nyundo aho yari yabonye akandi kazi, ariko agenda nta cyizere afite atekereza ko uwo mwanya utakiri ku isoko.

Ati ‟Nkigera ku Nyundo, banyakiranye urugwiro bati twari twarakubuze mu kazi, ariko nirinda kubabwira ibyambayeho mu kazi ko kwigisha nari natangiye. Nibwo negereye uwari Musenyeri wa Diyozezi ya Nyundo, Wenceslas Kalibushi mubwira ibibazo nagize”.

Musenyeri yansubije ati ‟Mwana wanjye bikubuza amahirwe ufite yo kubaho, hano hari ubuzima, subira mu rugo uzane ibyangombwa ubwire umubyeyi wawe ko uje mu bandi babyeyi utangire akazi”.

Muri 1984 nibwo Nyirahonora yatangiye akazi muri Diyosezi ya Nyundo, avuga ko yahagiriye umugisha, kugeza ubwo yoherezwa mu butumwa bw’akazi muri Kameruni mu 1990.

Ngo akigaruka mu Rwanda, nibwo yumvise inkuru y’uko u Rwanda rwatewe aho umuryango we watangiye guhigwa, Abatutsi batangira gusenyerwa babwirwa ko ari uburyo bwo kwihorera.

Ati ‟Muri 1990 Inkotanyi zikimara gutera u Rwanda, habaye itotezwa rikomeye, sinabona uko ndivuga. Kwari ugukubitwa inkoni buri munsi, bigakorwa n’abajandarume n’abasirikare bayobowe n’uwari Burugumesitiri wacu witwa Kajerijeri Juvenal, iwacu barahasenya bica inka, Mama ahungana n’umukazana we mukuru n’abana”.

Arongera ati ‟Bahungiye ku muhungu we ari we Musaza wanjye wari umucuruzi witwa Uwayezu Emmanuel, wari umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Bakihagera basanga naho bahasenye, barongera baratorongera bajya ku mwarimu witwa Nshutinzima Sabine”.

Nyirahonora wari ku kazi ku Nyundo, avuga ko uko intambara yamaraga iminsi, ari nako ibibazo ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi byakomeraga, aho bagendaga bafunga abantu cyane cyane bahereye ku bize, bafungamo basaza be babiri.

Ati ‟Bafungaga umuntu wese bazi ko afite icyo arusha abandi. Mu kwezi k’Ukuboza 1990 musaza wanjye nakurikiraga baramufunguye, mu kwezi kwa mbere 1991 Inkotanyi zigaba igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguye gereza, nibwo abajandarume n’abasirikare bahise baduhindukana, Kinigi bayisanzuramo barica barinigura”.

Arakomeza ati ‟Ku ikubitiro hicwa abana babiri ba musaza wanjye bari abasore, bica n’uwo Pierre Chrisologue, bica babyara banjye bari batuye i Busogo, bica mwarimu Sabine, bica mwarimu Gasahani n’abandi”.

Ngo bamwe mu batarishe mu muryango we n’abandi batutsi batuye muri Komini Mukingo bari barokotse, bahungira muri Paruwasi ya Busogo harimo inkomere nyinshi.

Ngo nibwo Musenyeri Kalibushi wari umukoresha we yamenye ibiri kuba ku muryango we, aho yari ku kazi ku Nyundo amushyira mu modoka baza muri Komini Mukingo aho Nyirahonora avuka.

Ngo mu nzira ntibyaboroheye aho bagendaga bahura na bariyeri nyinshi zibahagarika, cyane cyane ku rugabano rw’Akarere ka Nyabihu na Musanze, aho yari atangiye guhura n’abantu bamuzi, ku bw’amahirwe bagera i Busogo.

Avuga ko bakigera i Busogo, bahasanze bariyeri bagiye kubica umugore umwe wari ufite ubuhiri kubera gutinya Musenyeri ati ‟Mureke bagende”.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye icyo gikorwa

Ngo nibwo berekeje kuri Paruwasi ya Busogo ahari hahungiye Abatutsi bari barokotse ubwicanyi, mu gihe Musenyeri agiye kuganira na Padiri, Nyirahonora ajya kuganira n’umubyeyi we umwe mu bari bahungiye kuri iyo Paruwasi.

Nyirahonora avuga ko nyuma yo gusubira mu kazi ku Nyundo, yatewe n’abicanyi bavugaga ko umuryango we ari inyenzi, ari nabwo Musenyeri Kalibushi yamuhungishije amukorera icyangombwa cy’inzira amuha umushoferi amuhungishiriza i Kigali aho yagiye kuba ku muvandimwe we wari utuyeyo.

Jenoside muri Komine Mukingo ku itariki 07 Mata 1994

Nyirahonora wakurikiranaga ibibera ku ivuko mu 1994 ari i Kigali, ngo yababazwaga n’uburyo Abatutsi bari kwicwa, dore ko umubyeyi we n’abavandimwe be bari barokotse ubwicanyi bwo mu 1991-1992, yari yamaze kubahungishiriza i Kigali.

Ati ‟Ngiye muri 1994 rero ya ndege bavuga, urumva ko yaje twebwe bararangije ibyo bakora, abari bahari birukiye kuri Paruwasi bahageze ku itariki ya 07 Mata 1994 mu ma saa tanu bose bari babamaze. Muri aka gace ka Mukingo harokotsemo abantu babiri gusa, abandi mubona turi gutanga ubuhamya, kurokoka ni uko tutari duhari, twari twaragiye”.

Arongera ati ‟Mu 1994 rero, hano muri Mukingo akazi bari bagasoje bafata umwanya wo kujya gufasha ahandi kwica, mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu, nta hantu na hamwe utakumva umuntu wo muri Mukingo wisheyo.

Arongera ati ‟Ngeze i Kigali nyuma yo guhungishwa na Musenyeri, nabonye akazi ndashaka ndabyara, abo tuvukana barimo na Mama baraza turabana. Kuba 94 yaradusize ntacyo twarushije abandi. Ku itariki 07 Mata 1994 n’umuryango wanjye twahungiye muri St Paul, niho Inkotanyi zaturokoreye zokabyara”.

Nyirahonora arasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo rugirwa urwibutso rw’amateka akomeye ya Mukingo, nk’ahantu havukaga abacurabwenge bakomeye ba Jenoside bishe Abatutsi, mu rwego rwo kugira ngo n’ababyiruka bajye bigira kuri ayo mateka.

Yasoje ubuhamya bwe ashima ati ‟Sinsoza nsaba, ndasoza nshimira, ndashimira mwe mwese mwadutabaye, ngashimira Inkotanyi, nshimira uwo ari we wese wumva ko iki kintu cyabaye kitazongera kubaho ukundi, ahubwo ko umurage mwiza tugomba gutanga ari uw’uko abana bacu babana nta mpungenge bafite, Igihugu kikaba icya buri Munyarwanda wese”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka