Ubu dukora ubucuruzi bwubaka Igihugu - Ubuhamya bw’abacuruzi
Abacuruzi by’umwihariko abo mu Isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), biyemeje gukora ubucuruzi budasenya Igihugu ahubwo bucyubaka, bitandukanye n’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu bacuruzi bashoye amafaranga yabo mu bikorwa bishyigikira Jenoside.

Imbaraga z’abacuruzi n’abashoramari iyo zikoreshejwe neza, zishobora kubyara ikintu gikomeye gishobora kugirira Igihugu akamaro bigatuma kirushaho gutera imbere, mu gihe iyo zikoreshejwe mu buryo butari bwiza zishobora gusenya Igihugu zikoreka imbaga y’abagituye.
Uruhare rw’abacuruzi n’abashoramari ni kimwe mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ntawe uyobowe ko ubutunzi bwa Felicien Kabuga n’abandi bwifashijwe mu kugura intwaro zirimo imihoro yatemeshejwe Abatutsi barenga Miliyoni bishwe icyo gihe bazira ubwoko, hamwe na radio RTLM yifashishijwe mu kubiba amacacukubiri no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitanu, bakerekwa uko bishwe urw’agashinyaguro, abacururiza mu isoko rigezweho rya Kabeza biyemeje gukora ubucuruzi budasenya Igihugu.
Antoine Burumbuke ni umusaza w’imyaka 74 watangiye gukora ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko afite imyaka 24, avuga ko mbere ya Jenoside ubucuruzi nubwo bwakorwaga, ariko nta bwisanzure bwabagaho kuri bose kuko Abatutsi batemererwaga gukora cyangwa bagakora mu buryo batisanzuye.
Ati “Abantu babagaho batisanzuye bitewe n’imibereho twari turimo, ariko uyu munsi uwo ari we wese araza agashaka ikibanza agakora, akamenya ko agomba gushaka ubwishyu bw’ikibanza byaba bitamushobokeye akigendera, ntawe uhohoterwa. Ubu uruhare rwacu ni uko tugomba gushaka amafaranga y’imisoro agomba kubaka iki gihugu tugafasha n’abatishoboye.”

Annonciata Murekatete ati “Ni ngombwa ko duhuza, tugahuza ubumwe nk’Abanyarwanda, tukubaka Igihugu cyacu, dutanga neza iyo misoro, uruhare turarufite kuko dufite amafaranga n’ibitekerezo bizima.”
Patrick Rukundo wari uhagarariye abacuruzi ati “Ubu turacururiza mu kigo kitagendera ku bwoko, kuko gicururizamo Abanyarwanda bose batagira Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa, nk’uko amateka y’Igihugu cyacu yari ameze mu gihe cyashize. Hari abacuruzi bakuru bagiye bagaragara muri ibi bikorwa, hari n’abaguraga imihoro bakajya mu bikorwa byo kuzana ibihungabanya Abanyarwanda aho kujya kuzana ibibaramira”.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, aba bacuruzi baremeye bagenzi babo batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafasha kugira ngo ubucuruzi bakora burusheho gutera imbere.
Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), mu Murenge wa Kanombe, buvuga ko igikorwa cyakozwe ari umusingi wa Leta y’Ubumwe, yunze ubumwe bw’Abanyarwanda bakibona nk’Abanyarwanda bakava mu moko yari yarababase, bakagira ubumwe, ari nabwo burimo gutanga imbaraga mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, basigasira ibyagezweho.
Isoko rigezweho rya Kabeza ricururizwamo n’abacuruzi 571 bagizwe n’urubyiruko, hamwe n’undi mubare w’abafite imyaka iri hejuru, ari nabo barimo umubare munini w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ohereza igitekerezo
|