Rwamagana: Hari abagize uruhare muri Jenoside bagitoteza abo biciye - Ubuhamya
Kabayiza Innocent warokokeye Jenoside i Gishari, avuga ko abangamiwe n’umuturanyi we wanagize uruhare mu rupfu rwa mushiki we, kuko aho kumwereka aho bajugunye umubiri we ahubwo amubwira amagambo amukomeretsa yewe akangiza n’imitungo ye.

Yabitangaje ku wa 15 Mata 2025, mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe i Gishari ahari ibiro bya Komini Muhazi, hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine harimo iyabonetse vuba ibiri.
Kabayiza wakomokaga muri Komini Gikoro ariko agakorera i Rwamagana, avuga ko tariki 07 Mata 1994, yaje ku kazi bisanzwe abajandarume babasubiza mu ngo zabo, ariko ngo mu gutaha babona hakurya muri Komini Murambi inzu zirimo gushya.
Iryo joro ngo iwabo i Kimbazi bose baraye irondo baba Abahutu n’Abatutsi, bakumiriye ibitero byaturukaga i Musha.
Bukeye ngo bagiye mu nama ihuza Abanya-Kimbazi na Musha ngo bamenye icyabaye, ariko bisanga Abahutu bari bafatanyije bose bamaze kubavamo urusorongo basanga interahamwe.
Tariki ya 12 Mata, ngo nibwo bageze ku biro bya Komini Muhazi ndetse nyuma y’iminsi itatu barimo gushakisha uko babona icyo kurya, ngo nibwo igitero cy’abasirikare baje mu madoka cyabateye n’ubwo ngo bahoraga baha umupolisi amafaranga ngo abarindire umutekano.
Yagize ati “Tugera hano hari umupolisi twahaga amafaranga buri munsi ngo aturinde. Uwo munsi baturasa ntituzi iyo yari yarengeye ahubwo habanje kuza imodoka ntoya ya gisirikare, nyuma haza amakamyo abiri maze bazenguruka ikigo batangira kuturasa.”
Avuga ko abarokokeye i Gishari bafashe inzira berekeza i Kavumu, kugira ngo babone uko bambuka bagasanga Inkotanyi muri Komini Murambi, bicwa umugenda abenshi bakaba ari abiciwe ku nkombe bategereje amato yari yambukanye inkomere.
Avuga ko uretse ababashije koga abandi interahamwe zabaguyemo zirabatemagura, abandi bakiroha mu kiyaga ari bazima bahunga imihoro n’ibisongo.
Yagize ati “Umudamu wari ukujije witwa Assoumpta ni we waduhaye urugero tujya mu mazi turi benshi, interahamwe ziba zitangiye gutema abasigaye ku mwaro abandi bakijugunya mu mazi ngo badatemwa.”

Abajyanywe n’ubwato ndetse n’ababashije koga bakambuka ngo bururukiye I Gakoni bafata umuhanda ujya i Kiramuruzi, ari naho bahuriye n’Inkotanyi bucya babajyana i Kiziguro ahari inkambi ndetse inkomere zitangira kuvurwa.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside i Rwamagana baracyafite ingengabitekerezo yayo
Kabayiza avuga ko ababakoreye Jenoside batabishimiye n’ubwo babana, kuko bakibagaragariza urwango haba mu mvugo no mu bikorwa byangiza imitungo yabo.
Yagize ati “Umugabo duturanye ni umusaza w’imyaka irenga 90 cyangwa 100. Bapfakurera, rimwe navuye mu misa nsanga umwana we w’imyaka 13 arimbura inturusu zanjye mbyereka abayobozi, umwana avuga ko se ari we wamubwiye kuzirimbura. Namuhaye n’imbabazi gusa musaba kongera gutera aho baranduye.”
Avuga ko ikindi gihe uwo musaza yibwiriye Kabayiza amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amubwira ko mu muryango wabo iyo aba ari we wapfuye abandi bose bakarokoka.
Umwaka nturashira mu gihe ngo bashakaga umubiri wa mushiki we, Bapfakurera yagizemo uruhare mu kumwica, ngo yanyuze kwa Kabayiza yasinze, aravuga ngo ahari hagaramye intumbi ubu hagaramye ibipangu.
Nyamara ngo ibi byose Bapfakurera abikora yirengagije ko hari igihe umwana we yafashwe n’amashanyarazi, Kabayiza akaba ari we umutwara mu modoka ye ndetse akamuguriza n’amafaranga.
Pasiteri Pierre Céléstin Kamasa wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Muhazi, yavuze ko imibiri ishyingurwa uko ari ine (4), ibiri yabonetse bitewe n’umukozi wakoraga mu rugo rw’umuntu, waje gutanga amakuru mu gihe yahabaga akaba yarahoraga abaza ikiri ahantu yajugunyaga imyanda bakamusaba guceceka ngo bitazabakoraho. Abandi babiri ngo ni abimuwe ahandi bari basanzwe bashyinguwe.
Iyo ceceka ngo ni yo ituma hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, agasaba abagize uruhare muri Jenoside kubafasha bakabereka imibiri y’ababo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ikindi yavuze niuko hari ihungabana mu bakecuru barokotse Jenoside, ahanini ritewe n’uko abana babo basoza amashuri bakajya gutura mu mijyi ababyeyi bagasigara bashinyagurirwa n’abaturanyi babo.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, abari abayobozi b’Amakomini ane yahujwe akabyara aka Karere, hariho abayobozi bashyigikiye Jenoside bikabije bituma hicwa Abatutsi benshi.
Urugero ni Komini Bicumbi yayoborwaga na Rugambarara Juvenal, wari usimbuye Laurent Semanza bafatanyije mu kurimbura Abatutsi, Komini Gikoro ya Bisengimana Paul, wari umwambari wa Semanza, Komini Rutonde yayoborwaga na Bizimana Jean Baptiste na Komini Muhazi yayoborwaga na Burugumesitiri w’umusigire, Ntabandama Claver, wagize uruhare mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye kuri Komini.
By’umwihariko ariko ngo Komini Muhazi, yari ifite umwihariko w’uko izengurutswe n’ikiyaga cya Muhazi ku buryo batabonye uko bambuka kuko bari bagoswe n’interahamwe za Komini Murambi, ku buryo abiciwe ku nkombe i Kavumu barenga 5,000.
Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu buvugizi ku manza zijyanye n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zitararangizwa.
Ati “Mu butabera kandi Umuryango IBUKA ugiye gushyira imbaraga mu buvugizi, mu bijyanye n’irangiza ry’imanza nkeya z’imitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa, cyane izifite imbogamizi kuko inyinshi tubona harimo ubushake bucye kugira ngo izo mbogamizi zibe zavaho.”
Avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yongera ubukana ikanahindura isura bitewe n’uburyo ikorwa, ikibabaje ikaba igaragara cyane mu rubyiruko.
Yagize ati “Imibare itangwa na RIB, ingengabitekerezo igenda yiyongera aho amadosiye amaze kwakirwa uyu mwaka yazamutse birenga 50% ugereranyije n’umwaka washize, ikibabaje hakaba hagaragaramo urubyiruko.”
Yasabye Abanyarwanda baba mu Gihugu no hanze yacyo gutanga amakuru ku bagize uruhare bose muri Jenoside, kugira ngo bamenyekane bashyikirizwe ubutabera.
Senateri Kanziza Epiphanie, yavuze ko uretse ingengabitekerezo ikigaragara mu Rwanda ngo no mu bihugu by’amahanga irahari, kuko hari ibyerura bigashyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside.

Aha akaba yatanze urugero ku Gihugu cy’u Bubiligi cyirirwa cyangisha u Rwanda amahanga, ndetse kinarusabira ibihano mu bindi bihugu, asaba Abanyarwanda kunga ubumwe.
Yasabye abanyarwanda muri rusange kwitabira ibikorwa byo kwibuka mu minsi 100, kwegera no gufasha abarokotse bahereye ku bo bahorana, guca ukubiri n’amacakubiri ayo ari yo yose no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu cyahoze ari Komini Muhazi harimo inzibutso ebyiri, urwa Gishari ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1,200 n’urwa Ruhunda ruruhukiyemo imibiri 5,081.
Ohereza igitekerezo
|