Nyaruguru: Bifuza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda rwavugururwa

Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.

Igice kinini cy'urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ntigitwikiriye
Igice kinini cy’urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ntigitwikiriye

Uwitwa Eliane Munyengabe agira ati “Kubona uwari umuvandimwe cyangwa umubyeyi ashyinguye mu rwibutso rudatwikiriye nka hariya, wumva hagombye kugira igikorwa. Twifuza ko bakubahwa, bakitabwaho mbese nk’uko Leta y’Ubumwe yitaye ku Banyarwanda muri rusange.”

Mugenzi we uhaturiye na we ati “Hashize igihe hasabwa ko uru rwibutso ruvugururwa. Ubundi mbere hari pasiparumu gusa hatanazitiye, bukeye bashyiramo amakaro banashyiraho uru rugo kugira ngo inka zitazongera kujya zihajya. Dutegereje ko hagira ikindi gikorwa.”

Hon. Christine Muhongayire, Visi Perezidante wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, akaba n’umwe mu barokotse Jenoside bakomoka muri ako gace, na we yibukije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ko urwo rwibutso rukeneye kuvugururwa, akaba yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Cyahinda cyabaye tariki 15 Mata 2025.

Mu ijambo rye, hari aho yagize ati “Uru rwibutso rushyinguyemo abacu barenga ibihumbi 58. Ni urwibutso rutameze neza, kandi turifuza ko ruba urwibutso rwiza, rwagutse, rusa neza, ruha abacu icyubahiro mu buryo bukwiye.”

Yunzemo ati “Imbaraga turazifite, twazibatiza, ariko tuzi ko iki gihugu gifite ubushobozi bwose. N’ibyo twatekerezaga ko bitashoboka byarashobotse. Haba mu bumwe n’ubwiyunge, haba mu kubaka iki gihugu, mu myaka mike cyarubakitse. Uru rwibutso turabyizeye ko rugiye gutunganywa.”

Hari igice gitoya cy'urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda gitwikiriye
Hari igice gitoya cy’urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda gitwikiriye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko bazirikana ko urwo rwibutso rukeneye gutunganywa, ko banakoze inyigo bagasanga hakenewe amafaranga Miliyoni 500. Icyakora ngo ntibarayabona.

Anavuga ko urwo rwibutso rwa Jenoside rw’i Cyahinda ruri muri eshanu bazasigarana mu Karere, nyuma y’uko byemejwe ko imibiri y’Abatutsi izagenda ihurizwa mu nzibutso nkeya, mu Turere twose tw’u Rwanda, kugira ngo ibashe kubungwabungwa uko bikwiye.

I Cyahinda hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 30. Abenshi biciwe muri Kiliziya, mu nzzu zo kwa Padiri no ku kibuga cy’imbere ya Paruwasi ndetse no mu mashuri (ubu ni muri TTC Cyahinda).

Bishwe tariki 15 na 16 Mata 1994, kandi bishwe n’abasirikare n’abajandarume bari baturutse i Butare, abapolisi ba Komine Nyakizu n’impunzi z’Abarundi zabaga hafi ya Komine Nyakizu, hitwa mu Ryabidandi.

Kuri ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 58, harimo iy’abo ibihumbi 30 bahiciwe n’iy’abandi Batutsi biciwe mu Karere ka Nyaruguru, hafi ya Cyahinda.

Hon Christine Muhongayire, Visi Perezidante wa Ibuka, yibukije ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru ko hakenewe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ruvugururwa
Hon Christine Muhongayire, Visi Perezidante wa Ibuka, yibukije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ko hakenewe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda ruvugururwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka