Narakubiswe ngera aho nsaba Imana ngo impe unyica - Ubuhamya bwa Mukarukizi

Angelique Mukarukizi w’imyaka 62 ni umwe mu babyeyi bavukiye bakanarokokera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, akaba n’umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, gusa ngo yarakubiswe bikomeye agera aho yifuza uwamwica.

Angelique Mukarukizi atanga ubuhamya bwe
Angelique Mukarukizi atanga ubuhamya bwe

Akarere ka Bugesera kihariye amateka yo kuba Abatutsi benshi birukanwaga hirya no hino mu gihugu, ari ho bashyirwaga kugira ngo bazicwe n’inyamaswa cyangwa isazi ya Tsetse kubera amashyamba yahabaga, ku buryo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakorewe ubwicanyi ndengakamare mu bice bitandukanye bigize ako Karere.

Nubwo Mukarukizi yavukiye i Ntarama ariko yumvaga ababyeyi be bavuga ko bahageze baturutse i Byumba, bakaba bafite inkomoko i Remera y’Abaforongo, barameneshwa burizwa imodoka yitwaga ‘Rubaho’ bazanwa mu Bugesera, bahaturana n’abandi bagiye bakurwa mu bice bitandukanye by’Igihugu barimo abakuwe mu Ruhengeri, bose baciriwe muri ako Karere.

Babayeho muri ubwo buzima bakajya batotezwa bakanicirwa abavandimwe kugera igihe Mukarukizi yashakiye mu 1989, abyara umwana we w’uburiza mu 1990, arongera abyara undi mu 1992 kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite abana babiri.

Yibuka ko mu 1994 umunsi bavuga ko indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenali Habyamana yarashwe, yari yazindutse kare ajya mu murima gutera imigozi, ariko atarumvaga ko hari ingaruka bishobora kubagiraho, nubwo yahise akata agasubira mu rugo yiruka.

Ati “Ntabwo nongeye gutera ya migozi yagumye aho yari iri, nsubirayo kuzana isuka gusa. Guhera uwo munsi mu gitondo cyawo, abagabo barazamukaga bakagenda nka ba maneko, bakatubwira bati mugume mu rugo turaje, nashyiraga inkono ku ziko n’ubwoba. Ntabwo nongeye kurara mu rugo, twahise tujya mu bihuru ahantu twita Kinkwi.”

Ni ubuzima babayemo abagabo bagenda abagore bagasigara, ariko nyuma Mukarukizi yigira inama yo kujya asigira abana nyirakuru, akajya gufasha abagabo abatundira amabuye bifashishaga bwaranya interahamwe.

Bigeze tariki 14 Mata i Ntarama haje abandi Batutsi bari bamaze guhunga i Nyamata, kuko harimo kubera ubwicanyi bukomeye.

Ati “Kuri 15 baraturwanyije bikomeye, ya mabuye hari umwana w’umusore witwaga Ruzamba, arambwira ati ujye umenya ko nubwo ufite ubutwari nta mbaraga ufite, mpereza ayo mabuye usubire inyuma kuko baturushije imbaraga bakwica mbere. Nasubiye inyuma, koko baratuganza, njya kugera aho abana banjye bari batugezeho, ntabwo nari nzi gerenade nabonye umwotsi ucucumuka.”

Arongera ati “Nagiye niruka njya kureba abana, nsanga umucecuru na muramukazi wanjye bagiye ariko bategeye hafi, batumanuye baturasa, badutera gerenade. Ngeze hafi ya Kiliziya umwana wanjye mukuru arambwira ati mama mfite ubwoba mu mutima, nti humura. Umutima we warateraga cyane nkumva urasa nk’ushaka kumena ibere ry’ibumoso, nti humura nta muntu ukunkura mu mugongo nta wakwica turi kumwe, akamfata akankomeza.”

Muri urwo rugendo bahunga yahuye na nyirasenge w’abana amuha umukuru, afata umuto wari ukiri ku ibere berekeza muri Kiliziya ya Ntarama.

Ati “Twaraje twinjira aha ngaha dusanga barimo kuririmba ngo nimukomere bagaragu ba Nyagasani, natwaje numva ko ari ahatagatifu ntacyo ndi bube. Nagezemo nsanga barafata agafuni bakagenda barimbura amatafari ku Kiliziya batera umuntu, mbona umubyeyi twari duturanye wari ufite uburwayi bwo mu mutwe bamukubise ibuye.”

Akomeza agira ati “Nahise ndyama kuri aritari, ariko mbere yo kuharyama, muramukazi wanjye yarambwiye ngo akana kanjye kitwaga Nyiranuma (akabyiniriro) barakishe, nti shyira hasi uceceke natwe ntabwo turiho, arambika hasi ndyama imbere kuri aritari. Hari nko mu masaha y’agasusuruko nka saa tatu, barica, kugira ngo njye mbashe guhumeka hari akana k’umuturanye bishe bakangerekaho, mbasha guhumeka.”

Bigeze mu masaha y’igicamunsi interahamwe zarekeye aho kwica ziragenda, aribwo yafataga umwana we wari usigaye, aramuheka asohoka atyo muri Kiliziya ya Ntarama.

Ati “Ntabwo wabashaga gukandagira warakandagiraga ukanyerera, kubera ko amaraso yari acagase amaguru, ugenda usimbuka ariko utabona aho ukandagira. Nageze ku muryango wa Kiliziya mpasanga akana nari narabyaye muri batisimu, bari bagatemye mu ijosi ariko ntikapfa, nako ndagafata tujya kwihisha mu myumbati munsi ya segiteri (Umurenge).”

Yungamo ati “Byageze nijoro birukankana ibyo basahuye, numva ko ari jye usigaye jyenyine, wa mwana atangira gusaba amazi yo kunywa kubera igikomere. Nari mfite umusaza (Se) wavugaga ati jye nta cyanjyana muri Kiliziya ariko wowe uzagwamo, kubera ko yari yaramukomerekeje ubwo bari i Byumba yagiye kubwira padiri ati barimo kudutwikira, amubuza kuhagaruka amubwira ko Imana itakiri mu Kiliziya, bimubera igikomere ko abantu bajya mu Kiliziya ari indindagizi.”

Yasubiye iwabo n’abana ageze mu rugo asanga koko Se ahari, amubonye biramutangaza kubera ko yari yamenye amakuru y’uko abari mu Kiliziya bishwe, amubwira ko yari azi ko na we yiciwemo.

Mu kumusubiza Mukarukizi yagize ati “Ndaje ariko nje nabi, nsizemo imfura yanjye, mabukwe na baramukazi banjye, abantu bashiriyemo, ati icara aha ngaha, wa mwana mba muhaye amazi. Guhera tariki 15 twihishaga munsi y’umuhanda, twagira amahirwe imvura yagwa umuntu akaba ahiriwe kuko ntabwo bazaga mu mvura, ntabwo bari kwirirwa binyagiza kandi bazi ko amaherezo bazatumara.”

Ibyo byose byabaga umugabo wa Mukarukizi yaragiye i Gitarama (Muhanga), uwari ugiye kumwambutsa uruzi ngo amugarure bamubwira ko adakwiye kwirirwa amuvuna n’izuru rye, ahubwo akwiye kumushyira mu mazi cyangwa amute iwabo kuko amuvunira ubusa kandi n’agera iwabo bahamwicira. Gusa ku bw’amahirwe asubira iwabo (Ntarama) tariki 15, aruhukira muri Kiliziya, ahasanga imirambo irimo umwana we w’imfura na nyirakuru (Mama we) yiyumvisha ko abe bose bashize.

Nyuma yaje guhura n’umugore we (Mukarukizi), amubwira ko yashatse guhungira i Burundi ariko bikamunanira kumusigana n’abana, bituma agaruka kubareba, bakomeza kubana muri ubwo buzima, babona bwije batazi ko buri bucye.

Bigeze tariki 19 bamenye amakuru y’uko interahamwe zizajya gushaka abihishe mu bihuru bakoresheje imbwa zabo, bafata umwanzuro wo kujya mu rufunzo (bitaga CND), muri urwo rugendo nibwo umugabo we yarashwe mu kuboko ariko ntiyapfa.

Mukarukizi ati “Kuri 30 haje igitero simusiga, baje kuduhiga mu bihuru bangeraho aho nicaye ndambije na ba bana. Hari ababyeyi babiri twari twicaranye bati turi Abahutu, bati n’uyu nguyu ni we bati ni we, bati bazane irangamuntu, nti bayibanye n’isakoshi baba abaratujyanye. Hari umukobwa twari duturanye wakundaga kwiga bamutemye mureba, bakurura undi mu gihuru w’inkumi baramutema, bakurura umusaza twari duturanye baramucagagura, bacagagura umugore we, umukazana, numva ntaye ubwenge.”

Ngo barabajyanye babagejeje iruhande rwa Kiliziya ya Ntarama nibwo interahamwe zari zibashoreye zahuye n’abamuzi neza bemeza ko atari umuhutu, kuko bari bazi Se kuko hari abari mu gitero cyamwishe.

Ati “Twaraje tugeze kuri Segiteri ya Ntarama hari igiti cya gereveriya, bahise batangira kunkanga, bankubita inkoni mu gahanga mbona icyatsi n’umuhondo binyuranyemo, ngwa mpengetse urubavu rw’ibumoso kugira ngo ntagwa ngaramye nkagwira umwana. Icyo nibuka ni iyo nkoni, sinzi icyo banteye munsi y’ugutwi, n’umwana arira bamwiciye mu mugongo.”

Arongera ati “Mara umwanya munini nsa nk’ukangutse mu bitotsi, nsanga mu maso yanjye ni amaraso, ni urubuye rw’urujage, nsubiza agasaya hasi nibuka amagambo baje bambwira, ndwana no kujishura wa mwana nkoresha akaboko k’ibumoso kuko ak’iburyo bari bagatemye. Ndajishura, nsubira inyuma, ngenda mvuga nti Imana impe unyica izamuhembe, kuko ntacyo nzimarira, sinzabasha gukora.”

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri myinshi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yarakomeje asubira iwabo ahasanga musaza we muto bari batemye ikirenge, agiye gushaka se kuko amakuru y’urupfu rwe yari ataramugeraho, ntiyamubona, ariko amenya amakuru y’uko nyina akiriho, ajya kumureba mu rufunzo tariki 4 Gicurasi, agumayo kugeza tariki 14 ubwo barokorwaga n’Inkotanyi.

Ati “Hari umwana w’umusore waje aratubwira ati nimuzamukemo Inkotanyi zaje, nazamutse mu ba mbere, mvuga ngo nariwe n’imbwa barancagaguye, ningira amahirwe wenda barandasa niba atari nabo. Nabwiye musaza wanjye nti mumpekeshe akana kamwe akisengeneza, nigakura amaraso yacu azongera yororoke, mbwira mama nti tugende aranga, arambwira ati imbwa zarakuriye ariko humura ubwo zitakumaze ntacyo uzaba. Naraturitse ndarira ndavuga nti umutware wanjye yahoraga aririmba Inkotanyi apfuye atazibonye.”

Yungamo ati “Ko nari mfite abana babiri iyo nsigarana kamwe nibura, mu by’ukuri numvaga kataziha Imana ahubwo numvaga kazakorera Igihugu, ni wo mugambi muri jye numvaga mfite kuko ubuzima nari mfite ntabwo bwari gutuma mbasha guheka imbunda, ariko numvaga kutarwanirira Igihugu…, uyima Igihugu imbwa zikayankwera ubusa.”

Bakimara guhura n’Inkotanyi zarabajyanye i Nyamata hamwe na basaza be babiri, batabariza abo basize mu rufunzo, batangira ubuzima bushya batyo, bavurwa ibisebe.

Uyu munsi arishimira ko yashoboye kurokoka akongera guhobera ubuzima, aba mu Rwanda rutandukanye n’urwo yari azi, kuko yavujwe, kuri ubu akaba abanye neza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka