Ku rwibutso rwa Ntarama habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 120 yabonetse mu Mirenge ya Nyamata na Ntarama yombi iherereye mu Karere ka Bugesera, hanatangirwa ubuhamya bwa Habarugira Alexis wakoresheje ubumenyi yari afite ku mbunda agashobora kwirwanaho (…)
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kimisagara mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri uwo Murenge.
Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugira ingaruka. Aha ni ho ihera isaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert atangaza ko gushyingira abajenosideri bakomeye no kuba hari benshi bavukaga muri Komini Nyabikenke mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, byatije umurindi kwihutisha Jenoside muri icyo gice.
Mukeshimana Mediatrice avuka mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, ari na ho yarokokeye. Mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 16 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye ahitwa i Remera-Rukoma, ubu ni mu Karere ka Kamonyi. Ariko mu gihe cya Jenoside yari mu biruhuko, bituma yirukankana n’abo mu muryango we, bamwe barabica, (…)
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), wasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ab’inzego z’ibanze zibegereye, gushyigikira no gufasha banyeshuri mu bikorwa byo kwibuka, kuko usanga hari abatabiha uburemere bwabyo.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uratangaza ko mu myaka 30, Leta imaze gushora amafaranga asaga Miliyari 427Frw mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.
Umubyeyi witwa Akizanye Jacqueline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, aratangaza ko amaraso y’umwana we bamutemeye mu mugongo, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mbarutso yo kurokoka kwe.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, arifuza ko umwarimu witwa HABINSHUTI Callixte ukekwaho amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yahanwa kuko aroga urubyiruko yigisha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko Abakoloni bagize uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda ndetse Repubulika ya mbere n’iya kabiri zakomeje kubiba urwango zihereye mu burezi ari byo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma yo gusobanura amateka yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasabwe gukomera ku (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, aratangaza ko iyo Leta ibaye mbi n’abaturage baba babi, yaba nziza bakaba beza nk’uko bigaragara kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze imyaka 30 yubaka ubumwe, bwasenywe na Leta zabanje za Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.
Mu ntangiriro z’itangazamakuru ry’u Rwanda, harimo igitangazamakuru cyigenga cyabayeho mu gihe cy’ubukoroni, ubwo Kiliziya Gatolika yari iri mu nkubiri yo kwamamaza ivanjili. Icyo gihe ni bwo habayeho ikinyamakuru cyitwaga Kinyamateka mu 1933 na Dialogue mu 1967 byari bifite umurongo ushingiye ku kwamamaza gahunda za Kiliziya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 13 Mata 2024, hakiriwe amadosiye 52 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Umuhoza Brigitte warokokeye Jenoside ahahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri), yavuze urugendo rugoranye yaciyemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuba we n’abandi bakiriho, babikesha amagambo y’Umukuru w’Igihugu abakomeza, arimo iryo yavuze atangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko inzirakarengane z’Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.
Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo, banashyingura mu cyubahiro indi mibiri 16 yabonetse hirya no hino muri ako Karere.
Mu Karere ka Gicumbi, huzuye urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu, rwavuguruwe hagendewe kuri gahunda y’Akarere ka Gicumbi yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo, hanyuma bakiga ibyabagirira akamaro.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashengurwa n’uko hari amazina atigeze yandikwa ku Rukuta Ndangamateka y’Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi, nyamara ayo mazina azwi.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Mali, tariki ya 13 Mata 2024, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyabereye muri Centre International de Conférence de Bamako (CICB).
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo, buvuga ko hari abahesha b’inkiko bahishe amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside, bikabaviramo kutishyurwa imitungo yabo yangijwe, Perezida wa IBUKA muri ako Karere, Théogène Kabagambire, akaba yabitangarije abitabiriye gahunda yo Kwibuka yabereye mu kigo cy’Abayezuwiti cya (…)
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko Inkotanyi zabasogongeje ijuru ubwo zirukanaga ababicaga, zigahumuriza abasigaye.
Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni umwe mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere. Ni Umurenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wabarizwagamo inzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Aganira na Jeune Afrique, yatanze ubuhamya bw’uko yibuka urupfu abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu nyuma y’imyaka 30 bishwe ngo (…)
Ku wa 13 Mata 2024, Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique, yakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byabereye ku cyicaro cya Ambasade, i Maputo, hakorwa n’urugendo rw’ibilometero 2.3, uhereye (…)
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko n’ubwo Laurent Semanza, wayoboye Komini Bicumbi yakatiwe n’Urukiko mpanabyaha, ariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batabonye ubutabera, kuko yakabaye yaratanze n’indishyi z’akababaro.
Buri tariki ya 13 Mata ku rwego rw’Igihugu hasozwa icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo tariki kandi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera igikorwa cyo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi na Politiki y’amacakubiri.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, barashimira abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba, bakomeje kubagezaho umuriro hifashishijwe imirasire y’izuba, bakemeza ko ari ukubakura mu mwijima bajyanwa mu rumuri.