Abatwiciye ubu turi inshuti n’ubwo bataradusaba imbabazi - Ubuhamya

Ndagijimana Justin, warokokeye mu cyahoze ari Komini Rusumo, Akarere ka Kirehe k’ubu, avuga ko ari inshuti z’akadasohoka n’abagize umuryango wishe se n’ubwo bataramusaba imbabazi.

Abarokokeye i Nyakarambi bababazwa n'uko abo babana babiciye batarabasaba imbabazi
Abarokokeye i Nyakarambi bababazwa n’uko abo babana babiciye batarabasaba imbabazi

Yabitangaje ku wa 16 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyakarambi n’uduce tuhegereye bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi.

Avuga ko guhera mu 1959 umuryango we wahohotewe cyane, bituma bamwe bahunga Igihugu ariko se ntiyahunga.

Mu mwaka wa 1962, nabwo ngo se yarakubiswe bikomeye bituma ahunga by’igihe gito, ariko asiga inda asigiye umugore ayiragije Imana, ari naho havuye izina ryahawe umwana wavutse ‘Ndagijimana’, n’ubwo akivuka nyina yari yamwise Nsabimana.

Uyu n’umuryango we, ngo bakomeje kunyura mu bibazo by’ihohoterwa rya hato na hato, ariko barihangana birinda bigera mu mwaka wa 1994.

Indege yari itwaye Habyarimana ikimara kugwa, ngo Abahutu bari baturanye batangiye kubareba nabi ariko gutangira kubica bitangira tariki ya 14 uko kwezi.

Avuga ko mbere abicanyi bazaga bakabaha inka zo kurya n’amafaranga, ariko bigeze aho batangira kubica n’ubwo kenshi kurokoka kwe yabikesheje inka kuko abicanyi bazihugiragaho bagabana inyama, akabona inzira n’aho kwihisha.

Icyakora ngo byageze igihe abona kwihisha mu bihuru bitazamuhira kuko bahigishwaga imbwa, we n’uwo bari kumwe bahitamo kujya kwihisha mu rugo rw’umwe mu batarahigwaga ndetse Imana iranabafasha arabyemera, abashyira muri plafo y’inzu ye ndetse akanabagaburira.

Uyu mugabo wabahishe ngo yaje gushaka kubambutsa ngo bahungire muri Tanzaniya, ariko inshuro ya mbere bageze ku mugezi w’Akagera bahasanga interahamwe baragaruka, icyakora ngo nyuma y’iminsi micye biza gukunda barambuka.

Ati “Tugeze ku Kagera tuhasanze interahamwe nyinshi twaragarutse, Ariel abona nadusubiza iwe bashobora kuzatubona bakatwica aduhisha mu gihuru cyari haruguru y’iwe, yari yejeje ikawa nyinshi akajya afata indobo agashyiramo ibiryo akatugemurira nk’ugiye gusoroma ikawa.”

Bagezeyo ngo yaje kurwara Malariya aho bagiye kumuvuza ahitwa mu Rwanza, hari impunzi zo muri Komini Murambi ya Gatete, arogeshwa ibinini n’umukobwa w’interahamwe wari umuganga icyakora ku bw’amahirwe abamuvuzaga bamujyana mu rindi vuriro aravurwa arakira.

Amaze kumenya ko kugera ku Rusumo, Inkotanyi zahafashe yahisemo guhita agaruka mu Rwanda atangira ubuzima bwo kwiyubaka n’ubwo bitari bimworoheye, kuko yari yapfushije abagize umuryango we hafi ya bose harimo umugore n’umwana.

Avuga ko mu nshuti afite uyu munsi harimo n’abamwaciye umuryango, ariko akababazwa n’uko ntawe uratera intambwe ngo amusabe imbabazi.

Yagize ati “Nk’ubu Data yishwe n’uwitwa Nkuba, amuteye icumu mu rubavu, mama bamwotsa umunwa baravuga ngo mwicare iruhande Abami ntibapfa nahembuka umuhe ibiryo. Ashizemo umwuka uwitwa Munyentwari akajya aza akamujomba ibiti mu kanwa, avuga ngo Abami ntibapfa ubwo yasinziriye, babikoze iminsi itatu yose.”

Akomeza agira ati “Ubu abana ba Nkuba nibo tubana ni inshuti zanjye, urumva twebwe twarenze inzika n’urwango no guhora, tugera ku ntambwe yo gukunda abatwishe n’ababakomokaho kugira ngo twerekane ubudasa, kandi twubake Igihugu kizira amacakubiri, ariko ikitubabaza ntibadusaba n’imbabazi.”

Dr Nyirahabimana avuga ko Igihugu cyahisemo kubakira ku bumwe bw'abagituye
Dr Nyirahabimana avuga ko Igihugu cyahisemo kubakira ku bumwe bw’abagituye

Yashimye ingabo za RPA zabarokoye zikabaha ubuzima, ndetse anashima by’umwihariko abateye intambwe bakerekana aho bagiye bajugunya imibiri y’ababo bishwe, ariko anasaba n’abandi kubikora kugira ngo yose iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko n’ubwo abarokotse bagifite ibikomere by’ababo babuze, ariko kubera ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhuriza abantu hamwe mu kwibuka, bigatuma intimba igabanuka.

Ikindi ni uko Leta yashyizeho gahunda yo kunga Abanyarwanda, himakazwa Ndi Umunyarwanda.

Yasabye urubyiruko kumva, rukumvira no ku mateka bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri yo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 basaga 12,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka