Natwikiwe mu nzu by’amahirwe mbasha kuyisohokamo - Ubuhamya bwa Mukabasoni
Mukabasoni Tharcila warokokeye i Nyakabungo, avuga ko Jenoside igitangira ngo yigiriye inama yo kwihisha mu nzu y’ibyatsi interahamwe zibimenye zirayitwika, ariko abasha kuyisohokamo itarakongoka ngo ahiremo.

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, by’umwihariko abarenga 58,000 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.
Avuga ko igihe bari mu isoko ngo babonye i Nyarubuye na Rutunga batangiye kuhatwika, nabo bihutira gutaha ndetse ubwo batangira kujya birirwa mu bihuru.
Kubera ko agace bari batuyemo karimo imiryango micye y’Abatutsi, ngo interahamwe zakomeje kubabura bituma bababeshya ko ubwicanyi bwahagaze, bakwiye kuguma mu ngo zabo.
Avuga ko umunsi umwe ari iwe ngo yabonye igitero cy’interahamwe zambaye amashara zishoreye amatungo, yirukankira mu nzu y’ibyatsi yihishamo zihita ziyitwika ngo ahiremo ariko abasha kuyisohokamo itarakongoka.
Ati “Abahungu babiri bo kwa Karamage wari Resiponsabule babwiye umugabo wanjye ngo nazane irangamuntu, mu gihe atarayibaha bamukubita hasi jye nahisemo nirukankira mu nzu y’ibyatsi nihisha munsi y’igitanda, nkumva basambura inzu yindi y’ibati n’ihene zihebeba.”
Akomeza agira ati “Ubwo bahise batwika ya nzu bahereye ku muryango, mbonye igiye gukongoka ndavuga ngo reka nsohoke n’ubundi banyice. Nageze ku muryango igikuta kinkubita mu gahanga n’ubu nta musatsi mpagira.”

N’ubwo yabashije kuyivamo ariko ngo abari bayitwitse bamutegeye aho yari agiye kwihisha, bamukubita inkoni ebyiri bamusiga hasi bazi ko yapfuye.
Aho yarahagumye kugeza haje indi nterahamwe imutema mu mutwe kuko yabonaga asa n’ushaka kubyuka.
Avuga ko aho yaje kuhava asubira iwe asanga inzu y’ibati bayisambuye, amabati barayatwara ndetse umugabo we n’umwana umwe baryamye aho ariko batarashiramo umwuka.
Yaje gutabarwa n’umwe mu baturanyi be w’umukecuru wamujyanye kumuhisha ahantu mu murima, akajya anamugemurira kugera n’aho aboneye imiti akajya amuvura.
Yagize ati “Haje nyina wa Rukizangabo, umukecuru afite ikibando arakimpa na we aheka umwana umwe undi amufata mu maboko, aranjyana mu rutoki harimo urubingo ndetse asiga ambwiye ngo hatagira umwana urira cyangwa ngo akorore, kuko muhungu we Mutabaruka yaza akabica.”
Yungamo ati “Ku mugoroba yazanye amazi ashyushye aranyoza amaraso anshiraho ndetse azanira n’abana igikoma. Hashize iminsi Rukizangabo azanira nyina ibinini bya Pene (Pennycline) akanyoza ibisebe agasukamo umuti.”

Avuga ko uyu mukecuru n’umuhungu we utarishoye mu bwicanyi, aribo batumye abasha kurokoka we n’abana be babiri bari kumwe, n’ubwo mu bana icyenda bose yari yarabyaye yasigaranye bane gusa.
Mu gihe abantu bamwe ngo barimo bahunga na we acyihishahisha, ngo yaje guhura n’Inkotanyi zimujyana mu nkambi i Nyakarambi arokoka atyo.
Ashimira ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye ndetse bakubaka Igihugu kizira irondabwoko, bakaba babayeho mu mudendezo.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko umubare munini w’abarokotse Jenoside bafite inzu zishaje, akifuza ko ubuyobozi bwabafasha zigasanwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yihanganishije abarokotse Jenoside anabashimira imbabazi batanze ku babahekuye, kwihangana no kudaheranwa n’agahinda.
Yanashimye kandi abatanga ubuhamya bavuga n’amazina y’abagize uruhare muri Jenoside, kuko bifasha mu gukurikirana imanza no kuzirangiza.

Yavuze ko mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibaabje kuba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko ikaba yiganje mu rubyiruko, bigaragara ko bayitozwa n’abakuru.
Ati “Abaturage b’iki Gihugu abenshi ni urubyiruko kandi abenshi bakaba batarabaye mu mateka ya Jenoside, bayakuriyemo kuko bakuze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikibazo rero gikomeye iyo tubona ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko.”
Akomeza agira ati “Biradusaba ko ibiganiro nk’ibi tubimanura tukabyegereza abana bato mu miryango, mu mashuri n’aho duteranira, abayobozi, ababyeyi, abakuru muri twe, abanyamadini n’amatorero aho twese dushobora kugera ku baturage. Ni ugukomeza tuganira kuri aya mateka kugira ngo turandurane imizi ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba kuvugisha ukuri ku byabaye, imiryango ikaganiriza abana batoya, bakanababwira n’ibyababayeho hagatangwa umucyo, abana nabo bagatinyuka bakabaza ibyo badasobanukiwe.

Ohereza igitekerezo
|