Nyamagabe: Ndi Umunyarwanda yatumye yerekana aho yajugunye umwana yishe muri Jenoside
Nyuma y’uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itangijwe muri gereza ya Nyamagabe, umwe mu bagororwa bakozwe ku mutima n’iyi gahunda, abifashijwemo n’abari abaturanyi be, yerekanye aho yajugunye umwana w’imyaka 15 cyane cyane ko hagiye hubakwa amazu mashya nyuma y’imyaka 17 afunzwe.
Kuri uyu wa 16 Nzeli 2014, uyu mugororwa aherekejwe n’umuyobozi w’Akarere ushinzwe umutekano n’abandi bayobozi batandukanye yerekanye icyobo yajugunyemo uwo mwana kiri mu murenge wa Gasaka, Akagari ka Ngiryi, Umudugudu wa Kitazigurwa.
Ushinzwe umutekano mu karere ka Nyamagabe, akaba n’uwaruyoboye igikorwa, Ignace Kamasa yatangarije Kigali Today ati: “ubu igikurikiyeho ni ugushyiraho gahunda yo kureba uko twakuraho inzu tugashaka aho umubiri w’uwo mwana uherereye maze akazashyingurwa mu cyubahiro” .

Hagendewe ku buhamya bw’abakoze Jenoside muri aka gace, ibikorwa byo gusura ahatabwe imibiri y’abazize Jenoside birakomeje, bikaba bizakorerwa mu mirenge 6 y’Akarere ka Nyamagabe n’imirenge 3 y’Akarere ka Nyaruguru nkuko twabitangarijwe n’umunyabanga nshingabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana.
Kuva gahunda ya Ndi Umunyarwanda itangijwe byagateganyo mu karere ka Nyamagabe umwaka ushize, abayobozi b’Akarere bagiranye ibiganiro n’imfungwa ndetse n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyamagabe babumvisha buryo ki babohoka bavugisha ukuri kandi batanga amakuru nyayo.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|