Ibikorwa bya GAERG&AERG week byakomereje mu Bisesero
Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 biga mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru na Kaminuza (AERG) ndetse na bakuru babo barangije kaminuza n’amashuri makuru (GAERG) bakomereje ibikorwa byabo ku rwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.
Ku wa gatandatu tariki ya 21 werurwe 2015, Abagize AERG na GAERG basukuye urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku musozi waguyeho abatutsi benshi ndetse banabanje kwihagararaho, ariko abishi bakaza kubaganza.
Aha mu Bisesero kandi banatangije igikorwa cyo kubakira umwe mu barokotse jenoside inzu yo kubamo.
Dore uko ibikorwa biri kugenda mu mafoto kuko Kigali Today ibabereyeyo:
Abanyamuryango ba AERG na GAERG baherekejwe na bamwe mu bayobozi banyuranye berekeza mu Bisesero.
Amarembo y’urwibutso rwa Bisesero.
Abagize GAERG na AERG n’abayobozi banyuranye bakigera ku Rwibutso rwa Bisesero.
Ba Minisitiri Nsengimana Jean Philbert, ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga na Seraphine Mukantabana ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi bafatanya na AERG na GAERG kubaka umusingi w’inzu.
Maj Gen Jack Nziza nawe yateye ingabo mu bitugu AERG na GAERG.
Abari mu Bisesero bari mu mwanya w’ibiganiro.
Senateri Bizimana Jean Damascene ari gutanga ikiganiro ku mateka y’abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo bakomeje gutotezwa banakorerwa ivangura.
Inkuru irambuye turacyayikurikirana.
Kigali Today
Ibitekerezo
( 1 )
ni byiza kubona uru rubyiruko rugamije kubaka igihugu maze bityo rugasigasira amateka yabaye ya jenoside ari naho hava inkufu zo gukumira ko yakongera kuba iwacu n’ahandi
victoria yanditse ku itariki ya: 22-03-2015 → Musubize
ni byiza kubona uru rubyiruko rugamije kubaka igihugu maze bityo rugasigasira amateka yabaye ya jenoside ari naho hava inkufu zo gukumira ko yakongera kuba iwacu n’ahandi