Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batuye mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi mu gihe cya Jenoside, bayobowe n’ikimasa n’isekurume y’intama bibageza mu buhungiro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, avuga ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihari ariko nta shingiro bafite kuko Umuryango Mpuzamahanga na Kambanda Jean wayoboraga guverinoma yiyise “Iy’abatabazi” bemeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rukiko.
Nshizirungu Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ashimira Kayisire Anastase warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wababariye ababyeyi be nyuma yo gusahura imitungo y’iwabo, ndetse ahitamo kwifatanya nawe mu nzira yo kwiteza imbere ndetse no mu kubaka ubumwe (…)
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko nyuma y’iminsi itatu ishize icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gitangiye nta gikorwa na kimwe gihungabanya umutekano w’abarokotse Jenoside kikiragaragara mu Ntara y’Amajyaruguru yose.
Abagabo babiri batuye mu Karere ka Nyamasheke bafunzwe bakekwaho kuvuga amagambo mabi ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abakristo b’Itorero Bethesda rifite icyicaro gikuru i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 09 Mata 2015 bagendeye ku ntego ibubutsa gusenga no gufasha imitima y’abantu gukomera nk’intwari zivugwa muri Bibiliya Yera.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bumurika indirimbo y’amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ibyo bitaro, kuri uyu wa 09 Mata 2015, bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazibagirana.
Igihugu cya Tanzaniya cyamanuye amabendera kugera hagati kandi cyifatanya n’Abanyarwanda batuyeyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gikorwa cyabereye ahitwa Mlimani City Centre muri kaminuza ya Dar-Es-Salaam, ku gicamunsi cyo ku wa 08 Mata 2015.
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’abibumbye ziri i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, igikorwa cyabereye mu Mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir tariki ya 7 Mata (…)
Kayihura Pierre Céléstin wiganye na Dr Léon Mugesera mu kigo cyitiriwe Kristu Umwami kiri mu Karere ka Nyanza, avuga ko yahize n’ubundi yanga abatutsi ndetse ngo yagiye ashoza imvuru mu kigo akabakubitisha abandi banyeshuri.
Dr Nkubana Théoneste, Umuganga akaba n’umuturage w’Akarere ka Kamonyi avuga ko mu gihe mu bindi bihugu inyeshyamba zihutira gufata umujyi, abahoze iri ingabo za RPA bo bihutiye kurokora abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke bagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside ngo banga ko babashimira mu ruhame, bakavuga ko ibyo bakoze bazabishimirwa n’Imana.
Urubyiruko rw’abasaveri bo mu Karere ka Ngoma ruvuga ko rufite ubushake bwo kurwanya Jenoside n’abayipfobya, ndetse ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ingaruka Jenoside yasize mu Rwanda rutanga umusanzu uko rubishoboye.
Munyandamutsa Hamada, akaba nyirarume wa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Komini Taba, yanze gushyigikira akarengane kakorerwaga abatutsi maze yirengagiza amabwiriza yo kwica abatutsi yatangwaga n’ubuyobozi, ahisha abamuhungiyeho barindwi kandi bose bararokoka.
Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bitare ho mu murenge wa ngera mu Karere ka Nyaruguru barokotse jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko kugeza tariki ya 20 Mata 1994 ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi ngo nta mututsi wari utuye kuri uwo musozi wari wakishwe.
Imiryango y’urubyiruko rw’i Burayi rurwanya ivangura (EGAM), hamwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) na bakuru babo barangije kwiga (GAERG), batangarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko n’ubwo Leta y’u Bufaransa yemeye kugaragaza zimwe mu nyandiko zivuga amateka ya Jenoside yakorewe (…)
Nyuma y’uko umugore witwa Mukangwije Vérène warokotse Jenoside yaraye atwikiwe ikiraro cy’inka ubwo abandi bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi hongeye kuboneka ikindi gikorwa gihohotera uwarokotse Jenoside, ubwo ahagana saa cyenda (…)
Mu rwego rwo gushyigikira no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gicumbi ubu muri iki gihe k’icyunamo abaturage bagenda batanga inkunga zitandukanye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Abanyarwanda batuye mu Buholandi baravuga ko amateka mabi y’igihugu cyabo yabigishije kumenya ikiza n’ikibi, bakaba biyemeje kubaka u Rwanda mu cyerecyezo cy’iterambere bashaka kandi ngo nta we bazemerera ko agoreka amateka y’igihugu cyabo ukundi, haba mu kuyavuga cyangwa kuyaha umurongo.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) n’iry’ubuvuzi (CMHS) barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bavuga ko bagira gahunda yo gusura inzibutso kugira ngo bamenye amateka abafasha guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umugore witwa Sempfa Gratia w’imyaka 41, ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu rusengero rwa Ruhanga ubu ruri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ariko uburyo yarokotse ngo bimutera kudashaka kubyibuka kuko bishobora kumuhungabanya.
Ku bw’amateka mabi yaranze umurenge wa Save mu karere ka Gisagara ndetse n’urwango rwabibwe mu baturage rukabibwa n’abakurambere bahakomokaga, abatuye Save barasabwa guhindura amateka n’imyumvire.
Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Sick City Entertainment, rubicishije mu gikorwa ngarukamwaka rwise ’’OUR PAST’’, ruratangaza ko rwahagurukiye gukangurira bagenzi babo kumenya ukuri ku mateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, bagakuramo amasomo yo kuyirwanya bivuye inyuma.
Nshimyumukiza Vénuste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, aravuga ko nyuma yo gusurwa n’abantu barimo n’abakuze, agiye gushaka umugore kuko yabonyeko atazabura umusabira.
Dr. Emmanuel Havugimana, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abaturage bari batuye mu Bufundu yahoze ari Komini Karama yo muri Perefegitura ya Gikongoro bagiye babibwamo urwango buhoro buhoro, kuko ibikorwaga bakoraga babikoreshwaga ku gahato n’abayobozi ba leta yari ho icyo gihe.
Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage ko bajya bazana n’abana babo bafite hejuru y’imyaka 7 mu biganiro kugira ngo abana basobanukirwe neza amateka yaranze u Rwanda.
Abayobozi b’amadini yo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gukusanya inkunga zitandukanye mu bakirisitu bayoboye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Musenyri wa mbere wayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Joseph Sibomana, kuva mu 1968-1992 y ashimiwe ko yarwanije politike y’iringaniza mu mashuri rishingiye ku moko n’uturere aho yanze kuyishyira mu bikorwa mu mwaka wa 1973 muri Seminar into ya Zaza ndetse no mu itangwa ry’akazi muri econamat Jeneral ya Diyosezi ya (…)
Padiri Rutinduka Laurent, impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 arasaba abanyamadini kwerura bakaganira ku mateka ya Jenoside mu rwego rwo gukura abayoboke bayo mu rujijo.