Nyamagabe: Abayobozi ba SOS ku rwego rw’isi bunamiye abana babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi ba SOS ku rwego rw’isi ndetse n’Afurika y’iburasirazuba bunamiye abana babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, aho basuye urwibutso rwa Gasaka rushyinguwemo imibiri y’abana ba SOS.

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015, mu murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, Itsinda riyobowe n’uhagarariye SOS ku rwego rw’isi ryasuye ahashyinguwe imibiri y’abana ba SOS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itsinda ry'abahagarariye SOS ku rwego rw'isi n'abayigarariye muri Afurika y'Uburasirazuba baje kunamira abana ba SOS bazize muri Jenoside.
Itsinda ry’abahagarariye SOS ku rwego rw’isi n’abayigarariye muri Afurika y’Uburasirazuba baje kunamira abana ba SOS bazize muri Jenoside.

Abitabiriye kino gikorwa barimo n’abakozi ba SOS baturutse mu mashami yayo atandukanye yo mu gihugu, bahawe ubuhamya n’uwari wagerageje guhisha aba bana ngo ntibicwe.

Amina Uwimbabazi yatanze ubuhamya avuga ko yakuye abana muri SOS i Kigali abahungisha ibitero by’abashakaga kubica akabajyana muri SOS ya Gikongoro ndetse n’abo yagendaga ahura na bo mu nzira, ariko bikaba iby’ubusa abana bakicwa.

Aba ni bamwe mu bana ba SOS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gikongoro.
Aba ni bamwe mu bana ba SOS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gikongoro.

Amwe mu magambo yavuze yagize ati “Nubwo handitse ko abana bapfuye ari bake ariko hapfuye abana benshi kuko aho nacaga hose ku mabariyeri bampaga abana ngo akira imfubyi.”

Umuyobozi wa SOS ku rwego rw’isi ifite icyicaro mu gihugu cya Ositiriya, Helmut Kutin, akaba yadutangarije ko mu myaka 20 ishize yari mu Rwanda kandi ko ibyo yabonye byari biteye ubwoba, ko bidakwiye kuzongera kubaho haba mu Rwanda cyangwa se n’ahandi ku isi.

Uhagarariye SOS ku rwego rw'isi arasaba ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi bisubira kuri iyi si.
Uhagarariye SOS ku rwego rw’isi arasaba ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi bisubira kuri iyi si.

Yagize ati “Abana bapfuye bari bafite uburenganzira bwo kubaho, bw’ejo hazaza! ibi rero bigomba kubera urugero ahari ho hose ku isi ko tugomba kubahana, tugahuza amaboko, tukagerageza gufashanya aho kugira ngo twicane.”

Ibi ngo bikwiye kubera urugero abantu bose, kandi hakabaho no kubabarira ndetse no kwiyakira kwa benshi kuko ntacyo isi yageraho hatabayeho kubabarirana ngo abantu bafatanye bunge ubumwe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka