Nyamagabe: Hagiye kubakwa urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside yari itatanye mu ngo no mu matongo
Biciye mu muganda w’abaturage, ku nkunga y’Akarere ka Nyamagabe, hagiye kubakwa urwibutso ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasangaga itatanye hirya no hino mu ngo z’abacitse kw’icumu ndetse n’iyari mu matongo.
Kuri uyu wa 20 Werurwe 2015, mu Murenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe, hasijwe ikibanza kizubakwamo urwibutso ruzakusanyirizwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu muganda udasanzwe witabiriwe n’abaturage b’uyu murenge ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, avuga ko urwo rwibutso ruzafasha kubungabunga imibiri y’abazize jenoside no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati “Bizafasha by’umwihariko kubungabunga amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, imibiri igashyingurwa mu cyubahiro, aho imibiri yari isanzwe mu by’ukuri ntabwo hari hameze neza.”
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kuba hagiye kukbakwa urwibutso bizabafasha gushyingura ababo mu cyubahiro kandi bakabona n’uko bazajya babibuka biboroheye.
Uwitwa Christine Mukagasana avuga ko ingendo bakoraga bajya kwibukira ahantu kure zigiye kugabanuka, bakabona ababo hafi yabo.

Aragira ati “Nishimiye ko byibura tuzajya tureba abacu hafi kandi tukumva ko bashyinguwe mu cyubahiro, tukaba tubyishimiye hamwe na bagenzi bacu kuko ni na hafi.”
Naho Concesa Mukasonga, na we wacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bishimiye iki gikorwa dore ko ngo ababo bari bashyinguwe nabi kandi banatatanye hirya no hino.
Aragira ati “Byari mu byifuzo twari dufite! Kubona abacu bari bafashwe nabi, twumvaga bitubabaje, ariko barwubatse tukajya tuza kuhibukira hameze neza, byatunezeza kandi byatugwa neza.”
Uru rwibutso rwa Kamegeri, biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 ruzarangira kubakwa.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye rwose ntago bikwiriye kumva ko muri 2015 hakiri imibiri y’abazize jenoside igitatanye ahantu hatitaweho neza
ni byiza guha icyubahiro abacu bishwe bagashyingurwa nabi , tubahe icyubahor kibakwiye