Rusizi:Nta cyizere cyo kuzashyingura imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Nyarushishi uyu mwaka
Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza avuga ko uru rwibutso rwari rwasubikiwe imirimo yo kurwubaka muri Werurwe 2013, ko bitagishobotse kurwifashisha ariko ko rushobora kuzifashishwa mu myaka itaha kuko ngo bamaze gukusanya amafaranga yo kururangiza.

Zimwe mumbogamizi zatumye uru rwibiutso, rwatangiye kubakwa muri 2009 ariko tukaba rutaruzura, rukomeza kudindira ngo harimo ikibazo cy’ingego y’imari nini byatumye imirimo yo kurwubaka igenda ishyirwa mu byiciro, kubanza kubaka imva, igisenge gitwikiriye imva, kubaka isomero ndetse no gutunganya aho imibiri izabikwa kugira ngo itazangirika bityo n’uwifuje kuyisura akaba yayibona.
Icyakora iyi mirimo yose ntiyabashije kugerwaho dore ko byari biteganyijwe ko imirimo yagombaga gusozwa mu kwezi muri Gashyantare 2014 nk’unko byari byatangajwe muri icyo gihe na Lambert Shema wari ushinzwe Umuco na Siporo mu Karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibere Myiza y’Abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko nubwo imirimo yo kurwubaka yasubukuwe kubera ko amafaranga yo kurwubaka ari kugenda aboneka ku buryo ngo uyu mwaka ntibazarukoresha ariko ngo birashoboka ko bazarukoresha mu myaka itaha (nta mwaka ufatika avuga).

Cyakora, uyu muyobozi yisegura ku bafite ababo bagombaga kubashyingura mu cyubahiro muri uru rwibutso akabizeze ko hagiye gukorwa ibishoboka imirimo ikihutishwa.
Nkurunziza Chaste, uhagarairiye Ibuka mu Karere ka Rusizi, we asaba ko inyubako y’uru rwibutso yakwihutishwa kugira ngo babone uko bazajya bibuka mu cyubahiro uko bikwiye ababo bishwe muri Jenoside dore ko kuri ubu ngo imibiri yabo icumbikiwe ahantu hatameze neza bigatuma bigorana.
Mu ngengo y’imari ya mbere, uru rwibutso ngo rwari rwagenewe amafaranga miliyoni ijana naho mungengo y’imari ya kabiri bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni ijana na mirongo itanu n’ebyeri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|