Guhagarika Jenoside kw’Inkotanyi byakijije Abanyarwanda bose -Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, atangaza ko kuba ingabo z’u Rwanda (zari iza RPA-Inkotanyi) zarahagaritse Jenoside bitagiriye akamaro Abatutsi bahigwaga gusa, kuko n’ababahigaga byabarinze gusubiranamo nk’uko byari byatangiye kugenda.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya yatanze ku wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2015 ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 (AERG) na bakuru babo barangije kwiga bibumbiye muri GAERG, ubwo bakomerezaga ibikorwa byabo byo gufasha abarokotse jenoside batishoboye, gushimira abarokoye abantu, gukora isuku ku nzibutso n’ibindi binyuranye mu Bisesero, mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.

Minisitiri Nsengimana yavuze kuba inkotanyi zarahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi byanatumye abicanyi badasubiranamo.
Minisitiri Nsengimana yavuze kuba inkotanyi zarahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi byanatumye abicanyi badasubiranamo.

Minisitiri Nsengimana, avuga ku buzima yabayemo n’ibyo yiboneye muri Jenoside, aho zimwe mu nterahamwe zari zaratangiye kwicana zipfa ibyo zasahuye zananiwe kubigabana, yagize ati “Ibirura by’inkoramaraso byatsembye abantu hano mu Bisesero ntago nshidikanya ko iyo baza kugera ku mugambi wabo bakamara Abatutsi ntihagire ubahagarika, bakarya inyama z’inka zabo bakazimara, ntago nshidikanya ko bari kwadukira n’abantu bakabarya”.

Yakomeje agira ati “Ndabivuga nk’umuntu wabihagazeho kuko kimwe mu byakoreshwaga mu gushishikariza abantu kuza aha mu Bisesero kwica ni ukuvuga ngo mugende mubice murye inka zabo, mufate amasambu yabo kandi ibyo bintu barabizanaga barangiza bakabirwaniramo bakanabyicaniramo hagati yabo”.

Muri iki gikorwa hashimiwe bamwe mu bagize ubutwari bwo kurokora abatutsi bo mu Bisesero, harimo umugore witwa Nyirabanyeretse Hélène wiciwe umugabo muri Jenoside bakanabasenyera inzu kubera ko banze kuvuga ahantu hihishe abatutsi.

Nyirabanyeretse yahawe inka nk'ishimwe ry'ubutwari yagize we n'umugabo we.
Nyirabanyeretse yahawe inka nk’ishimwe ry’ubutwari yagize we n’umugabo we.

Minisitiri Nsengimana, wanavukiye muri aka gace kahoze ari muri perefegitura ya Kibuye, yashimye ubutwari bw’uyu mupfakazi ndetse n’undi mugabo witwa Zephilin warwanye intambara yo kubohora igihugu, bagabirwa inka zo kubitura.

Uyu mugore kandi ingabo z’igihugu zanamwemereye kumwubakira inzu kuko iyo yabagamo yangiritse kandi nta bushobozi afite bwo kuyisana. Minisitiri Nsengimana yatangaje ko gukiza abandi bigirira akamaro buri wese kuko ukijijwe n’ukijije babyungukiramo.

Iki gikorwa cyaranzwe no gukora isuku ku rwibutso rwa Bisesero no kubaka inzu y’umwe mu barokotse Jenoside utishoboye. Hanabaye igikorwa cy’ubusabane hagati y’abaturage batuye aka gace n’abanyamuryango ba GAERG na AERG.

N’ubwo aba baturage biganjemo abarokotse Jenoside batuye muri Bisesero bamaze kwimakaza ubwiyunge bakaba basigaye banashyingirana, ngo baracyafite ibibazo bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere no kuba bakohereza abana babo mu mashuri.

Iyi ni inzu y'umwe mu barokotse jenoside batishoboye yatangiye kubakwa.
Iyi ni inzu y’umwe mu barokotse jenoside batishoboye yatangiye kubakwa.

Benshi mu batuye muri aka gace kagizwe n’ubuhaname bukabije bw’imisozi, bemeza ko kwishumbusha nyuma ya Jenoside byatumye babyara cyane ku buryo umuryango uba uri ku rugero rw’abana batanu kandi abenshi bari munsi y’imyaka 10, ariko bakaba batabona uko babohereza ku ishuri, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Jérôme Nduwimana warokokeye muri aka gace.

Jean de Dieu Milindi, umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu, yasabye Abanyarwanda n’inzego zose za leta gukomeza kubashyigikira muri ibi bikorwa byo gusukura inzibutso, gusanira amazu abarokotse batishoboye no gushimira abahishe Abatutsi, kuko ari igikorwa kizagirira akamaro igihugu muri rusange.

GAERG na AERG bateguye ibi bikorwa bizamara ukwezi mu rwego rwo gutegura Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21.

Kanda hano urebe andi mafoto yafatiwe muri GAERG&AERG week mu Bisesero.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Nanjye ku giti cyanjye abahagaritse Genocide mfashe aka kanya ngo mbashimire mwarakoze

suzuki yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

ibi bikorwa byo
kuzamura gushima
abahishe abatutsi kimwe
no n’abahagaritse
jenoside ni byiza cyane
kuko bituma bumva ko
ibyo bakoze bishimwa na
buri wese

kwizera fahad yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

ibi bikorwa byo kuzamura gushima abahishe abatutsi kimwe no n’abahagaritse jenoside ni byiza cyane kuko bituma bumva ko ibyo bakoze bishimwa na buri wese

kanyange yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka