Kabacuzi: Abarokotse Jenoside ngo bishyurijwe amafaranga y’imitungo ntiyabageraho

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishyurijwe n’ubuyobozi amafaranga y’imitungo yabo yangijwe muri Jenoside ariko ntabagereho.

Abarokotse Jenoside baribaza uko bizagenda kuko ngo iyo babajije ubuyobozi butabasha kugaragaza aho ayo mafaranga ari kandi ntawayahawe, mu gihe abasabwaga kwishyura bo bavuga ko ikibazo bagikemuye.

Umukecuru Pricilla Mukakarera utuye mu Kagari ka Kabuga, Umudugudu wa Kavumu, avuga ko nawe yari ari mu itsinda rihagarariye abarokotse Jenoside bishyuzaga amafaranga akajya ku Murenge wa Kabacuzi, imiryango 14 ikaba ngo ari yo yabuze ngo yishyure ibyangijwe, bikaba ngombwa ko abaturage bose bari baragize uruhare mu kwangiza imitungo bishyura ibyaburaga, ari nako ngo byagenze ariko bakarenga ntibishyurwe.

Mukakarera agira ati “Si njyewe njyenyine kuko hari n’abandi bagenzi banjye tutarishyurwa kandi ayo mafaranga yarishyujwe akajya ku Murenge, tubabazwa no kuba tutishyurwa”.

Mukakarera avuga ko ababazwa no kuba abagomba kumwishyura baratanze amafaranga agahera mu buyobozi.
Mukakarera avuga ko ababazwa no kuba abagomba kumwishyura baratanze amafaranga agahera mu buyobozi.

Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi ubwo ayo mafaranga yishyuzwaga ubu uyobora Umurenge wa Kibangu, Ruzindana Hubert, avuga ko nyuma y’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga agaragaweho n’imikorere mibi yakuwe mu kazi ariko abanza kwishyura amafaranga y’imitungo y’Abarokotse Jenoside yari yamuhamye ko yayakiriye ntayabagezeho.

Ikibazo ngo akaba ari uko hari abandi bantu bagaragaye nyuma bavuga ko nabo bamuhaye amafaranga ariko bakabivuga uwitwa Emmanuel Nikuze wayoboraka Akagari ka Kabuga yaramaze kugenda.

Agira ati “Birashoboka ko hari abaturage batishyuye imitungo bashatse kugaragaza ko bishyuye kuko bari bamaze kubona hari n’andi mafaranga Nikuze yakiriye ntayahe bene yo, abo twabatumye ibimenyetso by’uko bishyuye tugiye kugikurikirana”.

Mutakwasuku avuga ko hagiye gukorwa inama ihuriweho n'abarebwa n'iki kibazo hakarebwa aho amafaranga yagiye.
Mutakwasuku avuga ko hagiye gukorwa inama ihuriweho n’abarebwa n’iki kibazo hakarebwa aho amafaranga yagiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko abavuga ko bishyuye nta bimenyetso baragaragaza, ariko ngo hari abavuga ko bafite udupuro bishyuriyeho ari natwo tugiye kuzasuzumwa mu nama bazakorana nabo ndetse n’abashaka ko imitungo yabo yishyurwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka