Kutitwara neza kwa Mukura muri iyi minsi ni ingaruka za Genocide yakorewe Abatutsi
Mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe izirikana by’umwihariko abari abakinnyi, abakunzi n’abayobozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa iteganya muri Kamena 2015.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abazi cyane ikipe ya Mukura mbere ya 1994 ndetse na nyuma yaho, bemeza ko ikipe ya Mukura ya mbere ya 1994 yari ikomeye cyane kurusha ikipe ya Mukura VS y’ubu, ndetse bikaba binaterwa cyane no kubura inkingi za mwamba zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kayitare Léon Pierre, ni umuyobozi ushinzwe tekinike mu ikipe ya Mukura akaba yaranayikiniye mbere ya 1994, yagize ati "Ikipe ya Mukura yahoze ari ikipe ikomeye ntiyigeze isubira mu cyiciro cya kabiri, gusa nyuma ya 1994 yagiye igira intege nkeya ariko ikomeza gukora ibishoboka ariko bikagenda bigorana, kubera kubura abahoze ari abakinnyi, abayobozi, abaterankunga bayo, ari nabyo ubona bikiyigira ho ingaruka na n’ubu”.
Kigali Today kandi yanaganiriye na Mugengana Wellars, Padiri wa Diyosezi Gaturika ya Butare, wabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, Visi perezida ushinzwe amarushanwa, ndetse aba n’umuvugizi, ubu akaba ari umujyanama wa Perezida wa Mukura VS.
Padiri Mugengana Wellars wanaburiye umubyeyi we muri Jenoside yakorewe abatutsi yagize ati “Ikipe ya Mukura kera yatwaraga ibikombe byinshi, usibye igikombe cya Shampiona cyari cyarayinaniye. Ariko urebye Mukura ya mbere ya Jenoside niyo yari ikomeye, kuko biragoye kugira ngo ubu twongere kubona abayobozi bitangira ikipe nk’abo twatakaje ariko buhoro buhoro bishobora kuzaza”.
Aya ni amwe mu mateka twasangijwe na Padiri Mugengana Wellars ndetse na Kayitare Léon Pierre (wahoze ari umukinnyi wa Mukura).
Mukura ya mbere y’imyaka ya za 1990
Mukura kuva yashingwa ahagana mu mwaka wa 1963 yahoze ari ikipe ikomeye kuko yari ikipe y’abaturage ndetse ifashwa n’abaturage bayikunda.
Iyi kipe yaje gukomera cyane kuva muri za 1978 kugera muri 1990, yatwaye ibikombe birimo icy’uwa 5 Nyakanga, icya pentekositi, ndetse n’ibindi bikombe byinshi byategurwaga mu gihugu.

Mukura hagati ya 1990-1994
Ubwo intambara yo kubohora igihugu yatangiraga mu mwaka wa 1990, habayeho guhagarara kwa Shampiona, icyo gihe abantu b’i Ngoma bashinze ikipe yitwa ASTRIDA naho aba Butare bakomeza ikipe ya MUKURA. Nyuma y’aho Shampiona isubukuriwe ayo makipe yaje guhura Mukura itsinda Astrida 1-0, byemezwa ko hakomeza Mukura ariko hanongerwamo abakinnyi beza bo muri Astrida.
Muri 1993, Shampiona yakiniwe mu matsinda abiri maze ikipe ya Mukura ikina umukino wa nyuma wa Shampiona ariko itsindwa na Kiyovu 3-0 .
Muri iyo myaka kandi nibwo hatangiye gufungwa abitwaga ibyitso bya FPR-Inkotanyi, ndetse hafunzwe benshi mu bayobozi ba Mukura biza kuvamo urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Gakuba Paul kuko yafunzwe arwaye ntiyabona uko akomeza kwivuza uko bikwiye.
1993-1994
Muri byo bihe imipira yari yarahagaze, abakinnyi bamwe bo mu ikipe ya Mukura batangiye gutekereza guhiga bagenzi babo, bamwe mu babaga i Ngoma bajya guhiga bagenzi babo bari batuye i Tumba.
Bamwe bo mu bwoko bw’abahutu b’abicanyi batangiye kwita bagenzi babo bo mu bwobo bw’abatutsi “Inzoka” ndetse banatangira guhiga bamwe mu bayobozi babo.
Mu mwaka wa 1993 umwe mu bayobozi ba Mukura witwaga Semwaga Felix,ubwo Melchior wayoboraga u Burundi yapfaga, yafashe imodoka akajya asaba abahutu gukomera ku bumwe bwabo anabamenyesha ko bagomba kuba maso.
Amacakubiri arakomeza, abatutsi baricwa ndetse no mu ikipe ya Mukura abakinnyi, abakunzi n’abayobozi b’abatutsi baricwa ndetse na bamwe mu bari abakinnyi ba Mukura barimo Gashirabake n’uwitwaga Bakari babigira mo uruhare.
Nyuma ya 1994 ikipe ya Mukura yongeye kwiyubaka
Ntibyatinze ko yongera gukina kuko uwahoze ari Depite Gasarabwe Jean Damascene, yegeranyije abantu, itangira ikinira i Kigali.
Muri 1997, Abraham Nayandi, Mugengana Wellars n’abandi bakunzi ba Mukura bariyegeranije maze bagarura ikipe ya Mukura i Butare (Mu karere ka Huye) ari naho ibarizwa kugeza ubu.

Kwibuka abakunzi, abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Mukura
Gahunda yo kwibuka abayobozi n’abakunzi ba Mukura yashyizweho n’umuryango wa Mukura Victory Sports igakorwa buri mwaka, uyu mwaka ikazaba mu kwezi kwa gatandatu. Biteganijwe ko yazafatanya na Ferwafa ariko bitanashoboka ikipe ya Mukura VS ikabikora yonyine nk’uko isanzwe ibikora.
Aya ni amwe mu mazina yabashije kumenyekana y’abakinnyi, abakunzi n’abayobozi ba Mukura bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
• Barahira Frederick
• Bicakumayange
• Festo
• GAKUBA Paul (Wabaye Perezida wa Mukura V.S)
• Gasana bitaga Beritaro
• Gatari Athanase
• Japhet
• Kabarara
• Kagabo James
• Kamugunga Evariste
• Kanamugire bitaga Nyongamari
• Karabaranga Servilien
• Karekezi Emmanuel
• Karemera Michel
• Karemera Theoneste
• KARENZI Pierre Claver, wigishaga muri UNR
• KARONGIRE,
• KAYIHURA Camille,
• KAYITAKIRE Athanase,wari Perezida muri 1994
• KENTE Emmanuel,
• Kubwimana Felix
• MASABO Laurent,
• Migabo Vedaste (Umubyeyi wa Padiri Mugengana Wellars)
• Mucyo
• MUGIRWA Eugène,
• MUKUBU RUCYAHANA Faustin,
• MULINDAHABI Charles,
• MUSISI Jean Paul,
• Ndakaza Joseph (yabaye umunyamabanga aba n’umutoza)
• NGANGO Félicien,
• NGARAMBE Faustin,
• Ngarambe Jerome
• Nzigiye David
• Nkomeje Frederick
• Nkurunziza Gerad
• NSONERA Pierre,
• Ntagorama Augustin
• Nyirinkindi Sylvestre
• Nzaramba Claude
• Nzigiye
• Rangira
• RUDASINGWA Justin bitaga Katurira
• Rugambwa
• RUGEMA,
• RUTAGENGWA Theophille
• RUTEGAZIHIGA Martin,
• RUTIYOMBA Janvier
• RUTIYOMBA,
• SEMANA paul
• SEMANZI
• SINZI
• SITAKI Charles watwaye igikombe cya 1990 nk’umutoza
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewega ngo turabura abakinnyi .abatoza.nabakunzi ba ruhago imana ibakire.erega ahari niyo mpamvu umupira wasubiye inyuma?