Iyo umuntu atarishyingurira uwe ahora mu kiriyo kidashira –Abarokotse Jenoside
Richard Rwandenzi ufite imyaka 34, utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye asaba abaturage kubwira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho imibiri y’ababo iherereye kuko ari byo byabomora imitima, ngo kuko iyo umuntu atarashyingura uwe ahora mu kiriyo (kilio) kidashira.
Rwandenzi ukomoka mu Murenge wa Tumba yarokokeye mu Kagari ka Mpare ho muri uyu Murenge wa Tumba. Avuga ko mu murenge atuyemo ari na wo akomokamo 80% by’abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y’ababo yashyizwe.
Ati “Bashyinguwe mu buryo bwa rusange. Ntituzi aho baguye, bityo ntituzi n’aho twabashyinguye”.

Asaba rero Abanyarwanda batahingwaga mu gihe cya Jenoside bari bafite uburenganzira bwo kugenda kwerekana aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye.
Ati “Burya iyo utari wishyingurira uwawe, umeze nk’uhora ku kiriyo. Icyomoro dusaba Abanyarwanda ni uko badufasha berekana aho imibiri y’abacu itaragaragara iri, tukayishyingura mu cyubahiro. Nk’abemera Imana, wumva ko iyo ugiye ku gituro aho ari muba muganira. Dusabwa byinshi nk’abagiriwe nabi, ariko na bo icyo tubasaba kiroroshye”.
Umukecuru witwa Yuriyana Mukamana utuye ahitwa mu Gahenerezo ho mu Murenge wa Huye naho ho mu Karere ka Huye, na we avuga ko kutabasha kwishyingurira uwawe bituma udatekana neza mu mutima.

Avuga ko aho umugabo we n’abana be bane baguye ahazi ariko ko kateripulari (Caterpillar) yabatwaye hamwe n’indi mirambo myinshi na we yari yarayemo areba, ariko akaba atazi aho yabajyanye. Ngo yabuze umubwira aho iyo kateripurari yabashyize ngo byibura abashe kubashyingura.
Ati “Icyo nasaba abantu, ibintu byarabaye, ariko twari dukwiye kubana mu mahoro abasigaye, tugakundana, mbese n’uwaba azi aho umurambo w’uwawe uri akakwegera akabikubwira, kuko ari agahinda kuba utishyinguriye uwawe”.
N’ikiniga cyinshi akomeza agira ati “Njyewe rimwe na rimwe nk’iyo namaraga nko guteka, nikangaga nk’umutware nkavuga nti yenda ntiyapfuye. Nkajya mwikanga, nkikanga n’abana. Ariko iyo wabishyinguriye ushira agahinda kuko uba uzi aho wabashyize”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|