Leta y’u Bufaransa yafashishije iy’Abatabazi amadorali asaga miliyoni 3 muri Jenoside
Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterand mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatanze amadorali y’Amerika asaga miliyoni eshatu yo gutiza umurindi Jenoside mu Rwanda.
Amabaruwa Perezidansi z’ibi bihugu byombi zandikiranye kuva tariki 22 Mata 1994 kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 1994; Kigali Today ifitiye kopi yerekana uruhare Leta y’u Bufaransa yagize mu guha interahamwe imyitozo ya gisirikare n’ibikoresho by’intwaro zitandukanye zakoreshejwe mu bikorwa bya Jenoside.

Dr Sindikubwabo Theodore wari Perezida w’Inzibacyuho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda mu ibaruwa ye yo ku wa 22 Mata 1994 yasabaga Leta y’ u Bufaransa kubaha ubufasha bw’intwaro n’ubwo mu rwego rwa dipolomasi.
Leta y’u Bufaransa isubiza iyo baruwa ku wa 28 Mata 1994 yemeye ubwo bufasha bwombi ibugenera Leta y’u Rwanda bwifashishwa muri Jenoside nk’uko Dr Sindikubwabo Theodore yari yabisabye Perezida Francois Mitterand.
Muri iyo baruwa Dr Sindikubwabo yandikiye Perezida Mitterand hari aho agira ati “ Turishimira inkunga y’ibikoresho mwakomeje guha u Rwanda kuva 1990 kugeza ubu.
Turongera kubasaba kuduha ubufasha bw’ibikoresho n’ubwa dipolomasi kugira ngo tubone uko twikiza abanzi bacu namwe muzi”.
Nyuma y’iminsi itandatu iyi baruwa yanditswe, Leta y’u Bufaransa ibinyujije kuri Capitaine BARRIL yahise yohereza abantu 20 b’impuguke batoza interahamwe mu bya gisirikare ndetse n’ibikoresho zizifashisha.
Nk’uko amazezerano akubiye muri iyo baruwa abivuga mu ntwaro zoherejwe harimo into n’iza rutura nka Mortiers 120, 90, 81, 60, 82 zingana n’ibihumbi 11 naho gerenade zo mu bwoko bwa M 26 ziba ibihumbi 5000 hamwe n’izicomekwa ku mbunda zari ibihumbi 6000 hiyongereyeho n’amasasu asanzwe miliyoni ebyiri.
Kopi y’iyo baruwa impande zombi zashyizeho umukono ni ukuvuga u Bufaransa n’u Rwanda ikomeza ivuga ko ibi bikoresho byose byohererejwe Leta y’Abatabazi hakoreshejwe inzira yo mu kirere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abafaransa bagomba kubinyangamugayo bakemera ibyonakoze
ahubwo se bakaba bahakanira iki uruhare rwabo muri genocide? impapuro majije kuzisoma, ahubwo mbibutse ko amadorali miliyoni 3 za kiriya gihe ubu arenga eshatu zubungubu
Ntago bitangaje n ubwo bibabaje.Abafaransa bazineza ibya Jenoside kandi mpamya ko bari inyuma y icurwa ry umugambi wayo.Ubwo bari bafunze Major Kagame(ubu ni Perezida w u Rwanda),muri 92 niba nibuka neza,bamubwiyeko nadahagarika intambara azasanga abo mubwoko bwe bose barashize.Niba uyu munsi ntawabacira urubanza kuko bakomeye,Imana yo ntibazayicika kuko ikomeye kubarusha.Shame on France