Nyamagabe: Abagororwa barasabwa guharanira ko Jenoside itazongera bimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
Imfungwa n’abagororwa bari muri Gereza ya Nyamagabe barasabwa guharanira ko Jenoside itazongera kubaho bimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kandi bakamaganira kure abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Ku wa 11 Mata 2015, imfungwa n’abagororwa bongeye kuganirizwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’inkingi ikomeye igihugu kigomba kubakiraho cyane ko ari umuco wo kunga ubumwe abanyarwanda bahoranye kuva na kera.

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha mu kiganiro yatanze, yasabye abari muri gereza kugira uruhare mu kwiyunga no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Icyo turimo twubakiraho cyane ubu ngubu, ni icyo dukomora mu muco w’abanyarwanda wa kera, twubakira ku bunyarwanda, twubakira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ubundi tugakomeza no gufasha abarokotse Jenoside tubaba hafi”.

Imfungwa n’abagororwa bashima umurongo Leta yihaye yo guha amahirwe abakoze ibyaha kongera kwiyunga n’abo bahemukiye bose bagasenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda.
Umwe mu bafashe ijambo yagize ati “Turashima leta y’u Rwanda yaje ihagarika ubwicanyi, kandi igashaka ko abantu biyunga ndetse bakanubaka igihugu cyabo, iyo turi mu gereza tubona byinshi n’ubwo turi mu bihano nidusohoka tubirangije twiteguye gukorera igihugu”.
Imfungwa n’abagororwa bongeye kwibutswa ko ntawe ukwiriye kongera gukora ikosa rya Jenoside kandi birinda gutiza umurindi abashaka kugirira nabi igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|