Mukarange: Imibiri 158 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 158 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’abazize iyo Jenoside rwa Mukarange mu Karere ka Kayonza, tariki 12 Mata 2015.
Iyo mibiri irimo 122 yimuwe i Nyawera mu Murenge wa Mwili, indi ni iyagiye iboneka yari itarashyingurwa ndetse n’iyimuwe yari yarashyinguwe mu ngo z’abaturage.
Nkeshimana Telesphore warokokeye i Nyawera avuga ko ari kamwe mu duce tw’Akarere ka Kayonza twatangiriyemo Jenoside rugikubita, kuko tariki 09 Mata 1994 Abatutsi ba ho bari batangiye gutwikirwa no kwicwa.

Kwica Abatutsi b’i Nyawera no kubatwikira bitangira bamwe mu bari bahatuye bahungiye kuri paruwasi gatorika ya Mukarange bizeye ko ubwo bahungiye mu kiriziya babonye amakiriro n’ubwo atari ko byaje kugenda.
Abasigaye ku misozi ya Nyawera na bo ngo bishwe urw’agashinyaguro, ariko ikibabaje kurushaho kikaba ari uburyo abasaza, abakecuru n’abana bato batwikirwaga mu mazu.
Nkeshimana yagize ati “Abenshi bishwe urw’agashinyaguro kuko abasaza n’abakecuru badafite intege batwikirwaga mu mazu, ariko igiteye agahinda ni abana 22 bahungiye ku mugabo witwa Rusenyanteko, umuhungu we wari perezida w’interahamwe akabajyana mu rugo rw’Umututsi wari utuye hafi ya bo bakabatwikiramo”.

Visi perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Nkuranga Egide yavuze ko n’ubwo ayo mahano yose yabaye hari abagihakana bakanapfobya Jenoside birengagije uburyo yateguwe.
Yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bareke gutsimbarara ku kinyoma, icy’ingenzi gikorerwa bene abo akaba ari ugukomeza kubigisha kugeza bahindutse cyangwa batanahinduka bakareka kuyobya abandi.

Mbere y’uko iyo mibiri ishyingurwa habanje guturwa igitambo cya misa mu rwego rwo gusabira abazize Jenoside, ndetse hanongera gushimwa abagize uruhare mu guhisha no kurokora abahigwaga.


Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane kuba imibiri y’ izi nzirakarengane ishyinguwe mu cyubahiro