Rubavu: Bibutse abiciwe kuri Cathedrale ya Nyundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Buri wa 9 Mata, abaturage baturiye Kiriziya ya Nyundo n’abandi baharokokeye bibuka uburyo abatutsi babarirwa muri 500 bari bahungiye mu Kiliziya bishwe n’interahamwe zahabasanze bahishwe na Musenyeri Karibushi.

Ku nshuro ya 21 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abanya Rubavu bibutse uburyo abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya (Cathedrale) ya Nyundo batewe n’interahamwe zikabica harimo n’abihayimana 96.

Abaturage bari mu muhango wo gusengera no kwibuka abiciwe kuri Cathedrale ya Nyundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bari mu muhango wo gusengera no kwibuka abiciwe kuri Cathedrale ya Nyundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkuko biboneka ku magambo yanditse ku nkuta za Cathedrale ya Nyundo ibyahabereye ntibikwiye kandi abantu bagomba kugira isomo babikuramo.

Padiri Fabien Rwakareke wahigwaga muri Mata 1994 avuga ko bibabaje kuba hari abahayimana bagize uruhare muri Jenoside kandi bashinzwe gufasha abantu kugira neza no gukunda Imana bakabirengaho bagakora ibitandukanye n’ibyo basezeranye n’Imana aho atunga agatoki Padiri Athanase Seromba.

Amwe mu magambo yanditse ku nkuta za Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri yabiciwe kuri iyo cathedrale mu gihe cya Jenoside.
Amwe mu magambo yanditse ku nkuta za Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri yabiciwe kuri iyo cathedrale mu gihe cya Jenoside.
Amwe mu magambo yanditse ku nkuta za Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri yabiciwe kuri iyo cathedrale mu gihe cya Jenoside.
Amwe mu magambo yanditse ku nkuta za Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri yabiciwe kuri iyo cathedrale mu gihe cya Jenoside.

Mu gitambo cya misa cyo gusabira abaguye muri Cathedrale ya Nyundo, ubutumwa bwatanzwe ni ukwigisha urubyiruko kugira urukundo, gukunda igihugu birinda kugira nabi ahubwo bubaka ubumwe no gufashanya.

Musenyeri Alexis Habiyambere uyobora Diyoseze ya Nyundo avuga ko ubukiristu bugomba kubyarira Abanyarwanda ubuvandimwe nyabwo kandi ngo buri wese abizirikanye ntawagirirwa nabi ahubwo abantu babana mu mahoro.

Muri Cathedrale ya Nyundo no mu nkengero zayo haguye abatutsi babarirwa muri 800 bari bashyinguye mu rwibutso rwubatswe ariko kubera ko aho rwubatswe 2012 hatewe n’umuvu w’amazi y’imvura, imibiri y’abarushyinguwemo ubu icumbikiwe mu nyubako za Cathedrale ya Nyundo.

Muri Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe kuri iyo Cathederale.
Muri Cathedrale ya Nyundo ahacumbikiwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe kuri iyo Cathederale.

Bamwe mu barokotse bakavuga ko kubaka urwibutso rusimbura urwangijwe n’amazi y’imvura byarangaranywe n’ubuyobozi kuko nyuma yo kubura kw’amafaranga naho abonekeye isoko ryatanzwe ntiryagize umusaruro ritanga ngo urwibutso rwuzure.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Kaduhoze Marie Jeanne, akaba ahumuriza abaturage ko mu gihe cy’amezi atatu ikibazo kizaba kibonewe igisubizo imibiri icumbikiwe muri Cathedrale ya Nyundo ikabona aho ishyingurwa mu cyubahiro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwicanyi bwabaye ni ndengakamere kandi ntiibikwiye ko bwakongera kuba,aba bihaye Imana babukoze bagomba kuzabibazwa n’Imana ku munsi izaba yaje kujyana intore zayo

munyana yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka