Rukumbeli: Koleji nderabarezi yashyikirije inzu yubakiye utishoboye warokotse Jenoside

Umuryango mugari w’abakozi n’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’inderabarezi ya Kigali (yahoze kitwa KIE) bashyikirije inzu bubakiye Rugeninyange G. Marcel, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye utuye mu Murenge wa Rukumbeli.

Inzu yashyikirijwe uyu mugabo w’imyaka irenga 50 igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, iriho sima, amarangi n’inzugi z’ibyuma, bakaba bayimuhanye n’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo birimo ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa nka matera, byose byavuye mu bwitange bw’abakozi n’abanyeshuri b’iri shuri.

Inzu yashyikirijwe Rugeninyange bayubakanye n'igikoni n'ubwiyuhagiriro.
Inzu yashyikirijwe Rugeninyange bayubakanye n’igikoni n’ubwiyuhagiriro.

Muzayire Odette umuturanyi wa Rugeninyange yemeza ko yari abayeho nabi kubera icumbi yabagamo ryari rishaje ndetse akaba yari yacikanwe mu bubakiwe n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

Yagize ati “Ntabwo yari abayeho neza. Hari n’abandi benshi bameze nka Rugeninyange bihebye kubera kutagira aho baba. Ndishimye cyane kuba Rugeninyange agiye kuba ahantu heza, mbese nawe ateye intambwe yongeye kubona ko nawe ari hamwe n’abantu. Abakoze iki gikorwa Imana ibongerere”.

Umugore wa Rugeninyange nawe yemeza ko babagaho mu buzima bukomeye cyane banyagirwa kuko inzu yavaga kubera yari ishaje kandi ikaba yendaga no kubagwaho, ari nayo mpamvu iri shuri n’ubwo ryaje rishaka gusana byabaye ngombwa ko basenya bakubaka bundi bushya kuko yari ishaje cyane.

Prof. George Njoroge uyobora Koleji y'inderabarezi ari hamwe n'umuryango washyikirijwe ubufasha.
Prof. George Njoroge uyobora Koleji y’inderabarezi ari hamwe n’umuryango washyikirijwe ubufasha.

Rugeninyange nyuma yo gusinyira ko ahawe inzu ndetse n’ibikoresho by’ibanze yashimiye ubwitange bw’abo bakozi n’abanyeshuri kandi anashima urukundo bamugiriye anabasezeranya ko yifuza kubasura.

Yagize ati “Mwaritanze mukoresha ibintu bishoboka byose,ndibuka mumpa umuganda ku nzu y’ibyondo nari mfite mukampa isezerano ko muzananshiriraho sima. Ikintu kinshimisha cya mbere ni ikintu cyabayeho, Urukundo habaho no kwibuka. Iyaba byashobokaga nifuza ko najye nabasura kubera urukundo mwanyeretse”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rukumbeli, Hanyurwimfura Egide yemeza ko iyo umuntu abonye icumbi bimutera imbaraga zo kubasha kwiteza imbere, ndetse kuba abantu bamugaragariza urukundo bimwongerera imbaraga zo kumva ko hari abantu bamutekereza. Yasabye ko ibikorwa byiza babikomeza.

Yanashyikirijwe imifariso ngo abone aho aryama heza.
Yanashyikirijwe imifariso ngo abone aho aryama heza.

Umwe mu bayobozi muri kaminuza y’u Rwanda, Koleji nderabarezi, Dr Celestin Ntivuguruzwa yavuze ko icyemezo cyo kubakira Rugeninyange bagifashe ubwo bazaga gusura abarokotse Jenoside muri Rukumbeli bakiyemeza gufatanya mu gukemura ikibazo cy’icumbi Rugeninyange yari afite.

Akomeza avuga ko ubushobozi bwo kubaka iri cumbi bwavuye mu bufatanye bw’abakozi ndetse n’abanyeshuri bikoze ku mufuka hakaboneka hafi miliyoni enye iyi nzu ndetse nibyo bamuhaye byuzuye bitwaye.

Yashyikirijwe ibifungurwa bumufasha gutangira ubuzima.
Yashyikirijwe ibifungurwa bumufasha gutangira ubuzima.

Rugeninyange, nyuma yo kurokoka wenyine mu muryango w’abana umunani, yaje gushaka umugore ubu bakaba bafitanye abana umunani. Uretse iri shuri ryatanze iyi nzu, mu myaka ibiri ishize ishuri rya IPRC EAST ndetse n’ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo nabo bari bashyikirije amazu atatu mu bihe bitandukanye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kibungo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumbeli butangaza ko bugikorera ubuvugizi indi miryango 21 ikeneye ubufasha bwihuse bw’amacumbi kuko amazu yabo yangiritse ku buryo akeneye gusanwa vuba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza uyu mutima aba bakozi ba KIE bakoze ni uwo kwishimirwa kandi nandi mashami ya kaminuza akomeze afashe abacitse ku icuma rya jenoside batishoboye

kanyange yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka