Ngororero: Abatutsi bari bahungiye mu ngoro ya MRND bishwe kuva saa sita kugeza saa kumi n’ebyiri

Charles Hategekimana, umwe mu bari bahungiye mu ngoro ya MRND bitaga ingoro ya muvoma akaza kurokoka avuga ko nyuma y’igihe kinini bahigwa ndetse bakabasha gusubiza inyuma ibitero bimwe na bimwe, interahamwe zifatanyije n’abasirikare bishe abatutsi bari bahari kuva saa sita z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ubu buhamya yabutanze ubwo mu Karere ka Ngororero bibukaga abatutsi biciwe urw’agashinyaguro muri iyi ngoro ya MRND ku wa 10 Mata 2015.

Abatutsi 14500 biciwe muri iyo nzu bagerageje kwirwanaho igihe kirekire kuko batangiye kuhahungira mu 1990, ariko bigeze ku itariki ya 10 Mata 1994, abicanyi babarusha imbaraga babica bifashishije amagerenade, imbunda ndetse banabatwikisha lisansi.

Bahahungiye imyaka 4 yose ariko haje kwicirwa abatutsi 14500.
Bahahungiye imyaka 4 yose ariko haje kwicirwa abatutsi 14500.

Mbere gato y’uko abari bahahungiye bicwa ngo bahabanje guhabwa abajandarume 12 babarinze iminsi mikeya, ariko nyuma ibitero by’interahamwe bije bisanga hasigaye 6 abandi bahakuwe ndetse n’uwari ubayoboye ntawe ugihari, ari nabyo abajandarume bitwaje banga kurwana ku batutsi bari bagiye kwicwa kuko ngo babuze uwabaha itegeko ryo kurasa interahamwe.

Rurangwa Appolinaire nawe wabashije kuharokokera agira ati «Hari ku cyumweru saa sita abakirisitu bavuye mu misa. Abo bose baraje bahagarara hafi bashungereye uko interahamwe zarasaga zinatera amagerenade mu nzu twari twihishemo. Byari bikomeye imiborogo ari yose ariko superefe (Sous-Prefet) wari uhari hamwe n’abasirikare n’abajandarume ntacyo batumariye ».

Hakozwe urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside.
Hakozwe urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside.

Akomeza avuga ko kubera ubunini bw’iyo nzu hamwe n’ubwinshi bw’abantu bari bayihungiyemo ngo abicanyi bananiwe maze bajya kuzana lisansi amajerikani 2 maze basuka mu nzu barakongeza n’amashara (ibishangara) baciye mu rutoki na n’ubu ruri hafi y’iyo ngoro ya MRND yagizwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi, ruri mu Murenge wa Ngororero.

Depite Ngabo Amiel uvuka mu Karere ka Ngororero wari witabiriye uyu muhango yasabye abatuye Ngororero bose kwigira ku mateka bakarwanya ikibi, kwirinda kumva abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no kwita ku bibazo by’abarokotse.

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’akarere bukora akazi gakomeye ko kubaka amateka meza ahakorewe amahano.

Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n'abaturage ba Ngororero kwibuka abatutsi baguye mu ngoro ya MRND.
Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n’abaturage ba Ngororero kwibuka abatutsi baguye mu ngoro ya MRND.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NTIBIZONGEREPE.NIHO MVUKA KANDI NARI NZI UBWENGE, BYARI BITEYE UBWOBA

VCY yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

oya ntibizongere turashimira inkotanyi zahagaritse jenoside

mupenzi yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ubugome bw’ingengakamere , twigire ku mateka maze twange amacakubiri yose yatuma jenoside yongera kuba , duharanire ko itakongera ukundi

aloys yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka