Cyubahiro yarababaye muri Jenoside, ariko yababaye kurushaho mbere yayo

Charles Cyubahiro ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri Kominis Nshiri, Segiteri Gitita, Serire Gahotora, ubu atuye ahitwa mu Matyazo ho mu Karere ka Huye, avuga ko yababaye mu gihe cya jenoside, ariko ngo itotezwa we n’umuryango we bagiriwe mbere yayo ni ryo ryamubabaje kurushaho.

Itotezwa ryamuteye ishavu rikomeye kuri we ryatangiye mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 1992-1993. Ngo agereranyije hari mu kwezi kwa Mata k’umwaka w’1993. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Cyubahiro yararokotse ariko ntaribagirwa ihohoterwa yakorewe mbere no muri Jenoside.
Cyubahiro yararokotse ariko ntaribagirwa ihohoterwa yakorewe mbere no muri Jenoside.

Avuga ko bijya gutangira umwarimu wabigishaga witwaga Beata yamuhagurutsaga mu ishuri we n’undi mwana w’umukobwa biganaga akabakubita. Nyuma ngo yaje kumenya ko icyo baziraga ari uko bari Abatutsi.

Uwo mukobwa babakubitanaga we ngo bamwitaga “ikibyarirane” kuko ngo nyina yari Umututsikazi naho se ari Umuhutu.

Iyo batahaga, ngo n’abandi bana barabadukiraga bakabakubita nk’uko mwarimu yabigenje, bakabashorera babakubita inzira yose bakabageza iwabo. Avuga ko kubera kubategera mu nzira babakubita, akenshi Cyubahiro yateshwaga inzira asanzwe anyuramo ataha.

Ngo aho yumviye inkoni zimurembeje, yanze gusubira mu ishuri, ariko mama we akajya amwohereza yo ku ngufu, yamubwira ko akubitwa akanga kubyemera.

Kubera kwanga gukubitirwa kutajya ku ishuri na nyina umubyara, no kwanga gukubitirwa ku ishuri, ngo yaje kujya ava mu rugo nk’ugiye ku ishuri ariko ntajyeyo, ahubwo agategerereza mu gasozi ko abandi bataha ni uko na we agasubira mu rugo avuga ko avuye ku ishuri.

Abana bo ku muturanyi witwaga Filimini baje kumukubita banamutera amabuye bamurema uruguma mu gahanga. Yabibwiye mama we, ni uko abonye uko avirirana amujyana kwa Filimini agira ngo asabe ko abo bana bahanwa ntibazasubire.
Icyababaje Cyubahiro kurushaho uwo munsi, ni uko uwo muturanyi yamukubitanye na mama we, babirukana babakubita, n’abo bahuye mu nzira bakabakubita, nta n’icyo babaziza bavuga.Icyo gihe ngo ababyeyi be babonye ko ibintu bitoroshye, ni uko bamwemerera kudasubira ku ishuri. Na bashiki be ntaho bongeye kujya kuko batinyaga kugirirwa nabi.

Akomeza agira ati “Nyuma yaho babonye ko ntakiza ku ishuri, abana b’abahungu bane bo kwa Filimini, bababwiye kuzajya bankubita aho bambonye: bakazajya bantega ngiye kuragira ingurube cyangwa ngiye kuvoma.

Ubwo noneho ngo ntibari bakimutega wenyine, na bashiki be byari uko. Ati “twavaga kuvoma mu kabande, twagera hejuru dutaha bakatwambura amazi bakayamena, tugasubirayo, twagaruka bikaba uko, byagera aho tugataha nta mazi tujyanye.”

Ibi ngo byatumye bagera aho bakajya bajya kuvoma nijoro, cyangwa rimwe na rimwe papa wabo akigira yo. Iyo bamusangaga aragiye ingurube, barayikubitaga bakayimutesha, na we ubwe bakamukubita. Ati “Uko ndira, umubabaro nyine, undi umwana wiga mu wa gatatu nabaga mbabaye nawe urabyumva.”

Bamukubitiye ise umubyara biramubabaza

Ise umubyara na we ngo baje kuzajya bamukubita, aho yabaga yagiye gusangira n’abandi bagabo mu kabari. Agira ati “Muzehe bageze ubwo bamukubitira mu gasantere. Yari yagiye kunywa nk’abandi bagabo, baramukubita kugera aho asa n’uwapfuye.”

Icyo gihe ngo banze gushira amakenga ko yapfuye, uretse ko ngo atari yanahwanye, ni uko bafata ikibiriti bakajya barasa bakamutwika mu bwanwa. Kubera ko ngo yangaga ko bamenya ko agihumeka yakomeje umutsi ntiyataka.

Ariko ngo baje gushyira umwambi waka mu zuru, abona ko batari bumureke ni ko guturumbuka ariruka.

Ngo baramwirukankanye ari na ko bavuza induru, umusozi wose uvuza induru (icyo gihe ngo bari bamukubitiye ku gasozi ko hakurya y’iwabo), ahubwo n’ab’iwe bavuza induru kuko batari bazi uri kwirukankanwa. Ngo bibwiraga ko ari igisambo.

Cyubahiro ati “Tugiye kubona tubona atungutse nka hariya, yambaye agakabutura, ubwanwa bwahiye amaraso arimo arava, atunguka barimo baramwirukankana, aba yiroshye mu nzu. Kumubona ukabona uko ameze, nahise numva nakwicukurira nkihamba cyangwa nkiyahura bikarangira nkava muri ubu buzima aho gupfa urupfu nk’urwo.”

Uretse gukubitwa, ngo abaturanyi baje no kubicira ihene enye zari ziziritse mu gasozi. Bajyaga no mu myumbati bahinze bagatema.

Cyubahiro ati “Nyuma y’ako kababaro kose mama na bashiki banjye baje kwicwa muri jenoside. Byarambabaje cyane. Ariko akababaro nagize mu gihe cy’umwaka, duhemukirwa n’abaturanyi ku mugaragaro nta n’umuntu waturenganura byambabaje kurushaho.”

Yishimira ko abanye neza n’abamutesheje ishuri

Nyuma ya Jenoside ngo yaje gusubira mu ishuri, none ubu yarangije kaminuza kandi afite akazi. Ubu ngo yakiriye agakiza, kandi ikimushimisha ni uko ngo yaje gufasha ba bandi bamukubitaga bagatuma ava no mu ishuri.

Ati “baturutse iwacu bashakisha akazi ko mu rugo, baza aho ntuye ndabacumbikira, none ubu babonye aho bakora kandi tubanye neza. Sinjya nanabibutsa inabi bangiriye. Simba nshaka no kubibibutsa.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ihangane siwowe wenyine twapfuye rumwe. Narakubiswe,nateshejwe inzira banyitaga sungwani kushuri nigezenokwemerandatsindwa ngongire amahoro murugo nabobaribamenyereye amanota bari banyishe,natahaga mbanje gucamuri3kmkgo babanze bave munzira .abarimu nabo bakadukururisha inda .ikibabaje nubu njye niko bikimeze.

N.E from Mutara yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ni ukuri ihangane wahuye nisanganya rikomeye!

mami yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka