Ikipe ya Vita Club yo mu gihugu cya Congo-Kinshasa yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma mu irushanwa “As Kigali Pre-season Tournament” nyuma yo gutsinda Kiyovu 1-0.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasohoye uko ibihugu bikurikiranye ku isi mu mupira w’amaguru mu kwezi kwa Nzeli maze rishyira u Rwanda ku mwanya wa 107 ruvuye ku wa 121 rwari ruriho mu kwezi kwa 8.
Mu irushanwa ryiswe "AS Kigali Pre-season Tournament", hatangajwe zimwe mu mpinduka ziza kuranga imikino ya 1/2 ibera kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore yamaze gusezererwa mu mikino ya CECAFA idatsinze umukino n’umwe mu mikino ibiri yakinnye.
Ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru irizeza abanyarwanda ko iza gutsinda Ethiopia mu mukino uza kuba uyu munsi ku wa gatatu muri CECAFA y’abagore ibera i Jinja muri Uganda
Nyuma y’uko APR isoje imikino y’amatsinda ku mwanya wa mbere mu itsinda rimwe, Rayon Sports iya kabiri mu rindi, aya makipe aracakirana kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports FC yanyagiye ikipe y’Iburasirazuba Sunrise FC, mu irushanwa “AS Kigali Pre-Season Tournament”, ibitego 4-0 ibona itike ya ½.
Gasore Hategeka aratangaza ko afite icyizere cyo kuzegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2016.
Mu mukino wa mbere w’irushanwa ryiswe As Kigali Pre-season Tournament ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, yaritangiye itsindwa.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 7 n’uwa 8, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yihereranye Mali iyitsinda ibitego 30-29.
Kanyankore Yaounde watangiye akazi ko gutoza ikipe ya APR muri Nyakanga 2016, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Maroc yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, nyuma y’aho yarutsinze ibitego 29-21, mu gikombe cy’Afurika cya Handball kiri kubera muri Mali
Bizimana Abdul bakunze kwita Bekeni, watozaga ikipe y’Amagaju yo mu cyiciro cya mbere, ashobora kwerekeza mu gihugu cya Zambiya .
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwatsinzwe na Algeria ibitego 45-10
Amakuru agera kuri Kigali Today, aratangaza ko Kanyankore Yaounde uherutse gutangazwa nk’umutoza mukuru wa APR FC yahagaritswe kuri iyi mirimo.
Mu ukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha, ikipe ya Mali yaraye inyagiye Benin kuri Stade du 26 Mars y’i Bamako
Jimmy Mulisa utoza by’agateganyo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, atangaza ko kugwa miswi n’ikipe ya Ghana, babikesha kwikuramo igihunga.
Mu birori byiganjemo umuco gakondo wa Mali, igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Handball kiri kubera muri Mali cyafunguuwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu gikombe cy’abatarengeje imyaka 18 yongeye kunyagirwa na Egypt (Misiri) ibitego 56-12 muri Palais des Sports de Bamako
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball kiri kubera muri Mali, ikipe y’u Rwanda yanyagiwe na DR Congo ibitego 45-15 mu mukino wabimburiye iyindi
Amakipe azitabira Tour du Rwanda yamaze gutangazwa, aho ku makipe azahagararira u Rwanda hagaragaye mo amazina mashya muri Tour du Rwanda
Ku munsi wa mbere w’imyitozo kuri Stade Amahoro, Mugiraneza Jean Baptiste na Sugira Ernest batangiye imyitozo hamwe n’abakina imbere mu gihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda rya Kabiri muri CECAFA izabera Uganda kuva taliki ya 11-20/09/2016 muri Uganda
Abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusezererwa mu gihe iyi kipe ikomeje imyiteguro yo kwitegura umukino uzayihuza na Ghana kuri uyu wa Gatandatu
Mu gihugu cya Kenya hari kubera imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho kuri iki cyumweru ari bwo amarushanwa yafunguwe ku mugaragaro
Mu mushinga w’imyaka itatu wo gukangurira abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru, u Rwanda rurizera ko uzarangira rufite amakipe atatu mu byiciro by’imyaka bitandukanye
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke bafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro rigamije kuzamura imikino n’imyidagaduro muri ako karere.
Itsinda ry’u Rwanda ry’abakinnyi bafite ubumuga bazerekeza i Rio muri Brazil mu mikino Paralempike, baratangaza ko bafite icyizere cyo kuzamura ibendera ry’u Rwanda
Ikipe y’igihugu yakoze imyitozo ya mbere yo kwitegura Ghana, maze Mashami Vincent yongera kugaragara nk’umutoza uzafatanya na Jimmy Mulisa
Urubyiruko rw’I Nyabihu ngo rubangamiwe no kutagira ibibuga byatuma rwidagadura uko bikwiye rukaba rwanatera imbere mu mikino n’imyidagaduro.