Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Rivers United ubusa ku busa, bituma iyi kipe yo muri Nigeria yibonera amahirwe yo gukomeza mu matsinda.
Abakinnyi babanjemo
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Moussa Camara, Nahimana Shassir, Tidiane Koné

Rivers United FC: Sunday Rotimi, Ifeanyi Nweke, Zoumana Doumbia, Emeka Atuloma, Ayobami Asekunowo, Festus Austine, Bolaji Sakin, Kuemian Guy, Emeka Ogbugh, Esosa Igbinoba, Nzube Anaezemba.

Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo ntiyigeze ibasha kurema uburyo bwinshi bwo kubona igitego, aho ikipe ya Rivers United yari ifite ba myugariro bahagaze neza, ndetse n’imipira mike iyi kipe yabashije gutera mu izamu umunyezamu wa Rivers akayikuramo nta nkomyi.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya rayon Sports yaje gukora impinduka, aho yinjijemo Niyonzima Olivier Sefu na Irambona Eric, hasohoka Mugisha Francois na Tidiane Kone, iza no kongera gukuramo Mugabo Gabriel wasimbuwe na Manishimwe Djabel.
Ku munota wa 50 w’umukino Nweke Ifeanyi wa Rivesrs United yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gutera umugeri Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sports, ikipe isigara ikina ari abakinnyi 10.
Rayon Sports yaje gutangira gusatira izamu nyuma y’aho Savio yakiniraga imbere cyane, iza kugerageza uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu ariko amashoti hafi ya yose akanyura hanze y’izamu, umupira uza kurangira amakipe yombi anganya ubusa biviramo Rayon Sports gusezererwa.
Amafoto kuri uyu mukino






















Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Abarayon mwese pole sana ,naho udukona mutureke two tugeze mumatsinda itsinda rya(amagaju_gicumbi_kirehe _agakona) kandi murabona ko bagezekure courage ibikona mutware champions leagu yanyu mugeze kure.
Erega nubundi yabaye nkawamukecuru washije ikibonobono?yatsinze wau salam yibeshya ko ikomeye? ijya muri Mali barayikubita bati tuzatsinda retour? kubwamahirwe Mali iba irahanwe? igiye muri Nigeria bayikubita bayicariye umutoza ati ndabizeza ko tuzakora nkibyo barca yakoze kuri Juventus? ndetse tuzategura mukibuga nohanze yikibuga? Rivers iba yizaniye ibyo kurya nabatetsi nkikipe izi gutegura nubwo na gasenyi itariyicariye aho yatsinze Rugende icyenda kubusa?turasaba ko Rivers yahanwa kubera kuzana abantu bokuyitekera kandi urwanda twakira abashitsi neza bityo gasenyi igakomeza mumatsinda
nta championnat iri murwanda ! igihe cyose nta championnat zabana ziriho zihoraho mwibagirwe intsinzi!
arega nubundi reyosiporo ntizigukina uhubwo izi kuroga gusa hhhhhhhhhhhhhhhhhh
Abavugako reyon sport itazi gukina azayikinire itsinde uwo ni apr
Masudi ni umunyabwoba. gukinisha master efu yicaye. nova djabel cg mustafa bahari. irambona....