U Rwanda na Guinea byahawe itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika cya Basket
Guinea n’u Rwanda byagenewe itike z’ubutumire zo kwitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Congo Brazzaville
Mu nama y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball yabereye Abidjan muri Côte d’Ivoire, u Rwanda na Guinea byahawe itike y’ubutumire bwo kwitabira icyo gikombe kizabera muri Congo Brazzaville muri Kanama 2017.

Guinea n’u Rwanda byiyongereye kuri Congo Brazzaville, Nigeria, Angola, Cameroon, Cote d’Ivoire, DR Congo, Egypt, Mali, Morocco, Mozambique, Senegal, Tunisia, Uganda n’Afurika y’epfo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itari yabonye itike yo kwitabira iki gikombe, yaherukaga kugikinira mu mwaka wa 2013, aho yatahanye umwanya wa 10 mu gikombe cyaberaga muri Côte d’Ivoire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|