Uruganda rumaze ukwezi rugiye guha akazi abantu 200 baturutse hanze kuko mu Rwanda habuze abagakora

Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.

Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabivuze atangaza politiki y’imyaka icumi y’inganda mu Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko.

Uru ruganda rukora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze kubona ko rutabonye abo bakozi rukeneye, ngo barwemereye kubashaka hanze y’igihugu.

Aha ni ho yagize ati "Igihe uruganda rwatubwiye gahunda yarwo, rukatwereka lisiti y’abakozi tugasanga hano badahari, tubemerera kubashaka hanze, ariko natwe tugahita dushyiraho gahunda yo kwigisha izo programu nshya zitabonetse mu Rwanda."

Ibi Minisitiri yabuivuze yerekana ko mu Rwanda, uruganda ruhabwa uburenganzira bwo gukora rumaze kwerekana umubare w’Abanyarwanda ruzaha akazi, kandi bikanagenzurwa.

Icyakora, ngo iyo babonye mu Rwanda imirimo uruganda rushaka gutanga nta bayishobora, babemerera kubashaka hanze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka