Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, aho APR Fc na Police zisa nk’izihanganiye umwanya wa kabiri zabonye amanota atatu, mu gihe As Kigali izirya isataburenge yanganyirije i Musanze.
Uko imikino yagenze
Police Fc yanyagiye Pepiniere, ubusatirizi bwa Danny na Mico bukomeza kuba ubukombe
Uyu mukino wabereye Kuri Stade ya Kicukiro wagaragayemo gutungurana aho ibitego 2 byinjiye mu gice cya mbere, ibindi bibiri bijyamo mu gice cya kabiri
Mico Justin yatsinze icya mbere ku munota wa 6 naho Usengimana Danny atsindira Police icya 2 ku munota wa 39, icya 3 cyatsinzwe na Biramahire Christophe ku munota wa 49, mu gihe icya kane cyatsinzwe na Songa Isaie ku munota 80 w’umukino.
Pepiniere yo yaje Kubona igitego cy’impozamarira aho Mugisha Gilbert yagitsinze ku munota wa 90 w’umukino, bituma iyi kipe yo ku Ruyenzi iguma gutakaza icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere kuko ubu ikiri ku mwanya wa nyuma.





Muhadjili wari umaze iminsi yaravunitse yacunguye APR i Nyagatare
Ikipe ya APR Fc itaritwaye neza mu mikino yo kwishyura, yaje gukura amanota atatu mu karere ka Nyagatare, aho yayitsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, bituma APR Fc igumana umwanya wa kabiri n’amanota 47, aho irushwa na rayon Sports ya mbere amanota 8.



I Musanze, Katawuti na Sosthene bahagamye Eric Nshimiyimana
Ikipe ya Musanze imaze iminsi yitwara neza by’umwihariko ku kibuga cyayo, yaje kunganya na AS Kigali igitego 1-1, aho icya As Kigali cyatsinzwe na Mubumbyi Barnabe wari wanahushije Penaliti naho icya Musanze cyaje kwishyurwa na Wai Yeka


I Nyamagabe, Bugesera yahasanze Amagaju iyahatsindira 1-0
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 4-1 i Kigali, Amagaju ntiyahiriwe na Bugesera yayitsinze igitego 1-0 i Nyamagabe, igitego cyatsinzwe na ’ Mugenzi Bienvenue ku munota wa 50 w’umukino, mu gihe AMagaju yabonye amahirwe yo kwishyura ariko Hassan pappy ahusha Penaliti iyi kipe yari ibonye.
Uko imikino y’uyu munsi yarangiye
APR 1-0 Sunrise
Espoir 1-0 Kirehe
Musanze 1-1 AS Kigali
Amagaju 0-1 Bugesera
Police 4-1 Pepiniere
Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe kuri iki Cyumweru
SC Kiyovu na Etincelles Fc (Mumena, 15.30)
Mukura VS vs Marines Fc (Huye, 15:30)
Gicumbi Fc vs Rayon Sports (warasubitswe)
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Bugesera nikipe ikomeye kuburyo ahubwo yakabaye ihatanira igikombe sinzi uko byayigendekeye ariko nikomerezaho irebe ko yatwara igikombe cyamahoro
APR nitutareba neza Police iraducaho.. Gusa aba Rayon muransetsa .. Nubu murakishimira gutsindwa kwabantu murusha amanota arenga 5? Gufana kwanyu habamo inzika kbs
urugendo rwirlza kli rayon
Ndumva APR yinyaye mwisunzu ariko . nihahandi hayo .ejo nkabareyo tugomba gushwanyaguza . rivers