Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iviriye muri Nigeria, yahise itangira imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, gusa si ko abakinnyi bose b’iyi kipe babashije gukora imyitozo.

Bagisoza imyitozo, twegereye umutoza Masudi Juma tumubaza impamvu bamwe mu bakinnyi batari kugaragara mu myitozo barimo Munezero Fiston, Moussa Camara, ndetse na Mugheni Fabrice, aza kugutangariza ko Camara na Fiston bafite utubazo tw’imvube ariko tworoheje, gusa adutangariza ko Mugheni Fabrice we bamuhaye igihano cyo kumara icyumweru Atari kumwe na bagenzi, azira kuba yaragaragaje imyitwarire mibi mu ikipe.
“Mugheni twamuhannye icyumweru kimwe, azongera gutangirana imyitozo n’abandi ku wa Gatatu, tukazanamukata amafaranga, ntabwo twakwemera indiscipline muri Rayon Sports, umuntu akoze ikosa nk’iryo ukamureka n’undi ejo yazabikora, niba adafite ikinyabupfura nk’icy’abandi ntabwo twabireka gutyo” Masudi, umutoza wa Rayon Sports

N’ubwo umutoza Masudi Juma atigeze atangaza imyitwarire mibi uyu mukinnyi yagaragaje iyo ariyo, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Mugheni Fabrice yaba yaratutse umutoza Lomami Marcel.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi ataza kugaragara mu mukino uza guhuza Rayon Sports na Rugende Fc mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu, ndetse ntazanagaragara mu mukino iyi kipe izakina na Rivers United yo muri Nigeria n’ubwo ubusanzwe yari afite amakarita y’umuhondo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon ni ikipe ikomeye yiyubashe umukinyi.akoze amakosa nukumuhana.
Nta gitangaje kirimo kuba yamututse. gutukana muri Rayons n’ibisanzwe. gusa umwiryane urimo ugiye gututumba nyuma y’umukino wa Rivers United.
urabeshya wowe