Mu mukino utari witabiriwe cyane nk’uko byari bimaze iminsi bigenda,APR yatsinze Rayon Sports amaseti 3-0 muri Shampiona ya Volleyball mu mukino wabereye Petit Stade Amahoro
APR na Police zari zihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo,zamaze gusezererwa kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyamagabe
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe, ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Nyamagabe gukina n’Amagaju mu mukino wari wasubitswe, aho iramutse iwutsinze yarara ku mwanya wa mbere
Mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi cy’abafite ubumuga kiri kubera mu Bushinwa muri Volleyball,u Rwanda rwatsinzwe na USA amaseti atatu ku busa
Kuri uyu wa gatatu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 bazatoranywamo abazerekeza mu Birwa bya Maurice
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi cya Volleyball y’abafite ubumuga,ikipe y’u Rwanda yatsinze Misiri,itsindwa na Slovenia mu Bushinwa ahazabera irushanwa
Abatuye ibice by’icyaro baravuga ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ku nshuro ya 10 yongeye gususurutsa abatuye ibice by’icyaro.
Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yatsinze APR Fc ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu,byongerera Yanga amahirwe yo gukomeza muri 1/8
Mu mikino ihuza ibigo bya gisirikare mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa Gatanu,Diviziyo ya mbere niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Air Force kuri Penaliti
Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza APR Fc na Yanga kuri uyu wa Gatandatu byatangajwe,aho amake azaba ari amafaranga 1000
Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania mu myitozo ya mbere yakoreye i Kigali,yitabiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’imyitozo cya Ferwafa
Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza APR Fc na Yanga ya Tanzania kuri uyu wa Gatandatu,umutoza Nizar Kanfir ari gukoresha imyitozo kuri Stade izaberaho uwo mukino
Abakinnyi ba Yanga Afrikans yo muri Tanzania bageze i Kigali aho baje gukina na APR Fc kuri uyu wa Gatandatu muri CAF Champions league
Mu isiganwa rizwi ku izina rya Grand Prix de la Ville d’Oran, Umunyarwanda Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri, inyuma ya VAITKUS Tomas ukinira i Dubai
Imvura idasanzwe yaguye hafi igihugu cyose isubitse umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe
APR Fc yatsinze Musanze Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 13 byatumye APR ihita ijya ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiona
Ikipe y’umukino w’amagare y’abagore yitwa Inyemera iratangiza iyo kipe ku mugaragaro inakoresha isiganwa rizabera i Gicumbi kuri uyu wa kabiri hizihizwa umunsi w’abagore
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyanza aratangaza ko amasezerano ako karere kari gafitanye na Rayon Sports ashobora kuvugururwa
Mu isiganwa ku maguru rizenguruka intara ryabereye i Nyanza kuri uyu wa Gatandatu,abana b’abakobwa bakiri bato bagaragaje ko bafite impano nyuma yo kwanikira abakuru n’abahungu
Ikipe ya Espoir itahabwaga yongeye guhangara Rayon Sports banganya igitego 1-1 mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo
Habura amasaha 24 ngo Rayon Sports ikine na Espoir,umutoza Massoudi Djuma yamaze gutangaza abakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Espoir uba kuri uyu wa Gatandatu
Nsanzimana Isaac usanzwe ukina mu ikipe y’abana i Gikondo,agiye kwerekeza mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bufaransa
APR Fc yatsinze Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo ihagaritse umuvuduko ya Mukura vs yari imaze iminsi iyoboye urutonde rwa shampiona nyuma yo kuyitsinda 1-0
Ibinyamakuru byo muri Tunisia byamaze kwemeza ko uwitwa Nizar Khanfir wari umutoza wa Stade Gabésien yerekeje muri APR Fc yo mu Rwanda
Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda yari iri muri Shampiona y’Afurika yaberaga muri Maroc bageze mu Rwanda nyuma yo guhesha ishema u Rwanda
Ikipe y’Amagaju yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere ku kibuga cya Rwamagana,bituma inganya na Kiyovu amanota 17
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports idakiniye umukino wa Shampiona wagombaga kuyihuza na Kirehe taliki ya 20/02/2016,ngo ishobora gufatirwa ibihano
Apr Fc yageze muri 1/16 mu mikino ya CAF Champions league itsinze Mbabane Swallows ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo