Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of understanding), n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Skol, yo kuba bakomeza gufasha iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse no mu ntangiriro zawo.

Ayo masezerano avuga ko ikipe ya Rayon Sports izahabwa na Skol Miliyoni 40Frws yo kugura no kongerera abakinnyi amasezerano, Miliyoni 15 zo gukoresha mu kwitegura umwaka w’imikino utaha (Pre-season), ndetse Skol ikazanahemba abakinnyi mu gihe cy’amezi atatu.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Ange Claudine, yadutangarije ko nta masezerano mashya yari yasinywa, gusa avuga ko n’ubusanzwe hari ibyo Skol ijya ibafasha bidakubiye mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2014.
Yagize ati "Haracyariho amasezerano asanzwe niyo acyubahirizwa kugeza ubu, hari n’uko amasezerano mashya agomba kuzaza ameze, ubufatanye bwo burasanzwe, ni ibintu biri aho bisanzwe"
"Ntituravugurura amasezerano dufitanye na Skol, asanzwe agomba kugera mu kwezi kwa Gatandatu, ibindi ntabwo twari twaganira turacyareba niba twasinya Contrat nshyashya, hari uko iy’ubushize yari imeze, hari n’uko inshyashya igomba kuba imeze, amasezerano azajya kurangira twaramenye icyo gukora"
Ikipe ya Rayon Sports yari yasinyanye na Skol amasezerano y’imyaka itatu kuva 2014 kugera 2017, aho yagombaga kujya ibona miliyoni 47 buri mwaka (ibihumbi 50 by’ama Euro) n’ibikoresho byo gufasha iyi kipe, aya masezerano akaba agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2016/2017.
Aya masezerano aramutse ahawe ikipe ya Rayon Sports, byazayifasha mu kuba yagumana bamwe mu bakinnyi benshi bagiye kurangiza amasezerano yabo, ndetse bakaba banongeramo izindi mbaraga by’umwihariko mu busatirizi bwayo bwagiye bukemangwa na benshi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
jyewe nbona rayon wagirago ifite umwaku iyo ibyayo bitagiye kumera ne za ibibazo ntibibura
Ariko tuvuge ukuri ubundi rayon ubundi rayon ishyirahe amafaranga 1 ayinjira kubibuga fata abafana igira baza kukibuga ukube 2000 ukube nimikino yose ikina 2 ago ihabwa na skol 46million .hhhhhhhhhh Inda mini tuyime amayira bayagabana nabi ntibumvikane.?????????
SKOL turayishimiye ukuntu ikomeje gushyigikira sport mu Rwanda by’umwihariko ishyigikira Rayon Sport FC turabyishimiye hakenewe abaterankunga nkaba batekereza n’ejo hazaza iyo batekereje kuri preseason kbsa ubona ko ari abahanga rwose kdi ndizera ko bahisemo neza bahitamo Gikundiro gufatanya nabo icyo mbona gisigaye ni uguha abakinnyi akanya ko kubamamariza rwose ndetse n’izindi company cg societies nazo zagirana ubufatanye na Gikundiro ndizera ubuyobozi buhari kugirango Equipe itere imbere ubutaha ndabona Rayon Sport mu matsinda ya CAF Champions league ndabarahiye Imana ihe umugisha Rayon Sport kdi Ihe umugisha n’abakunzi bayo ndetse n’abafana bayo tutibagiwe n’ubuyobozi bwayo,Murakoze
nibuiza KBS ibi bizafasha rayon migishaka imbaraga minusatirizi ikagumana imbaraha ndetse ikaniyongera ikanongerera abafana I yishimo
nakumiro,nali maze iminsi nywa Skol none ubwo ndushijeho kumenya ibyayo ndahiye KO ntazongera kuyinywa hamwe ninshuti zanjye zose.uko nanga urunuka Rayon Sport nirwo mpise nanga Skol hamwe nabanjye Bose,nkaba mbashishikaliza kwerekeza kuli Bralirwa. reka baze bayarwaniremo,banayashwaniremo ,ndabazi ntibajya bihishira uwabaroze ntiyakarabye.Rayon oyeeee
Nibyiza pe! kd natwe tuzayinywa skol ubu virunga nyiri nabi nako banyongere. skol oyeee!
ntibyiza cyanee kbs biza dufasha gusinyisha abakinnyi bamwe nabamwe basoje amasezerano nibyiza cyanee kumuterankunga wacu